Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abantu 10 barimo abari bamaze guteka litiro 20 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Kuri uyu wa 15 Nzeri 2026, ni bwo Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Kinyinya na Gikomero yafashe aba bantu.
Mu Murenge wa Gikomero, Akagali ka Murambi, Umudugudu wa Rugarama hafatiwe abantu icyenda batekaga Kanyanga.
Aba batawe muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bamwe bafatwa batse igera kuri litiro 20, hanafatwa bimwe na mu byo bayikoramo byitwa “Merase” litiro 560.
Mu Mudugudu wa Giheka, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, hafatiwe uwitwa Kaneza Faustin wari ufite akabari kitwa “Marie Therese”.
Kaneza yafashwe acuruza inzoga z’ibyuma zirimo amoko 25 atandukanye ari mu macupa 256, izi nzoga zahise zimenwa zose.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye abo bantu bafatwa ndetse n’ibinyobwa bitemewe bacuruzaga bigafatwa bikamenwa.
CIP Gahonzire yibukije abaturage ko Kanyanga ari ikinyobwa kitemewe mu Rwanda, aburira abakomeza kwishora mu kuyikora ndetse no kuyinywa ko abazajya bafatwa bazajya bahanwa.
Yaburiye kandi abaturage bakomeje guhisha inzoga zitujuje ubuziranenge, ko ibyo bari gukora bimeze nko kwigomeka ku mategeko.
Ati “Ndabasaba ko muzitwara ku Mirenge yanyu zikamenwa kuko uzajya azifatanwa azajya afatwa nk’umuntu wigometse ku mategeko kandi afite umugambi wo kuroga abaturage abaha ibintu bitemewe kunyobwa.”
Mu ngingo ya 263 y’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo ari ibiyobyabwenge bihambaye, uhamijwe n’urukiko icyo cyaha ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 Frw na 30 Frw.
Ku biyobyabwenge, bikomeye igihano ni imyaka iri hagati ya 20 na 25 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 10 Frw na 15 Frw.
Ni mu gihe ku biyobyabwenge byoroheje ari igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi na 10 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze miliyoni 10 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!