Ishuri Rikuru ryigisha ubuhinzi n’ubworozi bubungabunga ubutaka (Rwanda Institute for Conservation Agriculture - RICA), mu bufatanye na Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), bari gushyira mu bikorwa umushinga uzatwara miliyoni 5$ uzasiga ubuhinzi bubungabunga ubutaka bukozwe kuri hegitari 600.000 hirya no hino mu gihugu hose bitarenze umwaka wa 2029.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu myaka ine wibanda ku kwagura ubuhinzi bubungabunga ubutaka binyuze muri gahunda z’iyamamazabuhinzi. Iyi gahunda izatangirira ahantu hagenwe ibyanya bigega (Food Baskets Sites: FOBASI) muri buri Karere.
Biteganijwe ko iyi gahunda yo gushishikariza abahinzi gukora ubuhinzi bubungabunga ubutaka izatangira mu gihugu hose mu gihembwe cy’ihinga cya 2027 A (Umuhindo) kizatangira muri Nzeri 2026. Igihembwe cy’ihinga 2027A kizasiga ubuhinzi bubungabunga ubutaka bukozwe ku buso bungana na hegitari 100.000 hirya ni hino mu gihugu, nyuma bwongerwe kugera kuri hegitari 150.000, kugeza umuhigo wa hegitari 600.000 ugezeweho mu 2029.
Nk’uko bishimangirwa, hari imyumvire iganje mu bahinzi benshi ko ko umurima mwiza ari uwarimwe cyane, utongoye kandi udafite ibisigazwa by’ibihingwa nyuma y’isarura. Nyamara impuguke mu buhinzi mu Ishuri Rikuru RICA zivuga ko iyo myumvire iri mu bituma ubutaka bwangirika buhoro buhoro, kugeza butakaje umwimerere wabwo, bityo ntibube bucyera.
Zigaragaza ko kurima ubutaka cyane, gukuramo ibisigazwa by’ibihingwa no kubitwika bibusiga bwambaye ubusa. Ku bw’iyo mpamvu, butakaza ubushobozi bwo kubika amazi, bugatwarwa n’isuri ndetse n’umusaruro ukagabanuka n’ubwo ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda ryakomeza ryiyongera.
Kurimagura ubutaka kandi bituma imvura nyinshi itwara ubutaka bukungahaye ku ntungagihingwa, mu gihe izuba rikamura ubuhehere ibihingwa bikeneye, bigatuma ubutaka butanga umusaruro muke. Wongeyeho ko n’ikiguzi cyo gutegura umurima ku muhinzi cyiyongera amafaranga akaba menshi ariko umusaruro ukanga ukaba muke.
RICA ivuga ko igisubizo kiri mu buhinzi bubungabunga ubutaka, bushingiye ku kutarima cyane; gusasira ubutaka umuhinzi asiga ibisigazwa by’ibihingwa mu murima igihe asarura; gusimburanya imyaka, gukoresha imbuto nziza no gucunga neza ikoreshwa ry’amazi n’ifumbire nka bimwe mu by’ibanze umuhinzi asabwa gukora.
Mu rwego rwo kongerera ubushobozi abakozi n’abatekinisiye banyuranye mu rwego rw’ubuhinzi bazafasha gushyira mu bikorwa gahunda yo gusakaza ubuhinzi bubungabunga ubutaka mu gihugu, ishuri RICA rikorera mu Karere ka Bugesera ryatangiye amahugurwa y’ab’ingeri zinyuranye mu buhinzi, aho bigishwa itandukaniro riri hagati y’ubuhinzi busanzwe n’ubuhinzi bubungabunga ubutaka n’inyungu zabwo iyo bukozwe neza.
Nk’uko bigaragara mu mirimashuri iri muri RICA, ahantu hahingwa mu buryo busanzwe (convetional till), ubutaka butwarwa n’isuri mu buryo bworoshye ndetse bugatakaza intungagihingwa, mu gihe imirima yindi yahinzwe mu buryo bubungabunga ubutaka igumana uburumbuke kandi bukagenda bwiyongera uko imyaka ishira, ubutaka nabwo bukagumana umwimerere wabwo.
Mu rwego rwo gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, ishuri RICA ryabanje guhugura abashakashatsi ba MINAGRI, abayobozi ba za sitasiyo za RAB n’abayobozi b’ubuhinzi mu turere.
Ryahuguye kandi abajyanama b’ubuhinzi, abashinzwe ibidukikije, abayobozi ba gahunda yo kongera umusaruro w’ibihingwa, abakozi b’iyamamazabuhinzi n’urubyiruko rwize ubuhinzi ruzakorana n’abaturage.
Aho guhugura buri muhinzi ku giti cye, RICA n’abafatanyabikorwa bayo bahisemo kubanza guhugura abantu basanzwe bafasha ndetse bakagira abahinzi inama, kugira ngo ubwo bumenyi bugere ku bahinzi benshi mu gihugu hose.
Mbere y’uko igihembwe cy’ihinga cya 2027 A gitangira, biteganyijwe ko abazahugurwa bazaba bageze kuri 889, ari na bo bazafasha kugeza ubu bumenyi ku bahinzi hirya no hino mu Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabuhinzi n’ubworozi bubungabunga ubutaka muri RICA akaba n’Umwarimu wigisha ibijyanye no kuhira no gucunga neza amazi, Dr. Léonce Harerimana, yavuze ko uruhare rwa RICA rutagarukira ku kwigisha abantu tekiniki zo guhinga gusa.
Ati “RICA yihaye intego yo guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ubutaka, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere ubuhinzi burambye ku butaka buto, twigisha guhinga tudakomeretsa ubutaka cyane. Twigisha kandi kubusasira, gusimburanya ibihingwa, gukoresha imbuto nziza, kuhira neza no gukoresha ifumbire mu buryo bunoze.”
Yakomeje ati “Inshingano yacu ni ukugira ngo ubu buryo butarangirira muri RICA gusa. Turashaka ko bugera ku bahinzi bo mu Rwanda hose kuko burinda ubutaka kandi bukongera umusaruro.”
Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga wo gukwirakwiza ubuhinzi bubungabunga ubutaka muri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), Dr. Nkurunziza Christian, yavuze ko icyo bashaka gukemura ari ikibazo cy’ubutaka bigaragara ko bukeneye kwitabwaho kugira ngo bukomeze gutanga umusaruro ufatika.
Yongeyeho ko ubushakashatsi bugaragaza ko ubutaka bwitaweho bukabungabungwa, ku gihingwa cy’ibigori hahinzwe imbuto nziza hashobora kubonekaho toni zirindwi kuri hegitari imwe, mu gihe aho ubutaka butabungabunzwe hera toni zitarenga ebyiri kuri hegitari.
Ku bishyimbo, ibihinzwe ahabungabunzwe ubutaka kuri hegitari imwe hagera kuva kuri toni 1,6 kuzamura ariko ku butaka butabungabunzwe ntibirenga ibiro 500.
Uwitonze Eric, uri mu bahuguwe ukorera mu Karere ka Ruhango, yavuze ko yamenye ko gukora ubuhinzi bwo guhinduranya ibihingwa biri mu bifasha kugabanya uburwayi mu bihingwa, ndetse ko n’uburyo bwo kubungabunga ubutaka bugabanya ibishoro bijya mu buhinzi muri rusange ku buryo ari ubumenyi agiye gusangiza abahinzi.
Ishuri RICA ryigisha abahanga bitezweho kuzakora impinduka mu buhinzi ziganisha ku kwihaza mu biribwa no kwita ku mutungo kamere w’ibanze ari wo butaka.
Uretse kwigisha, RICA inakora ubushakashatsi butanga ibisubizo mu buhinzi bubungabunga ubutaka. ikanatanga inama muri politiki z’ubuhinzi mu gihungu.
RICA kandi ishyira imbaraga muri gahunda z’iyamamazabuhinzi bubungabunga ubutaka mu bice bitandukanya by’igihugu hibandwa ku bahinzi bahinga ku buso buto, ikanatanga amahugurwa ku matsinda mato n’amanini mu gukora ubu buhinzi bwitezweho kudufasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ukwangirika k’ubutaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!