Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yatangaje ko ikibazo cy’umushahara fatizo kigomba gutekerezwa mu bushishozi kuko ushobora gushyirwaho ugasunikira benshi mu bushomeri butewe n’uko abakoresha batabona umusaruro uhagije utuma babona ubushobozi bwo kugumana abakozi bose bafite.
Umushara fatizo uriho mu Rwanda washyizweho mu 1974, ungana n’amafaranga 100 Frw ku munsi kuri buri wese ukorera abandi.
Ku wa 9 Kamena 2026 ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma byo kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko umushahara fatizo utakabaye ari wo ushyirwa imbere ahubwo abantu bakwiye kuzamura umusaruro w’ibyo binjiza.
Yasobanuye ko hari umushahara fatizo n’umushahara utuma umuntu abaho, akabeshaho n’umuryango we, umukozi yaba yagiye ku kazi akaba azi neza ko azarihira umwana we amashuri, azagurira umwana we umugati, kandi bakagira imibereho myiza.
Ati “Iyo tuvuze umushahara, dukwiye no kwita ko abahemba umushahara bawukura mu byo binjije, mu byo bakoresheje. Igihe cyose ibyo bagurishije bitazaba bihagije kugira ngo byishyire icyo kiguzi bizaba bigoye ko nka Guverinoma twahaguruka tukavuga ngo dutegetse ko uzajya utanga uyu mushahara."
Yatanze urugero ku mushoramari waba ukoresha abakozi 10, buri wese ahembwa ibihumbi 50 Frw avuga ko mu gihe yaba ategetswe guhemba umukozi umwe ibihumbi 100 Frw bishobora kumunanira.
Ati "Niba yakoreshaga abakozi 10, ntabwo twaba twizeye ko ibyo azinjiza bizamufasha guhemba abantu 10 ku mushahara akubye kabiri.”
Yagaragaje impungenge ko mu gihe hashyirwaho itegeko ry’umushahara fatizo byazarangira ridashyizwe mu bikorwa.
Ati “Dushobora gushyiraho itegeko mu mitekerereze rikaba ari ryiza abaturage bakavuga bati Leta yakoze ibintu byiza yongereye umushahara, ariko ntibishobore gushyirwa mu bikorwa kuko abahemba ayo mafaranga batayafite. Ugasanga ahubwo turangije wa muntu avuze ati wenda nakoreshaga abantu 10 none ubwo Leta yavuze ngo ndabahemba inshuro inshuro ebyiri z’umushahara ubwo nanjye ndagabanya abakozi bave ku 10 bajye kuri batanu. Tukaba tugiye mu kibazo cy’abantu batagira akazi.”
Yavuze ko ari ikibazo abantu bakwiye kuganiraho bareba impande zombi, cyane cyane harebwa ubuzima bwiza bw’umukozi n’uko inganda cyangwa abatanga imishahara bunguka.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko hari inzego usanga bahembwa amafaranga make cyane, ni ukuvuga abaribwa mu 1500 Frw.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ubu yashyize ingufu mu kuganira n’abashyira mu bikorwa imishinga yayo ku buryo amafaranga bashyize mu biciro bazahemba abakozi ba nyakabyizi bazajya bayabaha koko aho kubaha make nk’uko hamwe bikorwa.
Kuva mu gihembwe cya mbere cya 2025, hahanzwe imirimo irenga ibihumbi 240.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!