IGIHE

Gen Muhoozi na Perezida Kagame bagize umwanya wo gukina Basketball (Amafoto)

0 26-07-2026 - saa 07:42, IGIHE

Perezida Paul Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, bagize umwanya wo gukina umukino wa Basketball, mu gihe uyu musirikare mukuru ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Amakuru y’uko bombi bakinnye Basketball yatangajwe na Andrew Mwenda, wari kumwe na bo muri uwo mukino.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 2026, Mwenda yavuze ko yishimiye gukina Basketball na Perezida Kagame ndetse na Gen Muhoozi, nubwo yisetse avuga ko atitwaye neza muri uwo mukino.

Ati “Nakinnye Basketball na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba. Amakosa nakoze yatuma nshyirwa mu Gitabo cya Guinness World Records nk’umukinnyi witwaye nabi kurusha abandi bose.”

Gen Muhoozi yageze i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 2026, mu ruzinduko rw’akazi rugamije kuganira n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda no guhura na Perezida Kagame.

Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda ryavuze ko ibiganiro bye n’abayobozi b’u Rwanda byibanze ku kurushaho kwimakaza ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ndetse no ku zindi ngingo bifiteho inyungu rusange.

Rivuga ko “ibiganiro biteganyijwe kwibanda ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare no ku zindi ngingo z’inyungu rusange.”

Akigera mu Rwanda, Gen Muhoozi yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Mu bamwakiriye kandi harimo Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zirinda Abayobozi Bakuru b’Igihugu, Maj Gen Willy Rwagasana, ndetse na Col Ezekeil Matsiko, uhagarariye inyungu z’Igisirikare cya Uganda mu Rwanda.

Uru ni rumwe mu ngendo zo ku rwego rwo hejuru Gen Muhoozi amaze kugirira i Kigali, aho mu bihe byashize yagiye agirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda bigamije kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Uganda.

Gen Muhoozi na Perezida Kagame bagize umwanya wo gukina Basketball
Mu bihe bitandukanye, Gen Muhoozi yagaragaje ko ari umukunzi wa Basketball
Basketball iri mu mikino Perezida Kagame akunda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza