Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) yahaye impamyabumenyi abayirangijemo 453 mu mashami atandukanye, basabwa kuba umusemburo w’amajyambere igihugu cyifuza, no kumenya kujyana n’ikoranabuhanga ririmo ubwenge buhangano buzwi nka AI.
Ni ubutumwa bahawe ku birori by’itangwa ry’impamyabumenyi ryabaga ku nshuro ya 12, mu Karere ka Huye, mu mbuga ya Paruwasi Cathédrale ya Butare, ku wa 31 Nyakanga 2026.
Umuyobozi Mukuru wa CUR, Padiri Dr. Laurent Ntaganda, yavuze ko ibirori nk’ibi ari umusaruro w’umuhate n’imbaraga abasoje masomo bakoresheje.
Yabasabye gukomeza guharanira gutsinda, bakajyana impano n’ubuhanga bagaragaje mu ishuri no mu yindi mirimo yose bazerekezaho amaboko n’ubwenge bwabo, kugira ngo bashimangire ko koko bize neza.
Umuyobozi w’Ikirenga wa CUR, Mgr Jean Bosco Ntagungira, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, yavuze ko uyu ari umwanya wo kwishimira intambwe bateye, ariko ukaba n’uwo gutekereza ku rugendo rushya batangiye rw’ubuzima bwo hanze.
Ati “Ubu nyuma y’imyaka mumaze muri kaminuza, intambwe zanyu murazerekeza mu bice binyuranye, kugira ngo mutange umusanzu wanyu mu guhindura ubuzima haba mu burezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi. Igihe kirageze ngo mukoreshe neza ibyo mwize, muzirikana ko impamyabumenyi muhawe ku bw’amasomo mwize atari ryo herezo ahubwo ari intangiriro y’urugendo rubatekereje.”
Yakomeje ababwira ko sosiyete ibabona nk’abayobozi bashoboye bazafasha igihugu na kiliziya kugera ku iterambere ryifuzwa, kuko Isi ikeneye abantu bazi icyo bakora nka bo (abarangije) ndetse bafite n’umutima wo gukorera abandi, abasaba no kuba urumuri mu miryango, mu kazi n’ahandi hose bazerekeza.
Abasoje amasomo yabo kuri uyu munsi, bavuze ko bizeye ubumenyi n’ubwenge barahuye muri CUR, bahamya ko baniteguye kuzahanga akazi aho gutegereza kugasaba gusa, kuko igishoro cya mbere ari cyo ubumenyi bagifite.
Bazimaziki John, umwe muri bo wize mu icungamari n’icungamutungo wanagize amanota ya mbere mu kigo cyose, yavuze ko ubumenyi bifitemo buzabatambutsa hose kuko bumva biyizeye.
Ati “Umunyeshuri warangije muri CUR aba afite ubwenge bwo gukora neza, ndetse no guhanga akazi, na we akaba yanagatanga. Birakwiye ko dufata ubwenge twahawe kuko turabufite, cyane ko igishoro cy’ibanze ari ubwenge.”
Naho Ambasaderi wa Repubulika ya Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan, na we wari witabiriye ibi birori, yahaye impanuro aba barangije zirimo gushabuka bakamenya ko bakuze kandi bagomba guhangana n’ibibazo byose bazahura na byo mu buzima, bityo bakihatira gukora cyane.
Yabibukije ko ubu hanze hari undi muhanga bazahangana na we ari we AI, abasaba kutaganzwa na yo.
Ati “Mugomba kwitegura guhangana na AI, dore yaje ikora cyane kandi vuba kurusha umuntu. Ntinanirwa, ntirwara kandi nta marangamutima igira. Mushake uko muyirusha kandi muyitegeke, muhore ku isonga.”
Yanabasabye kugira umuhate mu byo bakora no kugambirira ibintu binini, birinda kwifungirana ahantu hamwe kuko n’Isi ya none ibemerera kugera hose, anabahishurira ko na Pakistan nk’umufanyabikorwa wa CUR biteguye kubakira.
CUR yitiriwe Mgr Alexis Kagame, yatangiye mu 2010 i Save mu Karere ka Gisagara, none ubu ifite andi mashami atatu, iry’i Huye ku i Taba, i Ngoma mu Burasirazuba na Nyarugenge muri Kigali.
Uretse icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu masomo atandukanye arimo n’Ishami ry’Ubuforomo n’Ububyaza ritangiye vuba, CUR iherutse no gutangiza Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo atandukanye, kandi iteganya kugenda iyongera.
Kuri ubu, CUR imaze gusohora abanyeshuri bose hamwe 5584, bakaba bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu mu nzego zitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!