Sosiyete ya CHIC Limited yafunguye ku mugaragaro ikigo cy’imari iciriritse cyitwa CHIC Finance Plc, cyitezweho guteza imbere abacuruzi bakorera muri iyi nyubako kubera ko bazajya bahabwa inguzanyo batanze ingwate y’iduka bakoreramo.
Ku wa 5 Kamena 2026, ni bwo habaye umuhango wo gufungura CHIC Finance Plc iherereye mu nyubako ya CHIC Limited iri mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.
Umuyobozi Wungirie w’Inama y’Ubutegetsi ya CHIC Limited, Bitwayiki André yavuze ko bashinze iki kigo biturutse mu byemezo by’Inama y’Inteko Rusange yahuje Abanyamigabane 41 ba CHIC Limited yabaye ku wa 15 Ukuboza 2023, bemeza ko bakwiriye gushyiraho ikigo gifasha abacuruzi bakoreramo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Yasobanuye ko ubwo batangiraga gushaka ibyangombwa byo gushinga CHIC Finance Plc, Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yabasabye gushaka imari shingiro ingana na miliyari 1 Frw kugira ngo bagitangize.
Gusa avuga ko kubera ubushake bari bafite bakusanyije amafaranga yaturutse mu banyamigabane ndetse n’abanyamuryango ba CHIC, batangirana miliyari 6 Frw y’imari shingiro ndetse bakaba bateganya kugeza kuri miliyari 11 Frw mu myaka itanu iri imbere.
Yavuze ko nyuma yo kubona ko abacuruzi bakorera muri iyi nyubako ari benshi, bahisemo gushyiraho Ikigo cy’Imari Iciriritse kizajya kiborohereza kubona serivisi z’imari.
Ati “Impamvu twagishinze ni uko twabonye ko abakiliya baba mu nyubako yacu bagera kuri 560 bari baduhagije kugira ngo bazakomeze kutubera abakiliya muri iki kigo cyacu kandi hari ibibazo bimwe na bimwe bajyaga bahura na byo bijyanye no kubona serivisi z’imari zirimo inguzanyo ku buryo bworoshye.”
Uyu muyobozi yavuze ko abacuruzi bacururiza mu nyubako ya CHIC bazajya bemererwa kubona inguzanyo ku buryo bworoshye ku buryo bazajya bayihabwa batanze ingwate y’inzu cyangwa iduka bakoreramo.
Ati ”Umwihariko wacu ni uko umukiliya dufitanye amasezerano ashobora guhabwa inguzanyo y’amafaranga yifuza ariko atarengeje miliyoni 300 Frw, azajya ayibona atanze ingwate y’iduka akoreramo.”
Ibi yabihurijeho n’Umuyobozi Mukuru wa CHIC Finance PLC wavuze ko batangije iki kigo cy’Imari Iciriritse mu rwego rwo kunganira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere ubukungu bushingiye ku rwego rw’abikorera mu by’imari.
Ati “Turashaka kuba umufatanyabikorwa wizewe ku bakiliya bacu bagizwe n’ibigo bito ndetse n’ibiciriritse mu rugendo rwabo rw’iterambere.”
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya CHIC Finance Plc, Iyamuremye Jean Pierre yavuze ko hari hashize amezi arindwi iki kigo gitangiye ibikorwa ndetse kuva batangira bamaze kubona abakiliya barenga 2000 muri icyo gihe gito.
Yagaragaje ko kuva batangira mu gihe gito gishize bamaze gutanga inguzanyo ingana na miliyari 1 Frw ndetse ko bafite gahuna yo kuzayongera ku buryo umwaka wa 2026 uzarangira bamaze gutanga ingana na miliyari 8 Frw.
Yerekanye ko umwihariko bafite ari ukuzajya batanga inguzanyo ku buryo bwihuse kandi ikishyurwa ku nyungu ntoya ugereranyije n’iz’ibindi bigo by’imari iciriritse mu Rwanda.
Ati “Umwihariko wa CHIC Finance ni uko inyungu ku nguzanyo yacu ari ntoya kubera ko inyungu dutanga zimeze nk’izo banki zisanzwe zitanga kuko ziba ziri hagati ya 17,5% na 18,5% ku mwaka, mu gihe inyungu ku nguzanyo y’ibindi bigo biciriritse iba iri hejuru ya 20%.”
Yagaragaje ko mu bindi byihariye bazajya baba bafite ari uko abifuza kubona inguzanyo muri iyi banki bazajya bahabwa igisubizo mu gihe kidatinze.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Twagirumukiza François yavuze ko iki kigo kije nk’igisubizo mu gufasha abacuruzi bo mu ngeri zose barimo abato n’abaciriritse.
Ati “Ibi bigo biri mu byo dukeneye cyane kubera ko bigera kuri benshi, turifuza ko havuka n’ibindi bimeze nkabyo.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!