IGIHE

Gatsibo: Abahinzi b’umuceri bamaze gushora arenga miliyari 3,1 Frw mu bikorwa by’iterambere

0 4-07-2026 - saa 23:54, Hakizimana Jean Paul

Abahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Gatsibo bamaze gushora miliyari 3,1 Frw mu bikorwa by’iterambere birimo ibibyara inyungu nka hoteli, iduka ry’umuhinzi n’ibindi.

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga ubwo hizihizwaga umunsi wo Kwibohora mu Karere ka Gatsibo.

Uyu munsi wahuriranye no gutaha bimwe mu bikorwa by’iterambere byubatswe na koperative y’abahinzi b’umuceri ya Coproriz Ntende birimo inzu ya miliyoni 450 Frw igeretse rimwe ndetse n’iduka ry’umuhinzi ryatwaye miliyoni zisaga 200 Frw.

Ubuyobozi bw’iyi koperative bwavuze ko bumaze gushora miliyari 3,1 Frw mu bikorwa bigamije iterambere birimo kwiyubakira hoteli y’inyenyeri ebyiri, ubucuruzi bw’imiti bufasha abanyamuryango barwaye, ubworozi bw’inkoko, kwishyurira abana b’abanyamuryango amashuri, inguzanyo zo kwiteza imbere zihabwa abanyamuryango.

Hashowe kandi mu kubaka amarerero hafi y’imirima y’umuceri mu gufasha ababyeyi kuhasiga abana bagiye mu mirima, gutanga amafaranga y’izabukuru ku bahinzi b’umuceri bakuze n’ibindi byinshi.

Ramadhan Benjamin utuye mu Mudugudu wa Ndama I mu Kagari ka Rwikiniro mu Murenge wa Rwimbogo, yavuze ko kuba Koperative yabo yarashinze iguriro ry’imiti byabafashije kubona imiti hafi kandi bakanayihabwa ku giciro cyiza.

Ati “ Iyo umwana wanjye yarwaye cyangwa nanjye ubwanjye nkajya kwa muganga bakanyandikira imiti ndaza nkayigura muri Pharmacie yacu. Ikindi mbashimira ni inguzanyo baduha ubu nafashe inguzanyo ndubaka iwanjye hahinduka hashya.’’

Nyirakimonyo Beatrice we avuga ko iduka ry’umuhinzi riri mu byamufashije kwibeshaho no guteza imbere umuryango we. Yavuze ko mu gihe umuceri utari wera ahafata akawunga, umuceri, ibishyimbo ndetse n’amavuta bakazabikura ku musaruro aba yarabonye.

Ati “ Iri duka ryanadufashije kubaka inzu, abenshi wasangaga tuba mu nzu nto za kera ariko aho dutangiriye guhinga umuceri amafaranga akaboneka usanga twifashisha iri duka ry’umuhinzi bakaduha sima n’amabati tukagenda tukavugurura inzu zacu noneho bakazadukata ku muceri tuba twejeje.’’

Perezida wa Coproriz Ntende, Munyaburanga Emmanuel, yavuze ko miliyari 3 Frw zirenga bamaze gushora nka Koperative y’abahinzi b’umuceri, bivuze intambwe ikomeye yo kwishyira hamwe mu kwiteza imbere no kwishimira Kwibohora ku nshuro ya 32.

Ati “ Umuceri ni imari ishyushye kuko uhora wera kabiri mu mwaka. Ibanga dukoresha rero ni ukwikorera, nko mu kubaka abanyamuryango bacu baba abayede bigatuma bakora bahembwa kandi banatanga umusaruro. Ibijyanye n’iduka ry’umuhinzi usanga twigira mu nganda tukarangurayo ibintu noneho tukaza kubiha abanyamuryango ku giciro gito ni ibyo kwishimira rero.’’

Munyaburanga yavuze ko kuri ubu bafite intego zo kurenga gushora imari mu Karere ka Gatsibo gusa ahubwo bagatera intambwe bakagera no mu Mujyi wa Kigali babikesha ubuhinzi bw’umuceri.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, Francis Kamanzi, yashimye uruhare rwa Koperative y’umuceri ya Coproriz Ntende mu guteza imbere abaturage. Yavuze ko bishimishije kuba muri iki gihe u Rwanda rwishimira Kwibohora ku nshuro ya 32 hari ibikorwa abahinzi b’umuceri bikoreye birimo kwiyubakira hoteli.

Kamanzi yasabye andi makoperative kwigira kuri Coproriz Ntende bagafasha abanyamuryango babo kwiteza imbere ndetse no kurwanya ubukene.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yashimiye abahinzi b’umuceri biyubakiye hoteli ibafasha kwiteza imbere avuga ko ari uburyo bwiza bwo kwibohora ubukene.

Ati “Iyo abantu bishyize hamwe batera imbere. Aha harimo abanyamuryango 3700 bahinga umuceri, ntabwo bahinze gusa ahubwo banageze ku musaruro utuma bashora imari, bituma banazana ibindi bikorwa bifitiye abanyamuryango akamaro. Abaturage turabasaba kwishyira hamwe kugira ngo barusheho gutera imbere.’’

Koperative Coproriz Ntende yatangiye mu 2003 ibona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2005, mu 2012 bwaravuguruwe. Kuri ubu igizwe n’abanyamuryango 3736. Ihinga umuceri kuri hegitari 900 igahinga mu mirenge ya Murundi wo muri Kayonza ndetse no mu mirenge ya Rugarama, Gitoki na Rwimbogo.

Inzu igeretse rimwe irimo ibiro bya koperative ndetse n'iduka ry''umuhinzi
Inzu yatwaye asaga miliyoni 450 y'amacumbi ni kimwe mu byo abahinga umuceri bishimira
Munyaburanga avuga ko bifuza gushora imari no mu Mujyi wa Kigali byose babikesheje guhinga umuceri
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bishimira ko abari muri koperative baba barishyuriwe mituweli ndetse abenshi baranavuye mu bukene
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr. Jeanne Nyirahabimana yasabye abaturage kwibumbira muri Koperative kuko bifasha gutera imbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza