IGIHE

Bwiza Riverside Homes, umushinga w’inzu ziciriritse i Kigali ugeze kuri 70%

0 18-06-2023 - saa 15:19, Nshimiyimana Jean Baptiste

Umushinga w’inzu ziciriritse “Bwiza Riverside Homes” ziri kubakwa mu Murenge wa Kigali ku musozi wa Karama usa n’uwahuje n’amarangamutima ya bamwe ku buryo hari izamaze kugurwa mu gihe imirimo yo kuzubaka igeze ku kigero cya 70%.

“Bwiza Riverside Homes” ni umushinga uhuriweho n’Ikigo cy’Abanyamerika kizobereye mu by’Ubwubatsi cya ADHI Corporate Group na Guverinoma y’u Rwanda.

Mu Ugushyingo 2020, ni bwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikigo ADHI Rwanda Ltd, yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bitanu.

Muri Nzeri 2022 ni bwo izi nyubako zatangiye kuzamurwa, abantu batandukanye na bo batangira urugendo rwo kuzigura.

Ku wa 17 Kamena 2023, abakiliya baguze zimwe mu nzu ziri kubakwa n’abifuza kugura bafashe umwanya wo kwitegereza neza no kuzitambagira ngo barebe ibyo basezeranye n’abubatsi niba ari byo biri gukorwa.

Umuyobozi Mukuru wa ADHI Rwanda Ltd, Hassan Hassan, yatangaje ko bahisemo kujya baha abakiliya amakuru yose y’aho inyubako bishyuye zigeze kugira ngo bazazijyemo ziri ku rwego bishimiye.

Yagize ati “Ubu turagira ngo abakiliya bacu babe bafite amakuru y’aho umushinga ugeze, babone amahirwe yo kubona uko inzu zabo zubatswe, uko zirangiye zimeze, kandi ibyo bari kutubwira bigaragaza ko bishimiye ibyakozwe.”

Mu cyiciro cya mbere harimo kubakwa inzu 240 zirimo izifite ibyumba bibiri n’uruganiriro n’ibindi bikenerwa birimo imbere, izifite ibyumba bitatu n’izifite bine.

Izi nzu zose zubatse mu buryo bugeretse ku buryo zidatwara ubutaka bunini, kandi zubakanye ikoranabuhanga.

Ati “Twasoje kubaka nibura 70% by’inyubako, ubu turi gukora kuri 30% isigaye, ariko na zo ntabwo turi gutangirira kuri zeru kuko inyinshi zigeze mu gihe cyo gusozwa. Turashaka kuzazitanga buri nzu yuzuye neza uko yifuzwa ku buryo buri muntu azishimira ibyo dukora.”

ADHI Rwanda Ltd itangaza ko hagati y’ukwezi kwa Kanama na Nzeri 2023 izi nzu zizaba zamaze kuzura neza, ku buryo hagati mu mwaka wa 2024 abantu baguze inzu bazaba bamaze kuzinjiramo.

Inzu 60 zamaze kugurwa ku ikubitiro

Abantu bagura izi nzu barimo benshi bakorana n’amabanki akabaha inguzanyo ku nyungu ya 11% ugereranyije na 18% inguzanyo zisanzwe zitangwaho.

Hassan yatangaje ko inzu 60 zamaze kwishyurwa aho izifite ibyumba bitatu ari zo abantu bitabiriye kugura cyane.

Ati “Inzu 60 zaguzwe tutaranazubaka. Uwo mubare waguzwe ugaragaza impuzandengo nini, rero twishimira icyo cyizere abantu batugiriye. Inzu z’ibyumba bitatu ni zo zikunzwe cyane ndetse twabonye ko abantu bari kuzitabira duhindura zimwe zari kuba ibyumba bibiri zihindurwa iza bitatu.”

Mu nzu zifite ibyumba bitatu byose biri hejuru zari 12 zoze zahise zigurwa, mu gihe izifite bitatu kimwe kiri hasi zo ari 80, izamaze kugurwa ni 24.

Nkurunziza Jean Pierre wamaze kugura inzu yavuze ko ziri ahantu heza ho gutura witegeye imisozi myiza nka Rebero.

Ati “Izi nzu zubatse ku buryo budasesagura ubutaka kandi zirimo ibintu byose umuntu akeneye aho agomba kuba kandi ukabona harasukuye. Batubwira mbere kandi ibintu tutabonaga, twasanze ariko bimeze.”

Uguze inzu ashobora gusaba kongererwaho ibindi

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri ADHI Rwanda Ltd, Nkotanyi Frank, yavuze ko hari ibintu by’ibanze bagennye bigomba kuba biri mu nzu ku giciro n’ubundi bemeranyijweho, ariko ngo uwaguze ashobora guhitamo ibijyanye n’icyo ashaka, agasaba ko byiyongeramo.

Ati “Abantu baba bashaka ko inzu zabo zisa mu buryo butandukanye, ariko dufite n’ibintu by’ibanze bigenewe kuba muri buri nzu. Wa wundi ushaka ibyiyongereyeho dutekereza ko afite ubushobozi bwo kwiyongereraho bya bindi binyuze umutima we. Tumwereka uko byagenda kugira ngo ibyo ashaka bigerweho.”

Nkotanyi yanavuze ko uyu mushinga uzamara igihe kirekire ndetse ngo kuri ubu bize byinshi bizafasha mu gushyira mu bikorwa icyiciro kizaza.

Kuri ubu ngo bari gutegura imiterere y’uko izindi nzu ziciriritse bazubaka zizaba zimeze ahanini hakazarebwa ku bafite ubushobozi buke cyane ugereranyije n’uko batangiye harebwa uwinjiza kuva ku bihumbi 200 Frw kugeza kuri miliyoni 1.2 Frw.

Inzu ya menshi ku giciro cy’ibanze ni 106.600.000 Frw mu gihe iya make iguze miliyoni 21.500.00 Frw. Gusa ugize ibyo ashaka ko bamwongereramo we ibiciro birazamuka.

Inyigo yakozwe mu 2019 yerekanye ko Umujyi wa Kigali ukeneye inzu 310.000 zizatuzwamo ingo 373.000 mu 2017/2032. U Rwanda rushaka kubaka inzu nibura 150.000 ngo rugere ku ntego yarwo yo kugira izigera kuri miliyoni 5.5 mu 2050.

“Bwiza Riverside Homes” ni umushinga biteganyijwe ko bitarenze 2026 uzaba urimo inzu zisaga 8.000, naho mu 2033 zikagera ku 40.000; muri zo 70% ni izihendutse.

ADHI Rwanda Ltd iwushyira mu bikorwa, ifite ADHI Academy ihugura Abanyarwanda mu kubaka inzu, abarangije bakifashishwa mu kubaka, bakanashishikarizwa guhanga imirimo yabo bakoresheje iryo koranabuhanga ry’imyubakire igezweho kandi itangiza ibidukikije.

Izi nzu zubatswe mu buryo butangiza ibidukikije bigendanye n'imyubakire igezweho
Mu nzu ziri kubakwa harimo 60 zamaze kugurwa
Inzu z'ibyumba bibiri zirageretse ku buryo zifata ubutaka buto
Biteganyijwe ko mu mwaka utaha, abaguze inzu muri Bwiza Riverside Homes bazazitaha
Abaguze inzu beretswe aho zigeze zizamurwa
Icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga zo kubaka inzu ziciriritse kiri kuzamurwamo 240 zirimo izifite ibyumba bibiri n’uruganiriro n’ibindi bikenerwa birimo imbere, izifite ibyumba bitatu n’izifite bine
Muri Nzeri 2022 ni bwo izi nyubako zatangiye kuzamurwa ndetse abantu batandukanye na bo batangira kuzigura
Inzu nzu zubatse ahazwi nka Karama mu Murenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge
Inzu ziri kubakwa zigeze ku kigero cya 70%
Bamwe mu baguze izi nzu bazisuye bareba aho imirimo yo kuzubaka igeze
Banki ya Kigali iri mu zorohereje abakiliya kuba babona inguzanyo zoroheje zabafasha kugura inzu zo kubamo
Batambagijwe ibice bitandukanye bigize izi nzu banahabwa ibisobanuro ku buryo zigenda zubakwa
Abasuye inzu ziri kubakwa i Karama basobanuriwe ko ushaka kugira ibyo yongeramo ashobora kwishyura amafaranga make y'inyongera
Umuyobozi Mukuru wa ADHI Rwanda Ltd, Hassan Hassan, yatangaje ko bahisemo kujya baha abakiliya amakuru y’aho inyubako zigeze kugira ngo bazazijyemo ziri ku rwego bishimiye
Abakiliya bashya bashaka kugura inzu na bo basuye ndetse banashima izo bashobora kugura mu bihe biri imbere
Abakiliya bahawe ibisobanuro bitandukanye

Amafoto: Gisèle Iturize

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza