Abaturage bo mu Murenge wa Nyagihanga, mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bakomeje gukora urugendo rurerure bajya gushaka amazi mu mubande n’ayo babona akaba ari ibiziba.
Bavuga ko hari igihe bamara isaha irenga mu nzira, bikabagiraho ingaruka zirimo gukererwa kw’abana ku ishuri, isuku nke ndetse n’impungenge z’indwara ziterwa n’isuku nke.
Aba baturage bahuriza ku kuba ikibazo cy’amazi kibabangamiye, cyane cyane ku bafite intege nke batabasha gukora ingendo ndende bajya kuvoma, bityo bagasaba inzego bireba kubafasha gushaka umuti urambye w’icyo kibazo.
Samuel Hakizimana utuye mu Mudugudu wa Kanyinya, mu Kagari ka Murambi, avuga ko urugendo rwo gushaka amazi rutorohereza abafite imbaraga nke.
Yagize ati “Kujya gushaka amazi bidutwara igihe kinini kuko tujya mu mubande hasi. Hari igihe umara isaha cyangwa irenga mu nzira bitewe n’imbaraga zawe. Ku muntu ufite intege nke biragora cyane kuhagera.”
Mukandayishimiye Liberatha utuye mu Mudugudu wa Munanira we avuga ko ikibazo kitagarukira ku kuba amazi ari kure, ahubwo ko n’ayo babona atari meza.
Ati “Amazi tuvoma mu mubande ntabwo aba ari meza. Ariko kubera ko nta yandi dufite, turayatekesha, tukayameshesha kandi tukayanwa. Twifuza ko twabona amazi meza.”
Ku babyeyi bafite abana biga, urugendo bakora rugira ingaruka ku myigire yabo, kuko uwaraye atavomye, abagerageje mu gitondo atabasha kugera ku ishuri nk’uko bigarukwaho na Munsanga Jeanette utuye mu Mudugudu wa Kanyinya.
Yagize ati “Abana bajya kuvoma mu gitondo bakererwa ishuri, bisaba kugira ngo umwana arare avomye, murumva biragira ingaruka ku myigire. Kubera kutabona umwanya wo kwitegura amasomo.”
Nkunzimana na we agaragaza ko kubura amazi meza bigira ingaruka zirimo isuku nke kandi bishobora kuba intandaro y’indwara zikomoka ku mwanda.
Yagize ati “Kubera ko amazi ari kure kandi akaba make, isuku na yo iragorana. Hari ubwo abantu batabasha gukoresha amazi uko bikwiye, bityo bikagira ingaruka zirimo n’indwara.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko hakomeje kubakwa imiyoboro y’amazi mu bice bitandukanye by’akarere kugira ngo abaturage batarabona amazi meza bayegerezwe.
Ati “Amazi aracyari ikibazo, ariko hari imishinga minini turimo gukora, irimo urugomero rurimo kubakwa. Umuyoboro wa Gihengeri ugeze kuri 30%, biteganyijwe ko mu gihe cy’umwaka uzaba warangiye.”
Gasana Richard avuga ko imiyoboro mishya y’amazi iri mu bikorwa akarere gakomeje gushyira mu bikorwa, harimo n’umuyoboro wa Muhazi uzageza amazi meza ku baturage. Ati “Imishinga yombi nirangira, izatanga ibisubizo birambye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza ko kugeza amazi meza ku baturage biri mu bikorwa biri gukorwa, ndetse ko akarere kageze ku kigero cya 86% mu kugeza amazi meza ku baturage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!