IGIHE

Equity Bank yafunguye ishami i Nyamirambo

0 5-06-2026 - saa 12:19, Tuyishimire Umutesi Celine

Equity Bank Rwanda PLC yafunguye ishami mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, yizeza abahatuye gukomeza kubafasha mu rugendo rw’iterambere.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 4 Kameza 2026, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yasobanuye ko iri shami ryafunguwe ari rimwe mu yo bari bafite ku Kacyiru mu nyubako ya KABC, bahisemo kuzana hano kugira ngo abaturage b’i Nyamirambo na bo begerezwe serivisi.

Ati “Nyamirambo ni agace kabamo abaturage benshi, ubucuruzi bwinshi ku buryo ubona ahantu hari hakeneye ishoramari kugira ngo abantu bahatuye bakomeze batere imbere.”

Yakomeje avuga ko Equity Bank Rwanda Plc atari banki y’ubucuruzi gusa, ahubwo ari banki ifasha n’abaturage gutera imbere kuko bizera ko ari na ko banki itera imbere.

Ati “Equity Bank tumeze nk’indege kuko dukoresha moteri ebyiri, hari imwe ikora nka banki bisanzwe, n’indi ireba iterambere ry’abaturage. Ni ukureba cyakorwa ngo ibibazo by’ubukungu byugarije abaturage bikemuke ku buryo tugendana n’abaturage mu iterambere tukababona bava ku rugero rumwe bakajya ku rundi.”

Sheikh Gudura Mutarugera yatangiye gukorana na Equity Bank Rwanda Plc ubwo yafunguraga ishami ryayo mu Karere ka Rubavu kuko yamworoherezaga kubona inyemezabwishyu z’ibicuruzwa bye yishyuye akoresheje iyi banki.

Agaragaza ko nk’umuntu utuye i Nyamirambo byamugoraga kujya gusaba serivisi mu mashami yo mu mujyi ariko ubu bigiye guhinduka.

Ati “Abantu dutuye i Nyamirambo byasabaga ko tujya kwaka serivisi ku cyicaro gikuru ugasanga hari abantu benshi ukaba wahatinda, atari uko wahawe serivisi mbi ahubwo ari kubera ko abahagiye ari benshi. Gusa nkibona bazanye iri shami hano nahise mvuga ko ntazasubira mu mujyi gushaka serivisi.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yashimiye Equity Bank yatekereje ku baturage b’i Nyamirambo, ariko anayisaba kureba ku bindi bikorwa byabyazwa umusaruro muri aka gace.

Ati “Muri Nyamirambo hari amahirwe menshi yabyazwa umusaruro, hari nk’igishanga kiri i Mageragere abaturage bacyo bakeneye amafaranga kugira ngo bakibyaze umusaruro. Hari n’abandi baturage ubona ko bataragira ubushobozi bwo kugira ingwate, tukaba twabasabira ko hashyirwaho nk’uburyo bwo kuguriza abantu mu matsinda kugira ngo na bo tubazamure mu iterambere.”

Umuyobozi w’Ishami rya Equity Bank ry’i Nyamirambo, Anastasie Uwamariya, yagaragaje ko bazakomeza gutanga serivisi nziza nk’uko babikoraga ku ishami ryo ku Kacyiru.

Equity Bank Rwanda Plc ni banki yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011. Ubu ifite amashami 36 mu gihugu hose, abanyamuryango barenga miliyoni 1.7 n’abakozi barenga 1000.

Abatuye i Nyamirambo ntibazongera gushakira serivisi za Equity Bank Rwanda Plc ahandi
Mutarugera Goudra yagaragaje ko yishimiye kubona iri shami kuko byamusabaga kujya gushaka serivisi kure
Equity Bank Rwanda Plc yafunguye ishami i Nyamirambo
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yasabye Equity Bank Rwanda Plc gufasha abataragira ubushobozi bwo kubona ingwate
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yijeje abatuye i Nyamirambo ubufatanye mu guteza imbere ibikorwa byabo
Anastasie Uwamariya, yagaragaje ko serivisi zizakomeza kuba nta makemwa muri iri shami rya Equity Bank Rwanda Plc
Equity Bank Rwanda Plc yijeje abaturage b’i Nyamirambo kubafasha mu rugendo rw'iterambere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza