U Rwanda n’u Burusiya byakoze inama ya mbere y’Urwego ruhuriweho rushinzwe guhuza ibikorwa (Joint Coordinating Committee – JCC) mu bijyanye n’imikoreshereze y’ingufu za nucléaire, igamije gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu mishinga y’ingufu n’ikoranabuhanga rya nucléaire.
Iyi nama yabereye i Moscow ku wa 29 Kamena 2026, ihuza impande zombi zirimo Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu za nucléaire (RAEB) n’Ikigo cya Leta y’u Burusiya gishinzwe ingufu za nucléaire, Rosatom.
Yitabiriwe kandi inayoborwa na Dr. Lassina Zerbo, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’ingufu akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi wa RAEB hamwe na Kirill Komarov, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Rosatom unashinzwe iterambere n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Muri iyi nama, impande zombi zasuzumye aho ubufatanye bugeze mu nzego zitandukanye zirimo umushinga w’uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nucléaire, ikoreshwa rya nucléaire mu bindi bikorwa bitari ingufu, nko gushyiraho Ikigo cy’Ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bya nucléaire, guteza imbere ubumenyi n’abakozi, ndetse no kubaka ibikorwaremezo by’igihugu bijyanye n’iyi gahunda.
Nyuma y’iyi nama, u Rwanda n’u Burusiya byashyize umukono ku nyandiko igaragaza uburyo hazakorwa ku mishinga y’inganda nto z’ingufu za nucléaire (SMRs).
Kirill Komarov yavuze ko ubu bufatanye buvuye ku rwego rw’amasezerano rusange bugana ku bikorwa bifatika, birimo guhugura abakozi, kubaka ubushobozi bw’igihugu no guteza imbere ubushakashatsi mu bya nucléaire, ishimangira ko yiteguye gukomeza kuba umufatanyabikorwa wizewe w’u Rwanda.
Ati “Uyu munsi, iyi nama yazamuye ubufatanye hagati y’u Burusiya n’u Rwanda mu bijyanye n’ingufu za nucléaire ikabugeza ku rwego rw’imikorere ihamye kandi ishingiye kuri gahunda. Turi kuva ku masezerano rusange tujya ku mikoranire ifatika mu nzego zitandukanye: kuva mu guhugura abakozi n’iterambere ry’ibikorwaremezo bya nucléaire, kugeza ku mishinga y’ubushakashatsi mu bya nucléaire no ku mishinga y’inganda nto z’ingufu za nucléaire. U Rwanda ruri kubaka gahunda yarwo ya nucléaire mu buryo buhamye kandi bushyize mu gaciro, kandi Rosatom yiteguye kuba umufatanyabikorwa wizewe w’iki gihugu mu nzego zose z’uru rugendo.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Dr. Lassina Zerbo yavuze ko iyo gahunda igamije kongera amashanyarazi akomoka kuri nucléaire mu zindi ngufu rusanganywe bitarenze mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, hagamijwe guhangana n’icyuho u Rwanda rufite mu bijyanye n’ingufu.
Yagize ati “Inyandiko twumvikanyeho uyu munsi ishingiye ku mikoranire y’ibihugu byacu mu mikoreshereze y’ingufu za nucléaire mu mahoro, yatangiye mu 2018. Icyo dushyize imbere ni ukwinjiza ingufu za nucléaire mu mbaraga zacu z’amashanyarazi bitarenze mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, kugira ngo tubashe guhangana n’ubusabe buri hejuru bw’ingufu zikenewe mu Rwanda."
"Gushyira mu bikorwa gahunda y’ingufu za nucléaire mbere na mbere ni ishoramari mu bantu, mu bumenyi no mu iterambere rirambye ry’igihugu. Uru rwego ruhuriweho rushinzwe guhuza ibikorwa rutuma dushobora kuva ku masezerano rusange tukajya mu bikorwa bifatika mu nzego zose za gahunda yacu. Dushima cyane ubufatanye bwacu n’u Burusiya mu gukomeza guhugura inzobere z’Abanyarwanda hagamijwe kubaka ubushobozi mu bya nucléaire n’ibikorwaremezo”
U Rwanda n’u Burusiya bifitanye ubufatanye mu mikoreshereze y’ingufu za nucléaire mu buryo bw’amahoro kuva mu 2018, aho hanasinywe amasezerano yo kubaka Ikigo cy’Ubushakashatsi cya nucléaire mu Rwanda hamwe na laboratwari zitandukanye.
Iyi nama kandi yanahuriranye n’uruzinduko rw’intumwa z’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo n’ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko ryabereye i Obninsk, ndetse n’urugendo rwo gusura inganda za Rosatom ziri i Podolsk.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!