Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko hegitari ibihumbi 11 zibarizwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera zangijwe n’inkongi mu 2026, biturutse ku bikorwa by’abaturiye iyi Pariki ndetse n’umuriro wacanwaga nkana na ba rushimusi.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwerekanye ko izi nkongi ahanini zagiye ziterwa n’umuriro waturutse mu mpanuka z’abaturiye Pariki cyangwa umuriro wacanywe nkana na ba rushimusi.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwavuze ko muri uyu mwaka hegitari ibihumbi 11 arizo zimaze gushya, bukagaragaza ko inkongi nyinshi zatangijwe n’ibikorwa bito birimo nko gutwika ibisigazwa by’imyaka mu mirima cyangwa gucana umuriro mu gihe cyo guhakura ubuki.
Buti “ Mu gihe cy’izuba n’umuyaga, ikibatsi gito gishobora gukwirakwira vuba kandi kigafata ahantu hanini, turashishikariza abantu bose batuye hafi ya Pariki ndetse n’abaturage muri rusange, kudacana umuriro hafi ya Pariki, kwirinda gutwika ibimera cyangwa ibyatsi mu gihe cy’impeshyi cyangwa mu gihe hari umuyaga. Turabasaba gutanga amakuru ako kanya ku bayobozi ba Pariki cyangwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze.’’
Pariki y’Akagera yibukije abaturage ko kurinda iyi Pariki ari inshingano za buri wese.
Iti “ Twese hamwe dushobora gufatanya kuyirinda no kuyibungabunga kugira ngo izakomeze kubaho no mu gihe kizaza.’’
Pariki y’Igihugu y’Akagera iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba aho ikora ku turere dutatu turimo Kayonza, Gatsibo na Nyagatare. Ifite ubuso bungana na kilometero kare 1.122, Kuri ubu ikaba icungwa ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Umuryango African Parks.
Pariki y’Igihugu y’Akagera iherutse gutangaza ko kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2026 yinjije arenga miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika, yaturutse muri ba mukerarugendo 8.919 bayisuye muri icyo gihe.
Amafoto: Gael Vande Weghe
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!