Abantu bane mu bakekwaho guhisha amakuru y’imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yokorewe Abatutsi yagaragaye mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye batawe muri yombi.
Mu batawe muri yombi harimo nyir’isambu yabonetsemo iyi mibiri, abakobwa be babiri ndetse n’undi muturanyi wabo wahatuye kuva mbere ya Jenoside.
Aya makuru y’iyi mibiri yamenyekanye ku wa 3 Ukwakira 2023, ubwo mu rugo rw’umuturage w’imyaka 86, bari mu gikorwa cyo gucukura umusingi wo kubaka uruzitiro rw’inzu y’umukobwa we yari yarahaye umunani.
Abacukuraga batunguwe no kubona ibice by’imibiri bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!