Imwe mu nkuru zagumye mu mitwe ya benshi mu Nama ya 14 y’Igihugu y’Umushyikirano mu 2016, ni iy’umusaza Habyarimana Joseph w’i Gikundamvura wageze muri Kigali Convention Centre, KCC, akagira ngo ari gukandagira ku Nyanja y’Ibirahure, yajyaga yumva bamubwira ko ishobora kuba iba muri Israel.
Ni igitekerezo Habyarimana yatanze ubwo yashakaga gusobanura ko imiyoborere myiza ya Perezida Kagame yatumye u Rwanda rugera ku bikorwaremezo birimo n’iry’ibikorwaremezo nka KCC.
Uwo musaza wo mu Murenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi, yagize ati “Iyi miyoborere myiza ku Rwanda Imana iyibakomereze ibakubire karindwi duhagarare bwuma, muturi imbere tubari inyuma haki ya Mungu, tugire amahoro.”
Ariya ‘makaro’ Habyarimana Joseph yakandagiragaho akabona arimo kwireberamo nk’ibirahure, ni ‘Made in Rwanda’ kuko yakozwe n’Uruganda East African Granite Industries rw’i Nyagatare.
Si KCC gusa ahubwo ayo makaro akorerwa i Nyagatare unayasanga ku nyubako z’abaturage, imiturirwa nka Intare Conference Arena, Kigali Marriot Hotel, iz’ubucuruzi nka MIC na CHIC n’izindi zizamurwa buri munsi i Kigali n’ahandi mu gihugu, zirimbishwa n’ibikoresho byatunganyirijwe mu Rwanda.
Mu 2012, ni bwo u Rwanda rwungutse Uruganda rwa EAGI [East African Granite Industries], urwa mbere rukora amakaro yifashishwa mu bwubatsi, rwatumye ruva ku kuyatumiza muri Tanzania na Kenya ku giciro gihenze cyane.
EAGI yubatse mu Cyanya cy’Inganda cya Nyagatare rumaze imyaka irenga 10 ruri mu nganda nini mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu bijyanye n’amakaro dore ko ayo rukora ajyanwa mu bihugu birimo Tanzania, Kenya, Uganda n’u Burundi.
Rufite ubushobozi bwo gukora amakaro ashobora kubaka ku buso bwa metero kare (m2) 273.000, mu gihe cy’umwaka umwe.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, igaragaza ko isoko rinini ry’uru ruganda riri mu Rwanda ariko hari n’andi makaro rwohereza mu bihugu byo mu Karere aho rwoherezayo afite agaciro ka $100.000 buri mwaka.
Akarere ka Nyagatare kagaragaza ko nibura 80% by’abakora muri uru ruganda ari abaturage bako kandi usanga amafaranga bakoreramo afasha mu guhindura imibereho yabo n’iterambere ry’ubukungu.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyagatare Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yabwiye IGIHE ko uru ruganda rugaragaza isura y’akarere ndetse rwatanze akazi ku bagera kuri 80% mu bagatuye.
Yagize ati “Ikindi umuturage wacu cyangwa ikigo gikorera mu karere kacu, iyo akeneye amakaro no kuyabonera hafi aba ari akarusho.’’
Yavuze ko ibyo bituma acungura ya mafaranga y’urugendo yari gukoresha.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bugaragaza kandi ko East African Granite Industries, ikurura abashoramari kuko nk’umuntu ukeneye aho yashyira uruganda iyo abonye hari urundi by’umwihariko urukora amakaro ntazuyaza.
Kuri ubu i Nyagatare hari kubakwa uruganda rutunganya amata y’ifu, amakaro akoreshwa mu kurwubaka ava muri East African Granite Industries.
U Rwanda rugiye kunguka uruganda rwa miliyoni $60
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yabwiye IGIHE ko mu gihe nta gihindutse muri Gashyantare 2024, u Rwanda ruzaba rwungutse urundi ruganda rushya rukora amakaro.
Ni uruganda rwa Rwanda Mountain Ceramics ruri kubakwa mu Cyanya cy’Inganda cya Muhanga. Imirimo yo kurwubaka igeze ku kigero cya 80%.
Uru ruganda rufite umwihariko kuko rugiye kujya rufata ibumba riboneka i Muhanga rigakorwamo amakaro asanzwe amenyerewe ko atumizwa mu mahanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye IGIHE ko uru ruganda rwiyongera ku zindi zageze mu cyanya cy’inganda.
Ati “Ni ikindi gipimo kizamura ubukungu bw’akarere, icya mbere ni ukwishimira ko dufite icyanya cy’inganda, izimaze kuhagera ni esheshatu, kuba rero twabona hari abashoramari bahitabira birumvikana ko ari ubukungu bw’Akarere ka Muhanga buba buzamutse.”
Bivugwa ko ishoramari ryose riteganyijwe rizagera kuri miliyoni 60$, akabakaba miliyari 73 Frw. Abaturage bari hagati ya 70 – 100 babonye akazi mu mirimo yo kubaka, mu gihe biteganyijwe ko abagera kuri 200 bahoraho bazajya barukoramo bihoraho.
Meya Kayitare yavuze ko muri iyo mirimo yose hari abaturage bazayungukiramo, bakanabona akazi.
Ati "Ibyo nabyo ni andi mahirwe, kuko niba ibikoresho bazakoresha bizaba bituruka hano iwacu, ubwo n’amakaro ntazahenda, abaturage bazajya bayabonera kuri make by’umwihariko aba hano hafi iwacu. Icyo tubona ari igisubizo mu mibereho n’ubukungu.”
Kugeza ubu, u Rwanda ruracyatumiza amakaro hanze aho imibare ya Minicom igaragaza ko avanwa mu mahanga akubakishwa mu gihugu aho afite agaciro ka miliyoni $39.
Iyi minisiteri igaragaza ko ingamba zihari ari ugukomeza gushishikariza abashoramari kuyoboka uru rwego ngo igihugu kirusheho kwihaza ndetse gisagurire n’amahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!