IGIHE

Gasabo: Polisi yafashe umunani bacuruzaga inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge

0 14-09-2026 - saa 23:55, Utuje Cedric

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abantu umunani bo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali bakurikiranyweho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo ibigage, urwagwa, n’ibiyobyabwenge birimo urumogi.

Polisi yabataye muri yombi nyuma y’uko abaturage bo mu Murenge wa Jali, Akagali ka Nkusi, Umudugudu wa Kajevuba batanze amakuru y’uko hari abantu bacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge muri aka gace kazwi ku izina rya “Congo”.

Aba baturage batanze aya makuru nyuma y’uko ibyo binyobwa byari byatangiye kugira ingaruka mbi ku buzima bwabo kuko byabaga bikozwe mu buryo butujuje ubuziranenge ndetse ugasanga abo batawe muri yombi bari kubagurisha n’izaciwe ku isoko ryo mu Rwanda.

Bagaragaje ko mu batawe muri yombi harimo abagurishaga ikiyobyabwenge cy’urumogi bigatuma ababinyweye bahungabanya umutekano, bagakora ibikorwa by’ubujura birimo gushikuza ibintu by’abandi, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhangabanya ituze rusange ry’abaturage.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo tariki ya 13 Nzeri 2026, nibwo Polisi ikorera mu Murenge wa Jali ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage hakozwe umukwabo wo gufata abo bacuruzi.

Ku ikubitiro hafashwe abantu batandatu bacuruzaga izo nzoga zitemewe zirimo ibigage, urwagwa, inzoga zakuwe ku isoko zizwi nk’ibyuma, urumogi ndetse n’ibindi.

Mu bafashwe harimo Hakizimana Patrice ufite imyaka 34, akaba yarafatanywe urumogi ibilo bibiri, urwagwa rutujuje ubuziranenge litiro 100 ndetse na kanyanga litiro 7,5.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Kinyori, ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge yabikoreraga muri Rulindo gusa yumvise ko ari gushakishwa abyimurira i Jali.

Hafashwe Senzoga Damascene w’imyaka 56 we yafatanywe ikigage litiro 120, Urwagwa litiro 60. Yanafatanywe imisemburo itandukanye irimo amakarito atatu ya pakimaya, amakarito atatu ya Levire na Sukariguru akoresha.

Uyu mugabo yafatanywe inzoga z’ibyuma zaciwe ku isoko harimo ikarito n’igice irimo udu piece 86 ndetse n’amashashi atemewe amapaki atanu.

Ishimwe Fabrice w’imyaka 21 ni umwe mu bafunzwe kuko yafatanywe litiro 600 z’ikigage zitujuje ubuziranenge aho yagicuruzaga atabifitiye uruhushya.

Uwimana Emmanuel w’imyaka 27 we yafatanywe litiro 620 z’ibigage bitujuje ubuziranenge yakoraga akanacuruza mu kabari ke atabifitiye uburenganzira.

Nikuze Cesaria wari wafatanywe ikigage litiro 60 na litiro 15 z’urwagwa, gusa uyu yahise acika inzego z’umutekano, gusa ibikorwa byo kumushakisha bikorakomeje.

Undi watorotse inzego z’umutekano ni Ishimwe Samuel w’imyaka 16, gusa yari yasanganywe ikigage litiro 235 ndetse n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru ku bakomezaga gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yaburiye abakomeje kwishora mu bikorwa byo gukora izi nzoga, kuko abazajya babifatirwamo bazajya bafatwa nk’abagize uruhare mu kwica ubuzima bw’abaturage kuko baba babagaburira umwanda ushobora no kubica.

Bacuruzaga inzoga zitujuje ubuziranenge zaciwe ku isoko ry'u Rwanda
Bakoraga ibigage mu buryo butujuje ubuziranenge
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza