Umuhanzi Nsengimana Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy yashyize hanze imyambaro yise ‘Ewuana Collection’ yakoze kubera uburyo abantu bayikunze nyuma yo kuyifashisha mu mashusho y’indirimbo aheruka gushyira hanze yise ‘Inana.’
’Ewuana Collection’ igizwe n’amakanzu afite amaboko maremare, amakabutura, amasogisi ndetse n’imipira y’amaboko maremare. Ibi byose biri mu mabara atandukanye.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi yavuze ko kuva kera yakundaga ibijyanye no guhanga imideli.
Ati “Nahisemo gutangira kujya nshyira hanze imyambaro mu bihe bitandukanye, iyi niyo ya mbere. Kuva kera nakundaga ibijyanye n’imideli kandi nkunda kugira ubudasa mu bintu mba nakoze. nkibaza nti ’kuki se ubudasa mfite ntabushyira mu byanjye noneho?’”
Yavuze ko iyi myambaro yakorewe abantu bose barimo abana n’abantu bakuru.
Ati “Urumva ibintu nkora nkunda kwibanda ku bana ku ngeri zose. Nkunda gukora ikintu umwana ari bubone agakunda. Niyo mpamvu nahisemo ko iyi myenda iba iy’abantu bose yaba abakuru n’abana. Bijyanye n’indirimbo mperuka gushyira hanze nise ‘Inana’. Ino myenda nanayamamaje mu mashusho y’indirimbo.”
Umuntu ushaka iyi myambaro avugisha Chriss Eazy yifashishije imbuga nkoranyambaga, akamubwira imyenda ashaka uko imeze, bakamusanga aho ari bakamupima mu minsi itatu akaba yabonye imyambaro ye.
Avuga ko mu minsi iri imbere azashyira hanze indi ‘collection’ bitewe n’icyo we n’ikipe bakorana bazaba babona gikwiriye.
Kuva mu 2020 Chriss Eazy yatangiye gukorana na Junior Giti akimara gusoza amashuri yisumbuye. Amaze gukora indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa ‘Fasta’, ‘Amashu’ n’izindi.
Anyuzamo agakorera ibihangano bye muri studio ya Junior Giti yitwa Giti Music ikorwamo na AoBeats wahoze akorana na Chriss Eazy mu itsinda rya Octagons.
Reba indirimbo Chriss Eazy aheruka gushyira hanze
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!