IGIHE

Huye: Umutanguha Finance Company yasuye Intwaza zo mu Mpinganzima mu rwego rwo kubahumuriza

0 7-07-2022 - saa 18:12, Muyisenge Jean Felix

Intwaza zituye mu Rugo rw’Impinganzima ruri mu Karere ka Huye ruherereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Taba zasuwe n’ubuyobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Imari Umutanguha Finance Company (UFC) Plc, gitanga serivisi zo kuzigama n’inguzanyo zinyuranye.

Iki kigo cyasuye intwaza mu rwego rwo kubaba hafi no kubakura mu bwigunge kubera ingaruka zo kubura imiryango yabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwe mu Ntwaza uba muri urwo rugo, Nyirangirumwami Azele ufite imyaka 82, yashimiye Umutanguha Finance Company Plc kubera uburyo ukomeza kubazirikana cyane ko atari ubwa mbere icyo kigo kibasuye, anashimira ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda by’umwihariko Madamu Jeannette Kagame wabahaye aho gutura binyuze mu Muryango wa Unity Club abereye Umuyobozi.

Yagize ati “Turashimira Imana yaduhaye uyu mubyeyi wacu, Madamu Jeannette Kagame n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange, uko twari tubayeho mbere y’uko batuzana aha byo sinabigarukaho kuko twari mu buzima bubi bushoboka. Twabaga mu bwigunge kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yadusize turi incike, imiryango yacu yose yarashize. Ariko umubyeyi yatuvanye mu bwigunge aduha izina ry’Intwaza aho gukomeza kwitwa incike.”

Uyu mubyeyi w’Intwaza yakomeje avuga uburyo ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yo gutuzwa mu macumbi meza.

Ati “Twahasanze abantu batubera ababyeyi n’abana icya rimwe, duhabwa iby’ibanze byose umuntu akenera mu buzima. Turavuzwa, tukagaburirwa neza, dufite iminsi yo gutembera, ubundi ababishoboye bakareba imirimo yoroheje bakora nko kuboha ibiseke n’ibindi bitandukanye bibarinda kwihugiraho bikaba byabatera irungu.”

Nyirangirumwami kandi yakomeje agaragaza ko gushyirwa hamwe mu Mpinganzima byabafashije kubona umuryango mushya.

Ati “Ubu twese tugerageza gushyigikirana kuko duhuje ibibazo, abantu baradusura, dufite abatwitayeho, ubu n’iyo wapfa wabona abaguherekeza. Mutubwirire ubuyobozi ko bwakoze kudushyira mu maboko meza, munashishikarize n’abandi kudusura dore ni bo bana n’umuryango dusigaranye.”

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Umutanguha Finance Company Plc, Sibomana Innocent, yatangaje ko iki gikorwa gihuye n’ibindi basanzwe bakora bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakibanda by’umwihariko ku barokotse Jenoside.

Ati “Kuva mu 2019 tubasura bwa mbere, Intwaza z’i Huye zabaye nk’ababyeyi bacu n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyatubujije kubasura mu myaka ibiri yatambutse. Twaje no kubafata mu mugungo kubera ko bagize ibyago umwe mu babyeyi b’Intwaza akitaba Imana.”

Yanakomeje abizeza ko Ubuyobozi n’Abakozi b’Umutanguha Finance Company bazakomeza kubaba hafi, ndetse anatanga ubufasha bari bageneye Intwaza zo muri iyo Mpinganzima.

Umuhuzabikorwa w’Urugo Impinganzima rwa Huye, Muterambabazi Delphine, yabwiye IGIHE ko bagerageza gufasha ababyeyi b’Intwaza bageze mu zabukuru mu gihe batagifite intege zo kwikorera.

Ati “Tufasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, yaba ari mu kubavuza, kubaherekeza kugira ngo basaze neza, n’ibindi bakenera mu buzima bw’abo bwa buri munsi.”

Yashimiye Umutanguha Company Plc ikomeza kubazirikana, anashishikariza n’abandi babyifuza kujya baza bagataramana n’Intwaza mu rwego rwo kubarinda irungu no kubakura mu bwigunge

Urugo rw’Impinganzima rwa Huye rwafunguye ku mugaragaro ku wa 3 Nyakanga 2016, akaba ari rwo runini mu zindi ngo z’Impinganzima ziherereye mu Turere twa Bugesera, Nyanza na Rusizi.

Uru rugo rw’Impinganzima rutuyemo Intwaza 102, ni abafite imyaka ihera kuri 70 kuzamura. Ubu uru rugo rutuwemo n’Intwaza 95 harimo abakecuru 89 n’abasaza batandatu.

Uru rugo kandi rufite umwihariko wo kugira ahatangirwa ubuvuzi bw’ibanze bw’abakecuru bo mu Ntwaza barembye n’abageze mu zabukuru, bakaba banakira abaturutse mu zindi z’Impinganzima nka rwo.

Umutanguha Finance Company Plc itanga inguzanyo zirimo iz’ubucuruzi, ubuhinzi, kubaka, izo kugura ibikoresho, iz’urubyiruko mu myuga, inguzanyo zihuse (overdraft) n’inguzanyo ku mushahara.

Iki kigo gifite amashami 21 hirya no hino mu gihugu. Icyicaro gikuru cyayo kiri i Nyamirambo hafi ya Stade ya Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Umutanguha Finance Company Plc, Sibomana Innocent, yatangaje ko iki gikorwa gihuye n’ibindi basanzwe bakora bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Urugo rw'impinganzima rwakira abarengeje imyaka 70
Bacinye akadiho bishimira ubuzima bwiza basigaye babayemo
Intwaza zo mu Mpinganzima ya Huye zagaragaje akanyamuneza
Intwaza zari zizihiwe muri iki gikorwa
Intwaza zituye mu rugo rw’Impinganzima ruri mu Karere ka Huye ruherereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Taba zasuwe n’ubuyobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Imari Umutanguha Finance Company
Abakozi ba Umutanguha Finance Company basabanye n'Intwaza zo mu Mpinganzima mu rwego rwo kubahumuriza
Byari ibyishimo muri iki gikorwa
Abakozi ba Umutanguha Finance Company bari bafite akanyamuneza
Ubuyobozi n'abakozi b’Ikigo cy’Imari Umutanguha Finance Company bari bitabiriye iki gikorwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza