IGIHE

Hatangijwe uburyo bworohereza Abanyarwanda bashaka gukodesha imodoka z’amashanyarazi

0 3-10-2026 - saa 13:59, Mutangana Elie

Ikigo KABISA kigurisha kikanakodesha imodoka z’amashanyarazi mu Rwanda, cyasinyanye amasezerano na RentCO Africa Limited agamije korohereza abantu n’ibigo kubona izo gukoresha batabanje kuzigura.

Aya masezerano ateganya ko RentCO Africa Limited izajya ikodesha imodoka za KABISA, na yo ikazikodesha abantu cyangwa ibigo bizikeneye mu gihe runaka.

Umunya-Kenya Robert Nyasimi washinze RentCO Africa Limited, ikora ubucuruzi bwo gukodesha imitungo irimo n’imodoka, yavuze ko gukoresha umutungo no kuwubyaza inyungu bidasaba buri gihe kubanza kuwugura.

Yasobanuye ko uburyo bwo gukodesha imitungo buzwi nka “asset leasing” bumaze igihe bukoreshwa mu bihugu byateye imbere. Bworohereza abantu kubona ibyo bakeneye gukoresha, batabanje gutanga amafaranga yo kubigura.

Nyasimi yagaragaje ko agaciro k’umutungo gakwiye no gushingira ku kamaro ugirira uwukoresha, aho kwibanda gusa ku kuba awufiteho uburenganzira bwa burundu.

Ati “Ubundi umutungo ntubarwa mu kuba ukwanditseho, tubara umutungo mu gihe uri kuwukoresha igihe uwukeneye”.

Yavuze ko imyumvire y’uko umuntu agomba kubanza kugura ikintu kugira ngo abashe kugikoresha ikwiye guhinduka.

Yatanze urugero rwa hoteli, ati “Ushobora kuyikenera ukaba wayikondesha igihe runaka, uyibamo, uyikoreramo ibikorwa bitandukanye bikubyarira inyungu ariko utarayiguze”.

Umuyobozi Mukuru wa KABISA, Pophia Muhoza, yavuze ko ubucuruzi bwo gukodesha imitungo mu Rwanda, cyane cyane imodoka, bufite amahirwe yo gutera imbere, bukabyara inyungu kandi bukagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu.

Yasobanuye ko KABISA yibanda ku gukodesha imodoka z’amashanyarazi, igamije guteza imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije no korohereza abantu kubona imodoka igihe bazikeneye.

Ati “Muri ino minsi ibigo byinshi n’abantu ku giti cyabo bakunda gukenera imodoka zo gukoresha mu gihe runaka kandi badafite cyangwa amafaranga ahagije ako kanya yo kuzigura cyangwa bakaba batazazikenera igihe cyose. Twe dufite ku bakodesha izo modoka mu gihe runaka tukanabaha n’ibikorwaremezo bikenewe kugira ngo bazikoreshe”.

Ubufatanye bwa KABISA n’iki kigo bugamije gufasha ibigo bitandukanye bishobora kubona imodoka zo gukoresha mu gihe runaka, igihe badafite amafaranga ahagije yo kugura imodoka mu buryo bwa burundu.

Ni mu gihe byagaragaye ko abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo bagorwaga no kubona ubushobozi bwo kwishyura ako kanya imodoka mu gihe bazikeneye byihutirwa.

Ni ukuvuga ko umukiliya cyangwa ibigo bizajya bikenera imodoka bizajya bizikodesha na RentCO Africa Limited noneho habeho uburyo bwo kwishyura ku kwezi mu gihe gihera ku myaka ibiri kuzamura bitewe n’icyifuzo.

Pophia Muhoza ati "Hari igihe nk’uruganda tuba rukeneye imodoka zo kurufasha kugeza ibicuruzwa byarwo ku isoko ariko ugasanga bafite izindi nguzanyo muri Banki ku buryo batashobora kugura imodoka zo kubafasha mu mikorere yabo. Iki gihe bashobora gukodesha imodoka batarinze kuzigura ahubwo bakajya bishura ku kwezi".

Muhoza yasobanuye ko muri ubu bufatanye na RentCO Africa Limited, abakiliya bo bazajya bakodesha imodoka na RentCO Africa Limited noneho KABISA yo izajya itanga garanti n’ubwishingizi ndetse n’ikiguzi cyo gukanika imodoka mu gihe yagize ikibazo.

Ati “Hari nk’igihe imodoka iba imaze igihe kinini bikaba ngombwa ko yahindurwa, nk’igihe wari ufite imodoka ya toni ebyiri noneho ibikorwa bigakura ukifuza iya toni eshanu, aho kugira ngo ujye gushaka amafaranga yo kugura itwara toni eshanu ureka gukomeza gukodesha imwe ya toni ebyiri, ugahindura.”

Muhoza yavuze ko ubufatanye na RentCO Africa Limited buzanabafasha kongera ibikorwaremezo bikenerwa n’abakoresha imodoka z’amashanyarazi, birimo aho kuzongerera umuriro.

Icyakora, yagaragaje ko abantu ku giti cyabo bataritabira cyane ubu buryo, kuko abenshi mu bakiliya ba KABISA ari ibigo bikenera imodoka zo gukoresha mu gihe runaka.

KABISA iteganya gukomeza kwagura ubu bufatanye kugira ngo irusheho korohereza abantu n’ibigo kubona imodoka z’amashanyarazi, binyuze mu buryo bwo kuzikodesha.

Hatangijwe uburyo bworohereza Abanyarwanda bashaka gukodesha imodoka z’amashanyarazi
Umuyobozi mukuru wa KABISA, Pophia Muhoza, yavuze ko iyi mikoranire izorohereza abashaka gukodesha imodoka z’amashanyarazi
KABISA na RentCO Africa Limited byashyize umukono ku masezerano yo gukodesha imodoka za KABISA
Robert Nyasimi yavuze ko gukoresha umutungo atari ngombwa ko uwugura mu buryo bwa burundu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza