IGIHE

Hatanzwe inkoko ibihumbi 12: Uruhare rwa SAIP mu guhangana n’igwingira mu Ngororero

0 26-08-2026 - saa 11:57, Léonidas Muhire

Umushinga SAIP II ugamije kwimakaza ubuhinzi burambye no kwihaza mu biribwa w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), wafashije guhangana n’igwingira mu bana binyuze mu gutanga ibirimo inkoko zirenga ibihumbi 12 zitera amagi.

Wibanda ku miryango ifite abana bari mu mirire mibi bari munsi y’imyaka itanu n’indi ikeneye ubufasha. Muri Ngororero by’umwihariko SAIP II ikorera mu mirenge ine ifitemo abagenerwabikorwa 2.925 bamaze guhabwa inkoko 11.700 zitera amagi, buri rugo ruhabwa inkoko enye n’ibiryo zirya mu mezi atatu n’aho ziba.

Hatanzwe kandi imigina y’ibihumyo 36.924 ku ngo zirenga 2.800, abandi bahawe imigozi y’ibijumba kandi wigisha kwizigamira mu matsinda no guhindura imyumvire ku mbonezamirire.

Byiyongeyeho inkoko 900 zahawe indi miryango irenga 200 yo mu Murenge wa Kavumu ku wa 25 Kanama 2026 mu rwego rwo gukomeza kurwanya imirire mibi.

Nubwo uyu mushinga wafashije Akarere ka Ngororero guhangana n’ibibazo by’igwingira, aka karere kiyemeje kugabanya hejuru ya 20% by’abana bagwingira mu myaka ine iri imbere bavuye kuri 14.7% babaganyijeho mu myaka itanu ishize.

Ubushakashatsi bwa Karindwi ku Buzima n’Imibereho bwa 2025 bugaragaza ko Akarere ka Ngororero ari aka gatatu mu Rwanda n’ikigero cya 35.5% mu kugira abana benshi bagwingira nyuma ya Gicumbi na Burera.

Visi Meya w’Akarere ka Ngororero ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukunduhirwe Banjamine yavuze ko hari intambwe bateye ifatika baza mu turere dutanu twa mbere twagabanyije igwingira ku gipimo kirenze 10% kuva mu 2020 bituma kava kuri 50.5% kariho.

Ati “Mu myaka itanu ishize Igihugu cyagabanyijeho 6% na twe mu karere tugabanyaho 14.7% by’abana bagwingira. SAIP II ibifitemo uruhare runini cyane kandi twizeye ko nidukomeza gufatanya no kubyaza umusaruro ubumenyi abaturage bahawe mu 2029 tuzaba turi munsi ya 15% mu mirire mibi n’igwingira.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko uyu mushinga uri no kugira uruhare rugaragara mu mibereho myiza y’umuryango kuko uko wihaza mu biribwa ari ko hakemuka n’ibindi bibazo.

Ati “Mu myaka yashize wasangaga dufite abana barenga 5000 batari mu ishuri ariko ubu babarirwa muri 300 nubwo n’iyo yaba umwe biba ari ikibazo. Bigabanya n’ubukene bukabije kuko mu 2018 twari kuri 47% ariko ubu bugeze kuri 30.2%.”

Umushinga SAIP II watangiye mu 2024-2026 ukaba ukorera mu turere 20 aho mu nkingi yo kwihaza mu biribwa wibanda ku koroza abaturage inkoko zitera amagi, gutegura indyo yuzuye, guhinga imboga n’ibijumba bikungahaye ku ntungamubiri no gukora imigina y’ibihumyo.

Mushimiyimana Anne Marie utuye mu Kagari ka Nyamugeyo mu Murenge wa Kavumu, uri mu bahawe ikoko mbere yavuze ko kubonera indyo yuzuye umuryango we byari bigoye.

Ati “Umwana umwe muri batatu mfite yari mu mirire mibi akunda kuba ari mu muhondo. Aho SAIP II iziye ubu yongeye ibiro arakira. Umugabo wange yajyaga guhaha amafaranga yo kugura amajyi akabura ariko ubu turayafite nta kibazo natangiye no kuyafashisha abandi mu gikoni cy’umudududu. Inkoko nagiye nzongera ubu azabaye zirindwi zimfasha no kwishyura mituweli ku gihe.”

Uwanyirigira Yvonne yavuze ko umwana we yari mu mirire mibi ariko ubu iki kibazo cyararakemutse kuko yamenye gutegura indyo yuzuye iriho n’amagi nkoko yahawe zitera.

Byatumye kandi yizagamira amafaranga mu itsinda ayaguramo intama ebyiri zo kuzigamira umwana ku buryo umushinga nurangira yizeye ko imibereho myiza y’umuryango we izakomeza.

Inkoko zitangwa mu mushinga SAIP II ziba zifite amezi atatu
Abaturage babanza gusobanurirwa akamaro k'ibikomoka ku matungo mu gutegura indyo yuzuye
Buri muturage ahabwa inkoko enye
Abahabwa inkoko bahabwa n'utuzu zororerwamo
Ndayambaje Jean Damascene utuye mu Murenge wa Kageyo yavuze uburyo akarima k'igikoni yubakiwe asigaye ahingaho kamufashije gukaburira umuryango we indyo yuzuye
Mushimiyimana Anne Marie utuye mu Kagari ka Nyamugeyo mu Murenge wa Kavumu wahawe inkoko mbere, yavuze ko zafashije mu kwita ku mwana umwe we wari mu mirire mibi
Uwanyirigira Yvonne yavuze ko umwana we yari mu mirire mibi ariko ubu iki kibazo cyararakemutse kuko yamenye gutegura indyo yuzuye iriho n’amagi inkoko yahawe zitera
Visi Meya w’Akarere ka Ngororero ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukunduhirwe Banjamine yavuze ko hari intambwe bateye ifatika mu kurwanya igwingira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza