IGIHE

Huye: Hatahuwe imibiri 35 bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside

0 3-10-2023 - saa 23:58, Theodomire Munyengabe

Mu rugo rw’umuturage ruri mu Mudugudu wa Ngoma ya V, Akagari ka Ngoma mu Murenge wa Ngoma muri Huye, ubwo hacukurwaga umusingi wo kubaka uruzitiro rw’inzu ye, hatahuwemo imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aya makuru yamenyekanye ku wa 3 Ukwakira 2023, ubwo mu rugo rw’umuturage w’imyaka 86, bari mu gikorwa cyo gucukura umusingi wo kubaka uruzitiro rw’inzu y’umukobwa we yari yarahaye umunani.

Abacukuraga batunguwe no kubona ibice by’imibiri bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Mutsindashyaka Alphonse, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko uwo mukobwa, agitangira kubona ibice bimwe by’imibiri, yabibwiye ubuyobozi.

Yagize ati “Twahise dutangira gushakisha, ubu turaye tubonye imibiri 35 ariko ibikorwa byo gushakisha bizakomeza ku wa Gatatu kuko bwari bwije.”

Mutsindashyaka yavuze ko kuba ahantu hari hatuwe na mbere ya Jenoside ariko nyuma y’imyaka 30, hakaba haboneka imibiri isaga mirongo 30 kandi ishobora no kuziyongera, bikigaragaza ko hagikenewe kuvugisha ukuri ku byabaye.

Ati “kuba nyuma y’imyaka 30 imibiri ingana itya igenda iboneka nta makuru yigeze atangwa kandi ari ahantu abantu batuye kiba ari ikibazo cyo kudatanga amakuru kandi harashyizweho uburyo bwinshi bwo kuyatanga.’’

Yongeraho ati “Hariho uburyo bwinshi bwo gutanga amakuru n’udashaka kumenyekana, yajya ajyana mu gasanduku k’ibitekerezo hirya no hino ariko amakuru akamenyekana. Ahantu habonetse imibiri ingana itya byanze bikunze hari abantu bazi amakuru kuri yo.’’

Ibi bibaye mu gihe mu gihugu hirya no hino hakomeje ibikorwa by’ukwezi ko kuzirikana agaciro k’ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda bigamije imibanire myiza, aho ubuyobozi bw’igihugu budahwema gushishikariza abaturage kuvugisha ukuri ku mateka y’igihugu hagamijwe kubakira ku kuri.

Kugeza ubu nta muntu uratabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bijyanye n’iyo mibiri yari itaraboneka kugeza ubu. Ibikorwa byo gukomeza gushakisha indi mibiri bizakomeza ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukwakira 2023.

Imyaka hafi 30 irashize hamwe hari harameze ibiti nabyo birakura kandi ari hejuru y'imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abaturage bari benshi ahaberaga igikorwa cyo gushakisha imibiri bikekwa ko ari iy'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Bwarinze bwira abaturage bakiri mu bikorwa byo gushakisha imibiri, habonetse 35 ku munsi wa mbere ku wa 3 Ukwakira 2023
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza