IGIHE

Bugesera: Mu myaka ine urubyiruko rwubakiye abatishoboye rukoresheje miliyoni 200 Frw

0 10-10-2026 - saa 19:26, Hakizimana Jean Paul

Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwatangaje ko mu myaka ine rumaze kubakira imiryango umunani irimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abaturage batishoboye muri gahunda bise ‘Urubyiruko turashima’, ibikorwa byabo bikaba byaratwaye arenga miliyoni 200 Frw.

Ibi babigaragaje ku wa 9 Ukwakira 2026, ubwo urubyiruko rwo muri aka Karere rwashyikirizaga inzu ebyiri imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa bise ‘Urubyiruko turashima’ cyari kibaye ku nshuro ya kane .

Izi nzu zatashywe zubatswe mu Murenge wa Musenyi ku mafaranga arenga miliyoni 30 Frw yakusanyijwe n’urubyiruko rwo muri aka Karere. Uretse inzu iyi miryango yahawe ibigega by’amazi, inka ndetse n’ibikoresho byose byo mu nzu birimo ibitanda, intebe na matela.

Wihogora Christine utuye mu Mudugudu wa Cyeza mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Musenyi, yavuze ko yari amaze igihe kinini adafite aho kuba ku buryo yari abayeho acumbikiwe na bagenzi be. Yavuze ko kuba yubakiwe n’urubyiruko, rukanamuha inka ari indi ntambwe ateye mu buzima bwe ku buryo agiye kwiteza imbere akava mu buzima bubi.

Ati “ Iyo umuntu afite aho aba umuntu agira imitekerereze myiza bigatuma n’ibindi wakora bigenda neza. Urubyiruko narushimira nkarusaba gukomeza kugira urukundo n’ubumwe, ndanashimira ubuyobozi bwabigizemo uruhare.’’

Mukamana Jeannette na we wubakiwe inzu yavuze ko yari asanzwe akodesha we n’abana be bane. Yavuze ko ubuzima bwe bwari bugoye cyane agashimira urubyiruko rwamwubakiye inzu nziza, rukamuha inka n’ikigega cy’amazi.

Ati “ Icyo nizeza Leta ni uko iyo nzu bampaye nyuma nzabereka ko nari nyikeneye, iyo nka na yo bampaye nzayifata neza ku buryo hari undi nanjye nzafasha. Urubyiruko rwacu dufite uyu munsi rufite urukundo no gufasha abatishoboye, tuzakomeza natwe kubaba hafi no guharanira ko ibyo baduhaye tubifata neza.’’

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal, yavuze ko iyi ari inshuro ya kane bategura gahunda y’urubyiruko turashima, aho bamaze kubakira imiryango umunani irimo itandatu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’indi miryango ibiri itishoboye.

Yavuze ko ibikorwa bimaze gukorerwa iyo miryango umunani bifite agaciro ka miliyoni zirenga 200 Frw harimo kububakira inzu n’amatafari ahiye, kubaha inka n’ibikoresho byo mu nzu, kongeraho n’ibibanza izo nzu ziba zubatsemo.

Ati “ Tubikora kugira ngo dushimire Umukuru w’Igihugu cyacu nyuma yo kureba uburyo urubyiruko tubayeho mu bukungu, mu mibereho myiza, mu miyoborere n’ubuyobozi bwiza budutoza indangagaciro ni bwo twavuze ngo ni gute twashyigikira Umukuru w’Igihugu. Twatangiye twubakira abatishoboye kugira ngo nk’imbaraga zacu, umuntu umwe babiri babeho neza binyuze mu mbaraga zacu nk’urubyiruko. Ubu turashima ko tumaze gutuza imiryango umunani tukanabaha inka n’ibindi byinshi.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye urubyiruko ku bikorwa byiza bakora byo kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo bihari, avuga ko abantu bubakirwa akenshi ari abaturage baba batishoboye.

Ati “ Mu mateka yacu tuziko hari urubyiruko rwayobowe nabi rugasenya ariko urw’uyu munsi rurubakira abantu. Icyo cyonyine kirahagije, n’iyo utakubaka ariko ukirinda gusenya birahagije ariko urwacu ntabwo rwirinda gusa ahubwo rurasana ibiraro, rurubakira abantu amacumbi. Icyo ubwacyo kirerekana ko bageze aheza.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye urubyiruko ku bikorwa byiza biruranga
Uyu mwaka bubatse inzu ebyiri zbatanga n'inka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza