IGIHE

CIMERWA yubakiye abatuye Rusizi ahantu rusange ho gukarabira intoki

0 9-10-2020 - saa 18:11, Iradukunda Serge

Mu rwego rwo gufasha abatuye mu Karere ka Rusizi gukomeza kwirinda no gukumira COVID-19, Uruganda Nyarwanda rukora sima rwa CIMERWA rwubatse ahantu abaturage bazajya bakoresha bakaraba intoki nka bumwe mu buryo bwo kwirinda iki cyorezo.

Aha hantu ho gukarabira hubatswe kuri gare no ku masoko abiri y’i Rusizi arimo n’irya kijyambere riheruka kuzura.

Ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA buvuga ko kubaka ibi bikorwa remezo byatwaye miliyoni 11 n’ibihumbi 820 Frw ndetse bukaba butangaza ko mu minsi iri imbere buteganya no kubaka ahandi hantu nk’aha ho gukarabira hirya no hino muri aka karere.

CIMERWA ngo yahisemo aha hantu kuko yahabonaga nk’ahahurira abantu benshi bityo bikaba byaba imbarutse y’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu buryo bworoshye.

Ubwo ubu bukarabiro bwatahagwa kuri uyu 8 Ukwakira 2020, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yashimye CIMERWA kubera uruhare igira mu guteza imbere abaturage bo muri aka karere.

Yagize ati “CIMERWA nk’uruganda rurasora, rugasorera leta ariko rukibuka ko mu nyungu rwabonye rushobora gukoramo n’ibikorwa bibungabunga ubuzima bw’abaturage. Hari ibikorwa byinshi twakoranye n’uru ruganda, twafatanyije mu kubakira abaturage, buriya CIMERWA kandi ni uruganda rufasha nanone mu bijyanye n’umwuga kuko hari koperative y’abadozi yatije inzu.”

Yakomeje agira ati “Ibi byabaye uyu munsi ntabwo ari intangiriro ahubwo CIMERWA nk’uruganda ruri mu Karere ka Rusizi rufasha mu iterambere ry’imibereho myiza ndetse n’iterambere ry’ubukungu ku baturage bagatuye.”

Kayumba yavuze ko ku bufatanye n’abaturage ko bazafata neza ibi bikorwa bahawe n’uru ruganda rukora sima.

Umuyobozi wa CIMERWA, Albert Sigei, yavuze ko uru ruganda itewe ishema no gukomeza gutanga umusanzu mu kwirinda COVID-19 no gufasha abagizweho ingaruka nayo.

Ati “Imishinga nk’iyi yerekana intego yagutse y’uruganda rwacu yo kongerera imbaraga u Rwanda; iki cyorezo cyatumye ibintu byinshi byongera gutekerezwaho kandi byibukije abantu gushyira hamwe bagafasha abakeneye ubufasha. Nk’uruganda dutewe ishema no kuba turi mu bari muri iyi gahunda.”

Biteganyijwe ko mu minsi iri mbere CIMERWA izubaka ahandi hantu ho gukarabira nk’aha hagera ku 10 hirya no hino mu Karere ka Rusizi.

Inkunga ya CIMERWA, ije isanga izindi uru ruganda rwagiye rutanga mu bikorwa byo kwirinda no guhashya COVID-19 zirimo miliyoni 70 Frw yatanze mu kugurira abatuye Muganza ibyo kurya n’udupfukamunwa, miliyoni 20 Frw yatanze mu bikorwa byo kubaka ibyumba bishya by’amashuri no mu kigega cya Leta y’u Rwanda cyo kuzahura ubukungu.

Aha hantu ho gukarabira hazafasha abatuye Rusizi gukomeza kwirinda COVID-19
Ubu bukarabiro bwuzuye butwaye arenga miliyoni 11 Frw
Ni ahantu hubatse mu buryo bugezweho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza