Abacuruzi bakorera mu Isoko rya Rwagitima mu Karere ka Gatsibo, barasaba ko rivugururwa kuko rimaze gusaza, ridafite umuriro w’amashanyarazi ndetse iyo imvura iguye amazi arinjira, bikangiza ibicuruzwa byabo. Bavuga ko ibi bibangamira imikorere yabo.
Aba bacuruzi bahamya ko iri soko rimaze igihe rikorerwamo, ariko bimwe mu bice byaryo birashaje, ndetse rikaba ritagihagije ugereranyije n’umubare w’abarikoreramo. Bagaragaza kandi ko hari ubucucike bukabije, aho bamwe usanga bakorera hanze y’inyubako y’isoko.
Munyaneza Jean de Dieu, umwe mu bacuruzi bakorera muri iri soko, yavuze ko imvura ibateza ikibazo gikomeye kuko imireko yaryo ishaje.
Yagize ati “Iyo imvura iguye biratugora cyane, kuko amazi arinjira tukanyagirwa, ibicuruzwa na byo bikaba byangirika. Twifuza ko isoko rivugururwa rikagira ahantu heza ho gukorera.”
Nsengiyumva Marcel avuga ko kutagira amashanyarazi muri iri soko bibangamira imikorere yabo, cyane cyane iyo imvura iguye, kuko umwijima uba mwinshi, bigatuma abakorera hagati mu isoko batabona abaguzi.
Yagize ati “Ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi kiraduhangayikishije. Hari igihe dukeneye gukomeza akazi ariko ugasanga nta muriro uhari. Amasaha y’umugoroba haba hijimye, tukabura abaguzi. Turasaba ko mu gihe isoko rivugururwa n’iki kibazo cyakemuka.”
Mugenzi we yavuze ko ubucucike buri muri iri soko butuma bamwe mu bacuruzi bahitamo gukorera hanze.
Yagize ati “Usanga ahantu hacururizwa hatari henshi ugereranyije n’abacuruzi bahari. Ni yo mpamvu hari abajya gukorera hanze. Iyo isoko ryagurwa cyangwa rikavugururwa, byadufasha kubona ahantu hakwiye ho gukorera.”
Shumbusho Martin na we yunzemo ko kuvugurura iri soko byafasha abacuruzi gukora neza, ndetse bikagira uruhare mu kwiteza imbere kwabo no guteza imbere igihugu muri rusange.
Yagize ati “Turifuza isoko rigezweho, rifite umuriro w’amashanyarazi, amazi n’ahantu hameze neza ho gukorera twisanzuye. Ibi byatuma n’abakiriya bacu barushaho kutugana, kandi natwe tugakora dufite umutekano, bikazamura ubukungu bwacu ndetse n’ubw’igihugu, kuko iyo umuturage yungutse n’igihugu gitera imbere.”
Abacuruzi bavuga ko bifuza ko iri soko ritavugururwa gusa, ahubwo ko hanatekerezwa no kurigura, ahakorerwa hakiyongera, kugira ngo ikibazo cy’ubucucike n’abacururiza hanze gikemuke.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko iki kibazo bakizi, ndetse mu gushaka umuti urambye hari gukorwa inyigo y’isoko kugira ngo rivugururwe.
Yagize ati “Ubu hari gukorwa inyigo yo kuvugurura isoko rya Rwagitima. Nk’uko mwabibonye, ni isoko riremwa n’abantu benshi baturuka impande nyinshi. Natwe tubona ko rikwiye kubakwa ku rwego rwiza. Twatekerezaga kurisana, ariko tubona ko, hakurikijwe ubwinshi bw’abarigana, twahisemo gukora inyigo yo kuryubaka ku buryo bushimishije.”
Yakomeje agira ati “Ubu rero inyigo irimo kugana ku musozo kugira ngo turebe n’uburyo twazashakisha amafaranga ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.”
Visi Meya Sekanyange yongeraho ko kuvugurura iri soko bizashingira ku kureba ibikenewe, kugira ngo abacuruzi babone ahantu heza kandi hatekanye ho gukorera.
Abacuruzi bakorera mu Isoko rya Rwagitima bavuga ko mu gihe iri soko ryavugururwa, byakemura ibibazo bimaze igihe bibangamira imikorere yabo.
Isoko rya Rwagitima rirema ku wa Gatatu w’icyumweru, rikaba riremwa n’abaturage baturuka hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!