IGIHE

Hakusanyijwe agera kuri miliyari 150 Frw mu myaka 10 ya RNIT Iterambere Fund

0 30-07-2026 - saa 13:43, Tuyishimire Umutesi Celine

Kuva Ikigega RNIT Iterambere Fund cyatangira, kimaze gukusanya agera kuri miliyari 150 Frw mu myaka 10 ishize, mu gihe ubwizigame bw’abanyamigabane bacyo bugeze kuri miliyari 88 Frw.

Iki kigega cyatangiye mu 2016, gishyizweho na Guverinoma y’u Rwanda. Cyahawe inshingano zo kwigisha no gukangurira Abanyarwanda kugira umuco wo kwizigama.

Gashugi André, ushinzwe ishoramari muri RNIT, ni we wabaye Umuyobozi Mukuru wa mbere w’iki kigega.

Yagaragaje ko cyatangiye abaturage batumva neza imikorere yacyo, bamwe bakibwira ko gishobora kuba ari uburyo bw’ubutekamutwe, kuko cyari igitekerezo gishya mu Rwanda.

Icyakora, abayobozi bacyo bakomeje kwigisha abaturage kugeza batangiye gusobanukirwa no kucyitabira.

Ati “Abantu ntibajya barangiza kwiga, ariko aho tugeze ni heza kandi turacyakomeje kwigisha dukoresheje uburyo butandukanye. Mwarabibonye mu mikino, mu nsengero, mu mashuri, mu bigo no mu makoperative."

“Hose turahagera kugira ngo buri Munyarwanda yumve impamvu yo kwizigamira, abone inyungu zituruka ku isoko ry’imari n’imigabane, akomeze kwiteza imbere kandi adasigara inyuma.”

Mu 2016, ubwo iki kigega cyatangiraga, uwo mwaka warangiye gifite abanyamigabane 920, bari bafite ubwizigame bwa miliyari 1,5 Frw. Muri bo harimo abantu ku giti cyabo n’ibigo bitandukanye.

Kuri ubu, RNIT Iterambere Fund ifite abanyamuryango ibihumbi 390, bafite ubwizigame burenga miliyari 88 Frw.

Mu myaka 10 ishize, iki kigega kimaze gukusanya agera kuri miliyari 150 Frw. Mu 2016, umugabane umwe wari ufite agaciro ka 100 Frw, mu gihe ubu ugeze kuri 275 Frw. Muri rusange inyungu abanyamigabane babonye muri iyi myaka 10 yakomeje kwiyongera iva kuri 9,4% igera kuri 11,12% buri mwaka kandi nta musoro cyangwa ikindi kiguzi gikuweho.

Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund, Gatera Sebagabo Jonathan, yavuze ko umubare w’abanyamigabane watangiye kwiyongera cyane nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Yasobanuye ko icyo gihe abanyamigabane bari basanzwe mu kigega babashije kugerwaho n’ubwizigame bwabo nta nkomyi, bituma nyuma y’icyorezo bashishikariza abandi bantu benshi kucyitabira.

Ati “Mu bihe bya Covid-19 ni bwo abantu babonye cyane akamaro ko kwizigamira, by’umwihariko muri iki kigega. Abari bafite ubwizigame nta kibazo bagize, kuko basabaga amafaranga yabo bakayahabwa. Icyorezo kirangiye rero, batubereye nka ba ambasaderi, bagenda babwira abandi ibyiza byo kuba umunyamigabane muri Iterambere Fund.”

Gatera yagaragaje ko nubwo hari byinshi byagezweho, urugendo rwo guteza imbere umuco wo kwizigama mu Banyarwanda rugikomeje, kuko imibare y’ubwizigame ikiri hasi ugereranyije n’urwego rwifuzwa kugira ngo igihugu kigere ku ntego zacyo z’iterambere.

