Birashoboka ko wasuye sogokuru wawe akakugaburira ku mbehe cyangwa usanga bafite ibikoresho byo mu gikoni birimo indosho, umudaho n’ibindi bikoze mu giti, uyu munsi wakabaye ubona bitagezweho ariko abanyabugeni bagerageza kubibyutsa babijyanishije n’igihe kandi bigatanga umusaruro.
Agatesi Promesse Jessica w’imyaka 23 yatangiye gukora ibikoresho byo mu gikoni n’ibyo kuriraho bikoze mu giti.
Mu bikoresho Agatesi akora harimo ibisorori, amasahane, ibikombe, intebe, umudaho, imbehe, intebe ndetse n’ibindi bitandukanye.
Ni ibintu Agatesi yatangiye gukora nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu bijyanye no guteka ariko ahitamo gukomeza ibijyanye n’ubugeni.
Yagize ati “Mu Gakiriro haba hari abantu bafite ikinyabupfura gike, babona umukobwa bakamusuzugura, bancanga intege bakambwira ko ntazabishobora. Abantu bo hafi yanjye nabibwiye ni musaza wanjye, ambwira ko ntazabishobora kubera ikibazo cy’ubuzima ngo nazajya mpora ndwaye.”
Agatesi ntabwo yacitse intege kubera ko yakundaga ibintu by’ubugeni kandi bijyanye n’igikoni.
Ati “Nakundaga ibintu bijyanye n’ubugeni cyane kandi ikindi ndi umwana w’umukobwa nasanze ibyo ngiye gukora ari ibintu bijyanye n’igikoni, kandi kiba kirebwa n’umugore cyane, akaba ari n’umurimo w’amaboko kuko kubona abakobwa bawukora biba bigoye, ariko njyewe narebaga ikintu kiributume mbyikorera, ikindi nashakaga kwereka umuntu wese wakomezaga avuga ko ntabishobora ko bishoboka.”
Agatesi avuga ko Abanyarwanda batarabyumva neza kugura ibikoresho byo mu gikoni bikozwe mu biti, kuko usanga abanyamahanga ari bo babigura cyane. Avuga ko kandi hari imbogamizi z’uko abantu batekereza ko byangirika vuba nyamara ari bo batazi kubifata neza.
Ati “Abakiliya ba hano mu gihugu ni bake cyane kuko ntabwo bari babyumva. Imbogamizi zirimo ni nk’umuntu ushobora kukigura ariko ntagifate neza, kuko hari igihe umuntu agitinza mu mazi kandi ntabwo kiba kigomba gutindamo. Iyo bigenze gutyo umuntu akabona gihise cyangirika n’uwari ufite gahunda yo kukigura arakimwangisha.”
Mu bikoresho Agatesi acuruza abantu bakunda kugura cyane harimo amasahane, ibisorori, udusahani two kunyweramo isosi, ndetse n’utumamiyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!