Imiryango bihumbi 27 yo mu mirenge umunani yo mu Karere ka Gisagara, iri guhabwa inkunga ya miliyoni 30$ (asaga miliyari 44 Frw) muri gahunda yiswe ‘Akira Wigire’, igamije kuvana abaturage mu bukene ikaba yitezweho gusiga iteje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo.
Iyi gahunda ifite umwihariko kuko umuryango umwe uzajya uhabwa miliyoni 1,5 Frw, ariko waba urimo umukobwa wabyariye iwabo utarengeje imyaka 21 agahabwa ibihumbi 750 Frw ye, ndetse n’urubyiruko ruri muri urwo rugo buri wese agahabwa ibihumbi 270 Frw, kugira ngo abo nabo bagire intango yo kwiteza imbere, ibizatuma hari imiryango izajya ifata asaga miliyoni hafi 3 Frw.
Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga yahaye IGIHE, yavuze ko iyi gahunda yatangiye muri Kamana 2026, ihereye mu mirenge itatu ku ikubitiro. Yatekerejwe hagamijwe guteza imbere umuryango n’abawugize bose bari mu myaka yo gukora barimo n’urubyiruko, kugira ngo bazamukire rimwe aho gukomeza kuba umuzigo ku babyeyi.
Ati “Twashatse ko n’urubyiruko ruri muri iyo miryango ruri mu myaka yo gukora ruhabwa amafaranga ibihumbi 270 Frw, noneho bo n’ababyeyi babo bafatanye aho kubabera imbogamizi, naho abari munsi yabo bafashwe kwiga.”
Yagaragaje ko amafaranga ari guhabwa iyi miryango azafasha mu bintu bitandukanye byo kwivana mu bukene, asaba abagenerwabikorwa b’iyi gahunda kuyibyaza umusaruro aho kujya mu biyobyabwenge, uburaya n’amakimbire nk’uko hari bamwe byagaragayeho mu nkunga zigeze gutangwa, bamwe bakayakoresha nabi bayita ibyimejeje.
Bamwe mu batangiye kugerwaho n’iyi nkunga, bavuga ko bayitezeho byinshi mu iterambere.
Dusengimana Emmanuel w’imyaka 24, utuye mu Murenge wa Mamba, Akagari ka Gakoma, yabwiye IGIHE ko we n’umuryango abamo w’abantu batandatu bagiriwe ubuntu bwo guhabwa 1.770.000 Frw yose hamwe.
Uyu musore wacikirije amashuri agahita yiga umwuga wo gutunganya imisatsi, yavuze ko yari yarashinze inzu itunganya imisatsi, ubu akishimira ko yabonye inyunganizi izahita iyizamura bidasabye kugora ababyeyi be kuko nabo bafite ibindi bakeneye gutekereraza barumuna be.
Yakomeje avuga ko ababyeyi be nabo bafite imishinga irimo kuvugurura inzu, kugura amatungo no gukodesha imirima myiza yo kuzahingamo kuri uyu muhindo ugiye kuza, agahamya ko ibi bizabageza ku iterambere nk’umuryango.
Ati ‘‘Ariya mafaranga nahise nyaguramo ibikoresho bishya, nongera n’ibindi nari mfite ari bike. Ubu ngiye gukora cyane, sinifuza kongera kugora ababyeyi banjye kuko Leta iramfashije mu iterambere.”
Muri iki gice cy’amezi hafi ane ashize itangiye, iyi gahunda yageze mu mirenge ya Mamba, Gikonko, Musha, Save na Ndora, ikazakomereza mu gihe cya vuba muri Gishubi, Kigembe na Nyanza, ndetse nyuma hakazanahabwa indi itanu yari yanahawe inkunga muri gahunda yitwaga Give Directly, ari yo Mugombwa, Mukindo, Kibilizi, Muganza na Kansi.
Kugeza ubu hamaze guhabwa abasaga bihumbi 10, aho bahawe asaga miliyari 7,5 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!