Ati “Nubwo hari ibyo twagezeho, haracyari urugendo. Iyo urebye imibare dufite, ukongeraho n’abakoresha ubundi buryo bwo kwizigama, nk’ibigo by’imari cyangwa ubwizigame bw’igihe kirekire, usanga imibare ikiri hasi.”

Yakomeje agira ati “Iyo ugereranyije umusaruro mbumbe w’igihugu n’ubwizigame buri mu gihugu, usanga butaragera kuri 15%, nyamara bwakabaye buri kuri 30%. Ni yo mpamvu dukomeza kwigisha Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kugira umuco wo kwizigamira.”

Abayobozi b’iki kigega bavuga ko kigishingwa, na bo batari bazi neza imikorere yacyo, kuko cyari igitekerezo gishya mu gihugu. Abaturage benshi na bo ntibari basanzwe bafite umuco wo kwizigama, kuko bumvaga ko umuntu azigama gusa amafaranga yamusagutse.

Jean Paul Ndisanze, wabaye mu bakozi ba mbere wa RNIT Iterambere Fund, yavuze ko na bo babanje kwihugura kugira ngo basobanukirwe neza n’ibyo bagiye gukora, mbere yo gutangira kubyigisha abaturage.

Ati “Mu myaka 10 ishize, hari abantu batuganaga baje kutubaza ibyo dukora. Warabasobanuriraga bagataha, ariko ukabona ko batarabyumvise neza. Uyu munsi, abo bantu bamaze kubona umusaruro wabyo, baragaruka kandi ntibagaruka bonyine.”

Yakomeje agira ati “Ibyo bitwereka akazi katoroshye twakoze. Katangiye kagoye cyane, ariko ubu ni bwo dutangiye kubona imbuto zako.”

Ezekiel Mulisa ni umwe mu banyamigabane ba RNIT Iterambere Fund. Yatangiye kwizigama mu 2017, ubwo abakozi b’iki kigega bamusangaga aho yakoreraga muri Expo, bakamusobanurira imikorere yacyo.

Yatangiye ashyiramo 2.000 Frw, ariko icyo gihe atarasobanukirwa neza n’akamaro ko kwizigama. Uwo mwaka wose warangiye nta yandi mafaranga yongeye gushyiramo.

Icyakora, nyuma yo kwitabira inama y’abanyamigabane mu 2018, ni bwo yasobanukiwe neza n’imikorere y’ikigega, atangira kwizigama buri gihe.

Ati “Nakomeje kwizigamira, nkajya nshyiramo 10% cyangwa 20% by’amafaranga nabaga nakoreye, kuko navugaga nti ‘Mu myaka iri imbere nzakenera gukora ubukwe kandi busigaye buhenze.’ Kandi koko, naje gukora ubukwe nkoresheje amafaranga nari narazigamye.”

Yakomeje agira ati “Nyuma y’ubukwe, nongeye gutangira kwizigama, kuko mbere yaho nari nakuyemo amafaranga yose nari mfite.”

RNIT Iterambere Fund ifite intego yo gufasha buri Munyarwanda kugira ubushobozi bwo kwizigamira, by’umwihariko urubyiruko, kugira ngo ruteganyirize ejo hazaza kandi rugire uruhare mu isoko ry’imari n’imigabane.

Jean Paul Ndisanze wabaye umukozi wa mbere muri iki kigo yagaragaje ko na bo babanje kwihugura kugira ngo bamenye ibyo bajya gusobanurira abaturage
Umuyobozi mukuru w’iki kigega, Gatera Sebagabo Jonathan, yagaragaje ko n'ubwo hari aho kimaze kugera, urugendo rugikomeje
Gashugi André, ushinzwe ishoramari muri RNIT, yavuze ko Ikigega Iterambere Fund abantu batangiye batacyumva, ariko ubu imyumvire yahindutse
Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund, Gatera Sebagabo Jonathan, yagaragaje ko aho iki kigega cyavuye ari ho hari hagoye
Abayobozi batandukanye ba RNIT Iterambere Fund basangije abanyamakuru urugendo rw'iki kigega mu myaka 10 ishize
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza