IGIHE

Habonetse ahazubakwa uruganda rwo gutunganya impu mu Rwanda

0 31-07-2023 - saa 20:02, Mugisha Christian

Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ni bimwe mu bikirangwa n’ibikorwa by’ubworozi ndetse n’umusaruro ukaba ukomeza kwiyongera uko imyaka igenda ishira. Bimwe mu bikomoka ku bworozi harimo n’impu z’amatungo aba yabazwe.

Impu zakuwe ku matungo ziratunganywa maze zigakorwamo ibindi bikoresho twifashisha mu buzima bwa buri munsi birimo ibikapu, inkweto n’ibindi byinshi.

Mu Rwanda naho haboneka impu nyinshi ahanini ziva ku nka zirenga amagana zibagwa buri munsi. Icyakora kugira ngo izi mpu zikorwemo bya bikoresho dukenera zibanza kugurishwa hanze mu bindi bihugu kugira ngo zitunganywe hanyuma zikongera kugurwa ku giciro kitari gito n’abatunganya ibikomoka ku mpu kugira ngo bakore bya bikoresho dukenera mu bizima.

Umwaka ushize ku wa 30 Mata, ubwo hateranaga Inama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabereye muri Kigali Arena, Perezida Paul Kagame, yavuze ko byaba byiza mu Rwanda hatangijwe uruganda rukora inkweto mu mpu kuko rukize ku bworozi bw’inka ariko impu zizivaho zipfa ubusa.

Icyo gihe yabajije Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, ikibura ndetse n’igihe byatwara kugira ngo bigerweho ndetse asaba Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, ko yakurikirana iyo gahunda.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Televiziyo y’Igihugu, Mugabe Fred, Umukozi Ushinzwe Iterambere ry’Inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yavuze ko ku bufatanye bw’iyi minisiteri n’abandi bafatanyabikorwa hari gushakwa mu buryo bwihuse abashoramari.

Yagize ati “Mu gihe uwo mushoranari azaba amaze kuboneka icyo gihe abantu bakicara hakareberwa hamwe igihe byatwara ngo uruganda ruboneke. Icyakora hari ibyamaze kugerwaho nko gushaka uburyo bwo kubona ingengo y’imari byo byamaze gutangira na African Development Bank yamaze kugaragaza ko yadushyigikira muri uru rugendo.”

Mugabe Fred yavuze ko kandi mu gihe uru ruganda ruzaba rwubatswe impu zikomoka imbere mu gihugu zaruhaza kuko hava nyinshi ndetse yemeza ko igihe uru ruganda rwakenera impu bitewe no kwaguka ari bwo harebwa uburyo noneno batangira kuzana izikomoka hanze y’igihugu.

Ku bufatanye bwa MINICOM na RDB, muri Gicurasi uyu mwaka byashyizeho Ihuriro Kigali Leather Cluster rizafasha gukurikirana ibikorwa byo kwitegurira uru ruganda no gukurikirana ibindi bikorwa byo gutunganya impu n’ibizikomokaho bikorerwa hirya no hino mu gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, Kamayirese Jean D’amour, yagarutse ku ntego zayo n’uruhare mu kwihutisha gahunda yo kubaka uruganda rutunganya impu mu gihugu.

Kamayirese yavuze mu myaka ya kera mu Rwanda hakiba uruganda rutunganya impu, zari zifite agaciro gakomeye ariko ruhagaritswe agaciro kazo karatakara ku buryo bukabije.

Yagize ati “Icyo gihe impu zose zo mu Rwanda zazaga muri Kigali Leather, urwari uruganda rwo gutunganya impu ruba Nyabugogo. Abakoraga ibikomoka ku mpu bose bazaga kutugurira icyo gihe impu z’inka zaguraga 1300 Frw ku kilo, urw’ihene rwo rugura 2500 Frw cyangwa 3000 Frw.”

“Aho uruganda rwafungiye nko mu myaka 13 ishize kubera ko rutari rwujuje ibisabwa uruhu rwatangiye gutakaza agaciro gake gake. Icyo gihe impu zabaye nk’izijya mu maboko y’ibihugu by’abaturanyi kuko nibo bari bafite inganda zizitunganya.”

Kamayirese yavuze ko ibiciro byahinduwe maze abazaga gukura impu mu Rwanda aba ari bo bashyirwaho ibiciro bishya ubu ikilo kigura 100 Frw cyangwa 150 Frw.

Yakomeje avuga ko kandi Kigali Leather Cluster yashyizweho kugira ngo ihurize hamwe abafite inganda nto n’inini zikora ibikomoka ku mpu, guhanga imirimo no gutegura amahugurwa agamije gutanga amasomo cyane ku bakiri bato ajyanye no gutegura no gutunganya impu.

Ati “Dufite gahunda yo kuzenguruka igihugu tugamije kumenya inganda ziba muri buri karere yaba inini cyangwa into kugira ngo tubahurize hamwe mu gihe rwa ruganda rutunganya impu ruzaba rwamaze kubakwa bizoroshya imikoranire.”

Yavuze ko ubu ku bijyanye n’iyubakwa ry’uruganda rutunganya impu, bamaze kubona icyanya cyo kuzarwubakamo giherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Kamabuye, Akagari ka Kampeta n’Umudugudu wa Rutete.

Kamayirese Jean D’amour yemeza ko mu gihe gahunda zo kubaka uru ruganda zihutishijwe agaciro k’impu kakongera kakazamuka na za nganda zikora ibyo gutunganya ibizikomokaho zitazongera guhenda ndetse no kuzikura i mahanga na gahunda yo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu byarushaho kwimakazwa.

Minicom itangaza ko hari ingendo zateguwe hirya no hino mu bihugu birimo Misiri n’u Butaliyani mu kureba uko iryo shoramari ryakorwa.

Mu Rwanda habonetse ahazubakwa uruganda rwo gutunganyirizamo impu
Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, Kamayirese Jean D’amour, avuga ko hari icyizere ko uru ruganda ruzubakwa vuba kandi rugahindura byinshi birimo no gutanga imirimo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza