IGIHE

Gutegura gusubiza mu muryango abakoze ibyaha si inshingano z’urwego rumwe - Tuyizere Thaddée wa NCHR

0 30-09-2026 - saa 19:33, Nshimiyimana Eric

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yagaragaje ko gahunda yo gusubiza mu muryango nyarwanda abakoze ibyaha ari inshingano ikomatanyije y’inzego zitandukanye, aho kuba inshingano z’urwego rumwe.

Ibi Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Tuyizere Thaddée yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki 29 Nzeri 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itanu agamije kwigira hamwe gahunda yo gusubiza ku murongo no gusubiza mu muryango abakoze ibyaha.

Komisiyo ivuga ko aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda (EU), binyuze mu mushinga ugamije “Gukomeza guteza imbere no kurengera Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda”, ndetse na Kaminuza yo mu Buhinde, Rashtriya Raksha University (RRU), yatangije amahugurwa y’iminsi itanu ku bijyanye no kuvugurura imyitwarire, gusubiza ku murongo no mu muryango abakoze ibyaha.

Aya mahugurwa yahurije hamwe abahagarariye inzego zitandukanye barimo RDF, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igororamuco (RCS) Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igororamuco n’Imyitwarire (National Rehabilitation Service), Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ubushinjacyaha Bukuru, Ikigo cy’Igororamuco cya Gisirikare ndetse n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, bo bafite aho bahuriye no kugorora.

Aya mahugurwa ari kubera mu kigo cy’Igihugu cy’Amahoro, Rwanda Peace Academy giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Komisiyo ivuga ko aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi-ngiro bw’abakozi bayitabiriye ku bijyanye no kuvugurura imyitwarire, gusubiza ku murongo no mu muryango abakoze ibyaha, hubahirizwa amahame y’uburenganzira bwa muntu, hagamijwe guteza imbere igororamuco rikozwe neza, gukumira iyicarubozo n’ihohoterwa no gufasha abakoze ibyaha kongera kwinjira neza mu muryango nyarwanda.

Visi Perezida wa Komisiyo, Tuyizere Thaddée mu kiganiro na IGIHE yavuze ko aya mahugurwa yahuje inzego zitandukanye kuko guhindura imyitwarire, gusubiza ku murongo ndetse no gusubiza mu muryango abakoze ibyaha ari inshingano ihuriweho n’inzego zitandukanye, aho kuba inshingano y’urwego rumwe gusa.

Ati “Polisi igira uruhare mu gukumira ibyaha, gufata abakekwaho ibyaha no kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu gihe cy’ifungwa n’iperereza, RIB ishinzwe iperereza, bityo uburyo ikora iperereza n’uko ifata kandi ibaza abakekwaho ibyaha bigira uruhare mu butabera no mu guhindura imyitwarire.”

Agaragaza ko nk’Urwego rw’Ubushinjacyaha bugira uruhare mu gufata ibyemezo ku byaha no gukurikirana imanza, ari na byo bigira ingaruka ku nzira y’umuntu uhamijwe icyaha. Ni mu gihe Urwego rw’Igororamuco rufite uruhare runini mu gufasha abagaragaweho imyitwarire ibangamiye rubanda, guhindura imyitwarire no kongera kubategura gusubira mu muryango.

Komisiyo kandi igaragaza ko urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa n’izindi nzego zigira uruhare mu buzima bw’umuntu uri mu igororamuco, harimo uburezi, ubuzima, amahugurwa y’imyuga n’izindi gahunda zimutegurira gusubira mu muryango.

Komisiyo ishishikariza buri wese kubaha uburenganzira bwa muntu, ariko na none ko uburenganzira bugendana n’inshingano.

Ati “Aya mahugurwa ahuza izi nzego kugira ngo zirusheho kugira imyumvire imwe, gukorera hamwe no gushyira mu bikorwa uburyo bwuzuye bwo guhindura imyitwarire, gusubiza ku murongo no gusubiza mu muryango abakoze ibyaha, hubahirizwa uburenganzira bwa muntu n’amahame mpuzamahanga.”

Tuyizere yagaragaje ko bizafasha kwimakaza igitekerezo cy’uko igororamuco ritangirira ku gihe cy’iperereza n’ubutabera, rigakomeza mu gihe cy’igihano, kandi rikagera no ku gihe umuntu asubiye mu muryango.

Abahanga bo mu Buhinde nibo bari gutanga amasomo muri aya mahugurwa
Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Tuyizere Thaddée yagaragaje ko gutegura gusubiza mu muryango abakoze ibyaha si inshingano z’urwego rumwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza