Diane Shima Rwigara wifuza kuba umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Nyakanga 2024, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 nibwo Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamaza mu 2017 ariko bikaza kugaragara ko atujuje ibisabwa abakandida bigenga, yakiriwe ku Biro bya NEC na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa.
Mu byangombwa bisabwa yatanze ibaruwa itanga kandidatire, umwirondoro, ikimenyetso kimuranga gishyirwa ku rupapuro rw’itora, ilisiti y’abantu 600 bashyigikiye kandidatire ye, inyandiko y’ukuri, icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, Amafoto abiri magufi na fotokopi y’ikarita ndangamuntu,
Hari kandi icyemezo cy’amavuko n’icyemezo cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko.
Mu byo asabwa hari ibyemezo atari afite birimo inyandiko y’umukandida yemeza ko nta y’ubundi bwenegihugu yari afite cyangwa yaretse ubwo yari afite n’icyemezo gitangwa na muganga wemewe.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzigwa yamubwiye ko ibyangombwa adafite adakwiye kugira impungenge kuko yazabitanga nyuma.
Igikorwa cyo kwakira kandidatire cyatangiye ku wa 17 Gicurasi 2024 kikaba kiri busozwe kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024.
Diane Rwigara yagaragaje ko agereranyije na 2017, kuri ubu urugendo rwo gushaka imikono y’abashyigikiye kandidatire ye rwagenze neza.
Yavuze ko yizeye ko kandidatire ye izemerwa kandi ko mu kwiyamamaza yiteguye gushyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere imikorere by’umwihariko abantu bikorera ku giti cyabo.
Rwigara yavuze ko Leta yari ikwiye kongera imbaraga mu gufasha Abanyarwanda bashora imari, nk’uko bikorwa mu korohereza abanyamahanga bashora imari mu Rwanda.
Yagaragaje ko yatanze imikono y’abantu barenga 900 bitandukanye n’uko mu 2017 yari yatanze abantu barenga 1200.
Abandi bamaze kwakirirwa kandidatire zabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu barimo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, Dr Habineza Frank wa Green Party, bane bigenga barimo Manirareba Herman, Habimana Thomas, Barafinda Sekikubo Fred na Hakizimana Innocent.
Gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bizakorwa ku wa 14 Kamena 2024.
Itora rya Perezida wa Repubulika rizaba ku wa 15 Nyakanga Banyarwanda bari mu mahanga no kuwa 15 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.
Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!