Abaturage bo mu mudugudu wa Vugavugi akagali ka Gasabo, umurenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo n’abahandi bemeza ko amazi y’iri rya Rwarurara atuma baramba kuko ari iriba ry’Umwami Rwabugili.
Iriba rya Rwarura riherereye mu mudugudu wa Vugavugi, rifite amazi atari menshi aturuka mu Rutare hejuru akamanuka nkayo kuri robine nyamara ku buryo ubona butangaje .
Abahatuye bemeza ayo mazi yabonetse ubwo Umwami Kigeli IV Rwabugili, yahageraga mu mwaka batibuka, avuye kurambagira mu gihugu cye (…)
Abaturage bo mu mudugudu wa Vugavugi akagali ka Gasabo, umurenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo n’abahandi bemeza ko amazi y’iri rya Rwarurara atuma baramba kuko ari iriba ry’Umwami Rwabugili.
Iriba rya Rwarura riherereye mu mudugudu wa Vugavugi, rifite amazi atari menshi aturuka mu Rutare hejuru akamanuka nkayo kuri robine nyamara ku buryo ubona butangaje .
Abahatuye bemeza ayo mazi yabonetse ubwo Umwami Kigeli IV Rwabugili, yahageraga mu mwaka batibuka, avuye kurambagira mu gihugu cye kuko imbwa ze zashakaga amazi cyane, akarasa mu rutare akoresheje umuheto we, hagahita hadudubizamo amazi imbwa zikajabagira, hakavuka isoko kuva ubwo.
Kuva icyo gihe uko abantu bagiye bahanahana ayo makuru abaturage bagiye bishimira kuvoma no kunywa amazi bakesha iryo riba ry’umwami Rwabugili.
Abaturage batandukanye bemeza ko ayo mazi atuma baramba ndetse hari n’abaza kuyavoma baturutse kure bakayajyana kubera ko bazi akamaro kayo.
Mukansonera w’imyaka 43 utuye mu mudugudu wa Nyakabanda uhana imbibi naho iryo riba rihereye yabwiye umunyakuru ko ayo mazi aba ari meza bayavoma bagahita bayanywa kandi ko no kuba umwami ariwe watumye iryo riba rihaboneka rimutera ishema akaramba.
Yagize ”Aya mazi rwose aba ari meza, ntabwo nkunda kurwaragurika kandi n’inaha usanga abantu bakunze kunywa kuri aya mazi bakomeye. N’abahandi baziko ari isoko yabonetse kubera umwami iyo baje inaha barayatahana, ahubwo nawe uyajyane winywere.”
Gashumba Elia w’imyaka 86 yabwiye umunyamakuru ko ayo mazi nawe yakuze ayanywa akaba yaratumye aramba ko ariko ryari iriba ry’Umwami Rwabugili yavomagaho nawe , kuko ibyo kurasa mu rutare hakavamo amazi atabyemera nk’umukirisito.
Yagize ati ”Iri riba ndaryubaha kuko ariho ibwami bavomaga, umwami yari atuye muri aka kagali ka Gasabo, ndumva kuba maze iyi myaka yose ari uko nakunze kuyanywa cyane gusa sinemera ko yarashe mu rutare hakavamo amazi, ahubwo yarivomyeho nawe yararisanze ari Imana yarihashyize.”
Gashumba akomeza avuga ko ikintu abaturage babonaga kikabatangaza bakitiriraga umwami kuko yariwe Nyirigihugu kandi nawe ko byamushimishaga kumwitirira ibintu byose bikomeye.
Abasore n’inkumi bagera kuri batatu bahanyuze baturutse mu mukagali ka Kabaliza ko muri uwo murenge wa Rutunga bageze kuri iryo riba banywa kuri ayo mazi babazwa ko kuba ntacyo bafite cyo kuvomesha ngo bashyire ab’iwabo.
Habinshuti Christophe umwe muri abo yagize ati ”Umuntu wese wo muri Gasabo aziko iri riba ari iry’Umwami warashe mu rutare hakavamo isoko, nanjye aya mazi ndayanyweye kuko nibwo bwa mbere nari mpageze abantu bavuga ko uya nywa nta ndwara zishobora kumufata nk’amarozi.”
Mutuyimana Rosine w’imyaka 11 wari waje kuvoma yabwiye IGIHE ko ayo mazi iwabo batirirwa bayateka banywera aho kuko nta kibazo afite.
Yagize ati ”Ni mazi ava mu rutare ayunguruye asa neza nta kibazo afite iyo tugiye turayanwa.”
N’ubwo abaganiriye na IGIHE batangaje ko amazi ya Rwarurara atuma baramba ntawabyizera kuko kunywa kuko kunywa amazi adatetse bigira ingaruka ku buzima bwa muntu kandi ari ubujiji.
Mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Rutunga uhasanga ibigabiro (aho umwami yagiye atura) bitandukanye kuko Rwabugili yari afite abagore benshi.
Uwamenya amateka yo kubigabiro by’Umwami Rwabugili muri Gasabo yatwandikira tukabisangiza abasomyi ya IGIHE
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!