Umuryango wa Imbuto Foundation ku bufatanye na kaminuza ya Mount Kigali University watashye urugo mbonezamikurire rwa Kinyinya rufite ubushobozi bwo kwakira abana barenga 100 bafite imyaka iri hagati y’itatu n’itanu.
Ni umuhango wabaye ku wa 8 Nzeri 2026 mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama.
Iki kigo cyubatswe na Imbuto Foundation ku bufatanye na Mount Kigali University. Gifite ibyumba bitatu by’amashuri n’icyumba cyo kuryamishamo abana.
Umubyeyi urerera muri iki kigo, Mukeshimana Delphine, yagaragaje ko mbere ahari iki kigo hari ishuri rimwe ryigishirizwamo abana 80 icyarimwe ariko ubu byakemutse.
Ati “Mbere abana ntibigaga neza rimwe na rimwe basibaga ishuri bakaza bakirirwana natwe mu mirimo yacu ya buri munsi bagasiba amasomo. Ariko ubu abana babonye ibyumba bihagije, bariga neza kandi bisanzuye ku buryo n’abarimu babona uko babakurikirana.”
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yavuze ko uru rugo ruzabera ababyeyi umufatanyabikorwa mwiza mu rugendo rwo kurera abana.
Ati “Dukomeze kurufata neza, turubungabunge kandi dufatanye n’abarezi kugira ngo abana bacu barukuriremo neza. Uruhare rwa buri wese ni ingenzi kugira ngo rukomeze kugirira akamaro abana n’imiryango yacu.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yagaragaje ko uru rugo ruje rwiyongera ku zindi 32.755 ziri hirya no hino mu gihugu aho muri zo 374 n’uru rurimo ari izi cyitegererezo.
Agaragaza ko ibi bigaragaza ko serivisi mbonezamikurire zitangwa mu buryo bukomatanyije ari umusingi wo kubakiraho imikurire myiza y’umwana mu buryo bwuzuye.
Ati “Iyo umwana ahabwa serivisi mbonezamikurire zifite ireme harimo imirire, ubuzima, isuku, agakangurwa ubwonko, akarindwa, agahabwa uburere buboneye bimwubakira umusingi ukomeye w’ubuzima bwe aho akura neza haba mu gihagararo, mu bwenge, mu mibanire n’abandi ndetse no mu mivungire ye. Ni yo mpamvu gushora imari muri serivisi mbonezamikurire y’abana bato ari imwe mu nkingi z’ingenzi zo kubaka Igihugu gifite abaturage bafite ubuzima bwiza kandi bafite ubushobozi.”
Umuyobozi watangije Mount Kigali University, Prof Simon Gicharu, yagaragaje ko uru rugo rufite ubushobozi bwo gufasha umwana kwiga neza kandi mu buryo bugezweho kuko rufite ibikoresho byose umwana akenera ngo abone ubumenyi.
Ati “Kubigishiriza mu mashuri agezweho bizatuma bakura bazi gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buryo bwiza kandi buboneye. Kubaka inyubako nk’izi ni kimwe, ariko gutuma zikoreshwa neza na byo ni ikindi. Tugomba gushaka uburyo n’ingamba byatuma ababyeyi bashishikarira kuzana abana muri izi ngo.”
Uru rugo kugeza uyu munsi rurimo abana 109 bigishwa guhera mu gitondo kugeza saa munani bagataha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!