Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko Afurika igomba kuva ku rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ahubwo na yo ikaba umwe mu babukora, ashimangira ko u Rwanda rufite gahunda yo kugira uruhare rutaziguye mu iterambere rya AI.
Ibi yabigarutseho ku wa 21 Nzeri 2026, ubwo yari yitabiriye inama ya Global Africa Business Initiative izwi nka “Unstoppable Africa 2026” yabereye i New York muri Amerika.
Dr Nsengiyumva yagaragaje ko nubwo AI ikunze kuvugwa nk’amahirwe akomeye Afurika ifite, mu bihugu byinshi byo kuri uyu mugabane ikoreshwa ku kigero gito ugereranyije n’ubushobozi ifite.
Ati “Ubwenge buhangano bukunze gusobanurwa nk’amahirwe akomeye Afurika ifite. Ibyo ni ukuri. Ariko mu bihugu byacu byinshi, buracyakoreshwa ku gipimo gito cyane ugereranyije n’ubushobozi bwabwo. Ni yo mpamvu ikibazo tugomba kwibazaho atari gusa ukumenya uko AI ikoreshwa, ahubwo ari ukumenya uyubaka n’uyifiteho ububasha.”
Dr. Nsengiyumva yavuze ko Afurika itagomba gukomeza kuba ahantu ikoranabuhanga rikoreshwa gusa, ahubwo ko igomba kugira uruhare mu kurikora no kurishyira mu bikorwa hashingiwe ku bibazo n’amahirwe by’umugabane.
Ati “Muri Afurika ntitukinyurwa no kuba abaguzi b’ikoranabuhanga gusa. Turashaka kurikora, kurihuza n’imiterere yacu no kurishyira mu bikorwa ku rwego runini, dukurikije ibyo abaturage bacu bakeneye n’amahirwe dufite.”
Yagaragaje ko u Rwanda rwafashe ibyemezo birimo gushora imari mu kubaka ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, birimo umuyoboro mugari wa fibre optique ndetse na internet ya 4G imaze kugera hafi ku baturage bose. Yongeyeho ko igihugu cyatangiye kugerageza 5G kugira ngo gifashe mu guteza imbere ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze kandi ko u Rwanda rwashyize ku ikoranabuhanga serivisi za Leta zirenga 250, ndetse rukaba rwarubatse uburyo bw’igihugu bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga
Yagarutse ku kuba u Rwanda rwarashyizeho politiki n’amategeko agamije guteza imbere AI mu buryo bwizewe. Mu 2023 u Rwanda rwabaye mu bihugu bya mbere muri Afurika byemeje Politiki y’Igihugu y’Ubwenge Buhangano, ndetse ko muri Kamena 2026 Guverinoma yemeje ikigo cy’igihugu gishinzwe AI, kikaba icya mbere nk’icyo muri Afurika.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe, hakiri imbogamizi zirimo kubona ibikoresho n’ingufu bihendutse.
Yagaragaje ko Leta zitakwishoboza gushyiraho ibikorwaremezo byafasha abaturage bayo gukora ibikorwa by’ikoranabuhanga byose bakeneye.
Ati “Ndabizeza ko u Rwanda rufite umugambi wo kuba umufatanyabikorwa ugira uruhare rugaragara mu kugena ahazaza h’ubwenge buhangano. Ariko kugira uruhare muri uru rugendo bisaba ibirenze amakuru, ubushobozi bwo kuyatunganya, ndetse n’ingufu. Bisaba abantu bafite ubumenyi n’ubushobozi.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika, amategeko ahuza umugabane ndetse n’uburyo ibicuruzwa by’ikoranabuhanga bishobora kwaguka hirya no hino mu bihugu bitandukanye.
Yashimangiye ko Afurika igomba kwiyubakira ikoranabuhanga ryayo rya AI aho gukomeza kugendera ku ryo abandi bahanze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!