IGIHE

Toni 18 z’ibitunguru kuri hegitari: Ibikorwa bya CDAT mu majyepfo y’u Rwanda

0 1-10-2026 - saa 16:21, Utuje Cedric

Abahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo bahamya ko amahugurwa bahawe yo guhinga imboga n’imbuto mu buryo bwa kinyamwuga binyuze mu mushinga wa CDAT yatumye ingano y’umusaruro wazo wiyongera ku kigero cyo hejuru.

CDAT ni umushinga w’imyaka itanu watangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu 2022, ugamije guteza imbere abahinzi n’aborozi.

Perezida wa Koperative Abiyunze Kinazi ihinga umuceri n’inyanya mu gishanga cya Kanyegenyege gikora kuri Ruhango na Nyanza, Bavakure Boniface, yavuze ko mbere bakoraga ubuhinzi mu buryo bw’akajagari bikabatera ibihombo bikomeye.

Yavuze ko mbere inyanya bahingaga, iyo bazisaruraga bacuruzaga zimwe, izindi bakazikamuramo umwayi cyangwa imbuto bifashishaga mu kuzihinga mu gihembwe cy’ihinga gikurikiyeho.

Ibi byatumaga umusaruro uba muke bitewe n’uko izo mbuto zabaga zoroshye cyane, bigatuma igihe bagiye kuzisarura, inyinshi muri zo zangirika ntibabashe kuzigeza ku isoko zigifite umwimerere.

Gusa nyuma y’uko CDAT itangiye kubahugura ku gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga, yabahaye n’imbuto z’inyanya ku buntu, kugira ngo bajye bazikoresha mu buhinzi bwabo.

Ibi byaje kubaviramo inyungu ifatika kuko kuri hegitari imwe basaruragaho toni zirindwi, basigaye basaruramo toni 14 z’inyanya.

Ati “Uyu munsi rero, umusaruro warazamutse cyane kuko ubu kuri hegitari tumaze gusarura toni esheshatu ariko biragaragara ko tuzasarura toni 13 cyangwa 14.”

Bimwe mu byatumye uwo musaruro uzamuka ni uko aba bahinzi barigishijwe uburyo bukwiriye bwo gutera imbuto z’inyanya, ifumbire bakwiriye gukoresha, igihe gikwiriye cyo kuzitera, igihe cyiza cyo gushyiramo imiti ndetse n’ibindi.

Aba bahinzi kandi bishimira ko umusaruro wabo basigaye babasha no kuwugeza ku isoko binyuze mu kuba CDAT yarabahuje n’amasoko.

Bavuga ko bitewe no kutagira amasoko, umwe muri uwo musaruro babonaga bawugurishaga mu masoko aciriritse, ugasanga igitebo cyuzuye inyanya (Cuiellette) bakigurishije ku 3000 Frw, gusa ubu basigaye bakigurisha ku 18.000 Frw.

Musabese Félicité uhinga umuceri n’inyanya kuri Are zirindwi muri iki gishanga cya Kanyegenyege, avuga ko ku giti cye umusaruro w’ibyo ahinga wiyongereye cyane kubera amahugurwa bahawe na CDAT.

Uyu mubyeyi avuga ko iyo yahingaga inyanya mbere yungukagamo ibihumbi 40 Frw gusa mu mwaka, gusa ubu asigaye afatamo agatubutse kubera imbuto nziza bamuhaye.

Ati “Izo maze gusaruramo kuri iyi nshuro bamaze kunyishyura ibihumbi 100 Frw kandi ndacyakomeza gusarura. Ibi byatumye imibereho yanjye ihinduka kuko abana banjye basigaye biga neza nta kibazo cyo kubura amafaranga yo kubishyurira.”

I Nyanza, agaciro k’umuhinzi w’imboga n’imbuto kikubye inshuro enye

Nyandwi Charles uyobora koperative ya Coproriz Busoro ihinga umuceri, inyanya, intoryi n’izindi mboga ku buso bungana na hegitari 74 mu gishanga cya Burakari giherereye mu Murenge wa Busoro, Akarere ka Nyanza, yavuze ko agaciro k’abahinzi kiyongereye nyuma yo guhugurwa ku gukora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto mu buryo bugezweho.

Yavuze ko kubera gukora ubuhinzi mu kajagari, umuhinzi ubarizwa muri iyi koperative ufite ubuso bungana na Are eshanu yinjizaga ibihumbi 150 Frw gusa biturutse mu musaruro wose w’inyanya zavuye muri ubwo buso.

Ubu umuhinzi ashobora kwinjiza ayo mafaranga mu gusoroma izo nyanya inshuro imwe gusa, kandi inyanya zisoromwa inshuro enye, ubwo ni ukuvuga ko ubu umuhinzi yinjiza asaga ibihumbi 600 Frw kuri Are eshanu gusa.

Ati “Agaciro k’umuhinzi kikubye kane mu byerekanye n’umusaruro n’amafaranga yinjiza, kandi iyo azamutse na koperative irazamuka ndetse n’igihugu muri rusange.”

Abahinzi bahinga mu cyanya cya Kanyegenyege giherereye mu Murenge wa Kigembe, Akarere ka Gisagara, bavuga ko nyuma y’uko CDAT ibatunganyirije icyanya cyakundaga kwibasirwa n’ibiza ndetse bakanabahugura ku gukora ubuhinzi bw’imboga mu buryo bwa kinyamwuga byabazamuriye umusaruro w’ibyo bahinga.

Iki cyanya gifite hegitari 52 kiri mu bikunze kwibasirwa n’ibiza cyane kubera imiterere y’aho giherereye, ariko nyuma y’uko CDAT itangiye gukorana n’abahinzi bagihangamo, yaciye amaterasi ndinganire n’imiringoti ifata amazi kuri hegitari 40, bituma umusaruro w’ibyo bahinga byiyongera.

Urugero rwiza ni uburyo umusaruro w’ibitunguru wiyongereye cyane ukava kuri toni enye kuri hegitari ukagera kuri 18 bitewe n’uko hatunganyijwe, abahinzi bahingamo bagahabwa amahugurwa ndetse n’imbuto ikwiriye.

Mukeshimana Xaverine uyobora koperative KORWAMUKI yavuze uburyo umusaruro wiyongereye.

Ati “Ngereranyije umusaruro twasaruraga mbere ntabwo wajyaga urenga toni enye ariko ubuu tubona umusaruro ungana na toni 18.”

Ku bitunguru, umusaruro kuri hegitare wagiye wiyongera nko mu gihembwe cy’ihinga B 2024 umusaruro wari toni 13 kuri hegitari, mu gihembwe cy’ihinga B 2025 umusaruro wageze kuri toni 14.8 kuri hegitari.

Muri rusange kuva aho CDAT itangiriye mu 2022, umusaruro w’ibitunguru wiyongereye ku kigero cya 13.8%.

Abahinzi bo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kigembe bishimira umusaruro bagezeho nyuma y'uko CDAT ibafshije gutunganya icyanya cya Kanyegenyevge
Bamwe mu baguzi barangura umusaruro w'inyanya baba bigereye mu murima aho ziri gusarurirwa
Mu gitondo cya kare ni bwo abahinzi baba batangiye ibikorwa byo gusarura inyanya mu mirima yabo
Perezida wa Koperative Abiyunze Kinazi, Bavakure Boniface, yavuze ko mbere bakoraga ubuhinzi mu buryo bw’akajagari bikabatera ibihombo bikomeye
Nyandwi Charles uyobora koperative ya Coproriz Busoro yavuze ko umusaruro wiyongera kubera amahugurwa bahawe na CDAT
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza