Minisitiri akaba na Perezida w’Intara ya Rhénanie-Palatinat yo mu Budage, Malu Dreyer, hamwe n’intumwa ayoboye, basuye ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Huye, bagaragaza icyifuzo cy’uko ubufatanye buri hagati y’impande zombi bwongerwamo imbaraga.
Kuri uyu wa Kabiri yasuye ishyirahamwe ry’abagore bahuriye ku bikorwa byo gukumira ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina, Association Family Circle Love Lab (FCLL), abizeza gukomeza ubufatanye kuko ibikorwa byabo bifitiye inyungu abanyarwanda.
Yakomereje mu Murenge wa Tumba ahari Koperative y’abagore yitwa ‘Ingoro Ihuje Ababyeyi’ ibumba amatafari ku buryo bwa kijyambere. Ihuje abagore bagera kuri 32 barimo abahoze mu buraya, abacuruzaga agataro n’abakobwa babyariye iwabo.
Perezida Dreyer yishimiye ibyo bakora, abizeza ko bazakomeza ubufatanye.
Ati “Muri abagore bakora ibikorwa byiza kandi biragaragara ku mushaka kwiteza imbere, turashaka kubatera imbaraga no kubashyigikira kugira ngo mukomeze mwiteze imbere kandi mukomeze gukora ibyiza.”
Intara ya Rhénani Palatinat itera inkunga abo bagore binyuze mu muryango witwa Strive Foundation Rwanda ukorana nabo.
Umuyobozi Mukuru wa Strive Foundation Rwanda, Muramira Beranard, yavuze ko abo bagore babatojwe gukora no gukunda umurimo kandi urwego bagezeho rushimishije.
Ati “Barakora cyane kandi buri wese ahemberwa icyo yakoze, n’ubwo ari koperative buri wese araza yabumba amatafari, yapakiza imodoka akaba ariyo ahemberwa. Ni ukuvuga ngo buri wese afite umushahara wa buri kwezi ahembwa bitewe n’uko yakoze.”
Dreyer yanasuye Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye aho yavuze ko bari kureba uko babyutsa umubano n’ishami ry’ivugururamibereho (Social Work) nk’uko hambere byahoze.
Hakizamungu Alexandre uyobora iryo shami yavuze ko kuwuzahura birimo inyungu ku mpande zombi.
Ubufatanye hagati y’Amakomini yo mu Rwanda n’Intara ya Rhénani Palatinat yo mu Budage watangiye ahagana mu mwaka wa 1982.
Uruzinduko rwa Dreyer mu Rwanda rwatangiye ku wa 30 Nzeri 2018.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!