Bamwe mu bangavu batewe inda imburagihe bo mu Karere ka Rutsiro bavuga babayeho mu buzima bushaririye bwakomotse ku kuba imiryango yabo yaragiye ibaha akato ikimara kumenya ko batwite.
Ikibazo cy’abangavu basambanywa bagaterwa inda kiri mu bikomeye u Rwanda rukomeje guhangana na byo.
Mu mpera za Kamena 2026, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mu Rwanda abana b’abakobwa baterwa inda nibura buri mwaka barenga ibihumbi 23, bakaba abana 60 ku munsi.
Mu Karere ka Rutsiro abangavu basambanyijwe bakanaterwa inda mu 2024 bari 533, umubare waje kugabanyuka mu 2025 bagera kuri 390, mu gihe kuva muri Mutarama 2026 kugeza uyu munsi abangavu 310 bamaze guterwa inda.
Abangavu batewe inda imburagihe baganiriye na IGIHE bo mu Murenge wa Kivumu bavuze ko nyuma yo gusambanywa bakanaterwa inda imiryango yabo itaboroheye ndetse bamwe bakisanga mu nzu bikodeshereza.
Umwe yavuze ko yatewe inda ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, avuga ko umuryango wahise umuha akato ndetse kuri ubu yikodeshereza inzu 4000 Frw abona avuye guhingira abaturanyi cyangwa yayabura akayishyura imibyizi.
Ati “Iwacu batuye ahantu hari agashyamba nari ngiye ku muhanda umusore aramfata andyamisha hasi muri iryo shyamba aransambanya ndetse anantera inda mfite imyaka 14, nageze mu rugo ndabibabwira tujya gutanga ikirego kuri RIB baje ku mufata basanga yatorotse kugeza uyu munsi.”
Uyu mwangavu agaragaza ko ababyeyi be kubyakira byabananiye, baramutererana agerageza no kwiyahura nyuma abitekerezaho arabireka, aho agaragaza ko abonye ubushobozi bwo kwiga imyuga, yabasha kwiteza imbere.
Acumbitse mu nzu avuga ko akodesha ibihumbi 4 Frw ku kwezi, mu buzima bumugoye kuko atunzwe no kujya guhingira abaturanyi, ndetse uyu munsi akaba nta n’ubushobozi afite bwo kwiyishyurira no kwishyurira uwo yabyaye ubwisungane mu kwivuza, aho asabwa 10.000 Frw, kuko utwo aronse badusangira bakabona bukeye kabiri.
Uretse uyu hari na mugenzi we utuye mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Nganzo yatewe inda afite imyaka 14 ari mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, avuga ko ababyeyi be bamwirukanye mu rugo bakimara kumenya ko atwite.
Ati “Nagiye kwa muganga bambwira ko ntwite, ngeze mu rugo mbibwiye Papa anyirukaho, ndetse ahita anyirukana, Mama yahise ajya kunkodeshereza inzu mbanamo na musaza wanjye. Nkimara kubyara ntabwo nahise mbyakira, nagize ihungabana kuko umwana namaze iminsi irenga ibiri naranze ku mwonsa, bamutangiza amata y’ifu.”
Uyu mukobwa ahamya ko umusore wamuteye inda bamenyaniye mu bukwe bw’abaturanyi, akajya amushukisha amafaranga 1000 Frw akamusambanya ndetse babikoze inshuro nyinshi kugeza amuteye inda.
Avuga ko umusore wamusambanyije bari bahuriye mu gashyamba avuye kurangura ibisheke, amupfuka igitambaro ku munwa, ndetse ko nyuma bagerageje gutanga ikirego ariko akaba adafatwa ngo abifungirwe.
Avuga ko we na musaza we batunzwe no kujya gushaka ubwatsi bwo gusasira ikawa kugira ngo babone ikibatunga, ndetse ko abonye igishoro cy’ibihumbi 50 Frw yabasha kurangura ibisheke byinshi bagacuruza bakiteza imbere.
Akagahinda bagahuriyeho na mugenzi wabo utuye mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Kabere watewe inda afite imyaka 16 avuga ko inda yayitewe n’umumotari wamushukishije umunyenga, ubwo yari avuye ku ishuri, ndetse uyu munsi umwana we agize umwaka n’igice.
Uyu wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ku ishuri ryo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Murunda yahuye n’umumotari ubwo yarimo ataha iwabo basoje igihembwe cya kabiri, amusaba ko yamutemberana, bajya mu i Santere ya Nkomero, amugurira ibyo kurya n’ibyo kunywa atazi ibyo bayishyizemo yisanga yamusambanyije, kuko banyweraga ku buriri.
Avuga ko ababyeyi be bakimara kumenya ko atwite yatotejwe bikabije, ndetse ni uwamuteye inda yahise akuraho terefone, aho atunzwe no guca inshuro.
Ahamya ko bakeneye abantu benshi bo kubaganiriza ku mateka y’ubuzima banyuzemo nk’uko Anita Ingabire wakuriye mu buzima bwo kwihakanwa n’umubyeyi we (se) bibongerera imbaraga, no kudacika intege bakongera kwigirira icyizere cy’ejo hazaza.
Ingabire Anitha, washinze umuryango Anitha True Reflection of Humanity ufasha abangavu 100 babyaye imburagihe bo mu Murenge wa Kivumu asanga Leta ikwiriye gushyira imbaraga mu gukangurira ababyeyi kudatererana abana ngo ni uko batwite, no kurushaho kwita ku mibereho yabo.
Ati “Natangiranye abana 100 bo mu Murenge wa Kivumu mvukamo kandi ndifuza gukomeza nkagera kuri benshi kuko babayeho nabi, gusa aba bangavu bose bahuje ikibazo cyo kuba badafite akazi, bamwe bikaba byanatuma bashukwa, bakeneye kwigishwa imyuga bakabasha gukora bakiteza imbere.”
Ingabire avuga ko ababyeyi bahohotera abana kubwo kunanirwa kwakira ko batwite, bikarangira abana n’abo batwite bibagizeho ingaruka zo kubaho mu buzima bubi, aho asanga hakenewe gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga bwigisha ababyeyi no kurushaho kwita ku mibereho y’abangavu babyaye imburagihe.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bitenga, mu Karere ka Rutsiro, Dr. Iyakaremye Venant mu kiganiro na IGIHE yavuze hakiri urugendo rukomeye rwo kwigisha ababyeyi.
Ati “Guterwa inda bakiri bato birahangayikishije, bikagerekwaho gutereranwa n’ababyeyi kuko abenshi baba bavuga ko ari igisebo ku muryango, uzasanga ababyeyi bataganira ni abana ngo babasobanurire ubuzima bw’imyororokere.”
Umuyobozi ushinzwe Gahunda mu Mpuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu CLADHO, Murwanashyaka Evariste avuga ko guha akato abana batewe inda imburagihe bidakwiriye.
Ati “Umubyeyi afite inshingano ku mwana 18 atitaye ku bibazo yahuye na byo byose, ndetse itegeko rirengera umwana riteganya ibihano birimo n’igifungo ku mubyeyi wese watereranye umwana, kuko hari ubwo bituma umwana agwa mu bindi bishuko.”
Murwanashyaka avuga ko umwana wahuye n’ikibazo cyo guterwa inda akiri muto aba akeneye kwitabwaho by’umwihariko, kuko aba akeneye kurerwa kandi yabyaye undi na we ukeneye kurerwa, iyo ababyeyi bamutereranye aba akorewe ihohoterwa, ari na ho ahera avuga ko ababyeyi nk’aba iyo bamenyekanye bashyikirizwa ubutabera.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Rutsiro, Iyamuremye Severin yabwiye IGIHE ko mu kugabanya imibare y’abangavu baterwa inda z’imburagihe bashyize imbaraga mu bukangurambaga bwo mu mashuri yisumbuye.
Ati "Twatangije ubukangurambaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye kubera ari yo yiganjemo abangavu, tubigisha amasomo y’ubuzima bw’imyororokerere n’ingaruka zindi zibivamo nk’indwara zanduriramo."
Akomeza n’ibigo nderabuzima bikomeje ubu bukanguramba aho na byo bikorera mu bigo by’amashuri ku buzima bw’imyororokere, ari na ko abana babasaba kwihutira kugana kuri One Stop Center mu gutangira ku gihe mu gihe basambanyijwe.
Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare urazamuka cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019, na ho mu 2020 bagera kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534 na ho mu 2023 uba 19.406, mu 2024 baba 22.454.
Ubushakashatsi bwa DHS 2025 bugaragaza ko abana b’abakobwa batarangije amashuri abanza bafite ibyago byo kubyara byikubye gatanu ugereranyije na bagenzi babo barangije amashuri yisumbuye.
Abarangije amashuri yisumbuye ababyara muri bo ni 4% batwita bari munsi y’imyaka 19 mu gihe bagenzi babo ibyago byabo ari 21%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!