IGIHE

Dr. Jimmy Gasore yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo

0 12-09-2023 - saa 20:52, IGIHE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyize Dr. Jimmy Gasore ku mwanya wa Minisitiri w’Ibikorwaremezo, asimbuye Dr Nsabimana Ernest.

Itangazo rishyira ahagaragara iby’izi nshingano, ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Nzeri 2023 rikaba ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu izina rya Perezida wa Repubulika.

Yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigishaga amasomo ya ‘atmospheric sciences’, n’umushakashatsi mukuru mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzuzi ku by’imihindagurikire y’ibihe.

Kuva mu 2013, Gasore yagize uruhare mu ishyirwaho rya ‘Rwanda Climate Observatory’, Station igenzura ibigize umwuka bifitanye isano n’ihindagurika ry’ibihe, kwandura k’umwuka no kwangiriza kw’akayunguruzo ka Ozone.

Rwanda Climate Observatory ni nk’ishami ry’urwego rugenzura imyuka yo mu kirere ku rwego rw’isi (Advanced Global Atmospheric Gases Experiment:AGAGE) hakoreshejwe ibipimo n’ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru rikaba ari ryo ryonyine ribarizwa muri Afurika.

Akorera impamyabushobozi y’ikirenga yakoze ubushakashatsi ku bijyanye n’imyuka ihumanya mu karere yibanze ku bugenzuzi bwakorewe kuri iyi station.

Ubushakashatsi bwe bwegukanye igihembo cyiswe “Rossby Awards” gitangwa n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’ikirere kubera ko bwahize ubundi muri Massachusetts Institute of Technology.

Mu myaka ibiri ishize, Dr Gasore yayoboraga umushinga wo kugenzura ubuziranenge bw’umwuka mu Rwanda ugamije gushyiraho ibikoresho byifashishwa mu kugenzura ingano y’ibyanduza umwuka mu Rwanda hagamijwe gutanga inama ku cyakorwa.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’Ubugenge yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2008 n’Impamyabushobozi y’Ikirenga muri Siyansi mu by’uruvange rw’imyuka ku isi (Atmospheric Sciences) yakuye muri ‘Massachusetts Institute of Technology’ mu 2018.

Dr Nsabimana asimbuye yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo muri Mutarama 2022 akaba yarahawe izi nshingano nyuma y’igihe yari amaze igihe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Mu Ukuboza 2020, nibwo Dr Nsabimana yahawe inshingano zo kuyobora RURA avuye mu Mujyi wa Kigali aho yari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo.

Dr. Jimmy Gasore wagizwe Minisitiri w'Ibikorwaremezo mushya
Dr Nsabimana Erneste wari Minisitiri w'Ibikorwaremezo kuva muri MUtarama 2022
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza