IGIHE

Burera: Abayobozi babiri b’utugari bakurikiranyweho kwakira ruswa mu itangwa rya mituweli

0 13-07-2026 - saa 10:46, Léonidas Muhire

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwatangaje ko hari abayobozi babiri b’utugari bashinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, bazwi nka SEDO, bakurikiranywe mu butabera nyuma yo kwaka abaturage amafaranga ngo bazabafashe guhinduza urwego barimo rw’umusanzu wa mituweli bashyirwe aho batanga make.

Abo ba SEDO ni abo mu tugari tubiri harimo akari mu Murenge wa Cyanika n’akari mu Murenge wa Rugendabari.

Batangiye gukurikiranwa mu ntangiriro za Nyakanga nyuma y’uko umwe mu baturage amenyesheje ubuyobozi bw’aka Karere ko batswe ruswa ngo bazahindurirwe urwego rw’umusanzu wa mituweli bashyizwemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yabwiye IGIHE ko umuturage ari we wamwihereye ayo makuru.

Ati “Ni umuturage wampamagaye arabimbwira. Nyuma nagiye no kubasura nsanga icyo kibazo kirahari ariko bamwe babivugira mu matamatama. Andi makuru twamenye ni uko hari abari baramenyereye kuza kwaka iyo serivisi hari ikintu bitwaje. Turabasaba gukomeza gutinyuka kuvuga.”

Yavuze ko kugeza ubu SEDO wo mu kagari kari mu Murenge wa Cyanika yari yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yemera guhita asubiza ayo mafaranga yari yahawe arataha, ariko ubu akaba akurikiranyweho icyaha cyo gusaba ruswa.

Ni mu gihe uwo mu kagari kari mu Murenge wa Rugendabari we atari yitaba RIB kuko yatanze impamvu z’uko ari kwivuza, ariko ari gukurikiranirwa hafi.

Meya Mukamana yavuze ko abaturage badakwiye guhindukira ngo bahe abayobozi andi mafaranga ya serivisi bahawe, hejuru yo kuba n’ubundi baba batanga imisoro ivamo ibihemba abayobozi.

Ati “Umukoresha wacu wa mbere ni umuturage akaba n’umufatanyabikorwa wacu wa mbere. Ntabwo rero umuturage yaba aguhemba ngo wongere unagerekeho kumwaka ikindi kiguzi kuri serivisi wamuhaye kandi aguhemba. Ibyo ni ruswa.”

Yongeyeho ko ibyo binajyana n’imitangire ya serivisi idahwitse, aho usanga abayobozi basiragiza abaturage, nko kwitwaza kuvuga ko ihuzanzira ryagize ikibazo cyangwa system itari gukora, babeshya ahubwo bagira ngo umuturage arambirwe abahe ruswa.

Urwego rwa mituweli umuturage ashyirwamo, ari na rwo rugena umusanzu atanga, rushingira ku makuru agaragaza uko ahagaze aba ari muri System Imibereho.

Gusa hagaragaye ko hari ahagiye habamo amakosa, abaturage bagashyirwa mu rwego rutajyanye n’amikoro yabo, ari bo batanga ubusabe bwo kubahindura.

Meya Mukamana yavuze ko ubusanzwe ibyo bikorerwa mu nteko z’abaturage bigashyirwa mu rubuga rwitwa Mbaza, ariko ba SEDO bakaba ari bo babishinzwe kuko ibyemejwe ari byo bandika, bikabijyana ku Murenge bikemezwa.

Gusa abo bayobozi hari ubwo baca ruhinganyuma, bagakorana n’abayobozi b’imidugudu, bagahindurira abaturage ayo makuru, ari byo bishobora kuzamo ruswa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bugaragaza ko abamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2026/2027 bageze ku ijanisha rya 43%, mu gihe abarenga 95% by’abatanze ubujurire bwo guhindurirwa inzego bamaze guhabwa ibisubizo, barimo abo basanze bufite ishingiro.

Abayobozi babiri b’utugari bakurikiranyweho kwakira ruswa mu bijyanye n’itangwa rya mituweli mu Karere ka Burera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza