IGIHE

Bugesera: Ubukene bwagabanyutseho 17%

0 13-09-2026 - saa 22:55, IGIHE

Mu myaka itanu ya manda ya 2021–2026, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yakoze ibikorwa binyuranye byatumye abaturage babayeho mu bukene bava kuri 40,8% bagera kuri 23,7%.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Umuhoza Francoise, yavuze ko icyafashije kugabanya umubare w’abari mu bukene ari imbaraga zashyizwe mu guhindura imyumvire y’abaturage.

Ati “Icya mbere twakoze, ni ugufasha abaturage guhindura imyumvire. Abaturage benshi bahinduye imyumvire, ari nabyo bigaragara ko twari dufite abaturage bari mu bekene bagera Kuri 40% ariko muri iyi myaka itanu baragabanyutse bagera Kuri 23%. Hashyizweho kandi politiki yo kugabanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato twita kuguhuza gahunda z’ubuzima, gahunda z’ubuhinzi n’uburezi, isuku n’imibereho myiza. Igwingira ryavuye Kuri 26,1% riragabanuka rigera Kuri 20,8%.”

Mu buzima hagiye hubakwa ibigonderabuzima, hakagira n’ibisanwa bigafasha ko igihe umubyeyi atwite abona aho ajya kwipimishiriza kugira ngo barebe imibereho y’umwana uri mu nda kuko umwana ntabwo atagwingira gusa yavutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko gukemura ibibazo by’abaturage bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, ariko ko Inama Njyanama yagize uruhare rukomeye mu kubikurikirana, gutanga umurongo no gusaba ko hafatwa ingamba zikwiye kugira ngo abaturage babone ibisubizo.

Yagize ati "Uyu munsi, turishimira ibyo tumaze kugeraho mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bacu. Akarere kacu gakomeje gutera imbere bigaragara kandi impinduka tubona, ni umusaruro w’imbaraga zihuriweho; Ubuyobozi, Inama Njyanama y’Akarere, Imirenge, utugari abaturage n’abandi mwese bafatanyabikorwa mutandukanye."
Depite Mukandanga Speciose yashimiye Abagize Inama Njyanama y’Akarere, agaragaza ko muri iyi myaka itanu ishize, Akarere ka Bugesera kageze ku ntambwe ishimishije mu bukungu, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage ndetse kanakoresha neza ingengo y’imari."

Yagize ati Ndashima buri mujyanama uruhare yagize mu bikorwa byagezweho, biragaragara ko mwashyize imbere inyungu z’umuturage. iyo ugeze muri aka karere, ukareba mu myaka ishize uko kari kameze n’uko gahagaze uyu munsi, hari byinshi byo kwishimira, kandi mu nkingi zose imiyoborere; yaba mu bukungu, ndetse n’imibereho myiza. Abajyanama mushoje manda ariko ntabwo mushoje imirimo; ibitekerezo, inama, ibikorwa,… turacyakeneye imbaraga zanyu.”

Mu myaka itanu ishize, Akarere ka Bugesera kandi kakomeje gushyira imbere gahunda z’iterambere zirimo guteza imbere ibikorwaremezo, uburezi, ubuzima, amazi n’isuku, ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere urubyiruko n’abagore ndetse no guteza imbere ishoramari.

Mu myaka itanu ababayeho mu bukene bagabanyutseho 17% mu Bugesera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza