Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mayange, bamwe mu basore bavuga ko babuze icyo bakora nyuma yo kubuzwa guhinga mu gishanga cya Cyohoha ahateye ibiti.
Ubuyobozi buvuga ko abo basore batabuze icyo bakora, kandi ko aho babujijwe guhinga ari aho batari bemerewe.
Abasore bamwe bo mu kagari ka Bihari na Gatanga babyuka bahagaze ku muhanda bavuga ko babuze icyo bakora, nyuma yo kubuzwa guhinga mu gishanga cya Cyohoka hagati y’u Rwanda n’u Burundi, bakaba barabitangarije IGIHE tariki ya 20 (…)
Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mayange, bamwe mu basore bavuga ko babuze icyo bakora nyuma yo kubuzwa guhinga mu gishanga cya Cyohoha ahateye ibiti.
Ubuyobozi buvuga ko abo basore batabuze icyo bakora, kandi ko aho babujijwe guhinga ari aho batari bemerewe.
Abasore bamwe bo mu kagari ka Bihari na Gatanga babyuka bahagaze ku muhanda bavuga ko babuze icyo bakora, nyuma yo kubuzwa guhinga mu gishanga cya Cyohoka hagati y’u Rwanda n’u Burundi, bakaba barabitangarije IGIHE tariki ya 20 Gashyantare 2014 ubwo hatangizwaga amarushanwa yiswe "Andika Rwanda” ku kigo cy’amashuri abanza cya Rugarama.
Umwe muri aba basore w’imyaka 22 yatangarije IGIHE ko yahingaga imboga zitandukanye muri Cyohoha. Ati “Ubuyobozi bw’Akagari bwatubujije guhinda ku Cyohoha, kandi twahahingaga imboga zitandukanye, zakwera tukagurisha tukabona amafaranga.”
Akomeza avuga ko imyaka yabo yari ihinzwe aho mu Cyohoha, yaranduwe kandi ko nta ngurane bigeze bahabwa.
“Kuba tubyuka duhagaze ku muhanda n’uko tuba twabuze icyo dukora, nk’ubu imvura yabuze ntiwahinga imusozi haba hakomeye, ariko mbere tugihinga ku Cyohoha twabaga dufite icyo dukora, none ubuyobozi bwarahatwaye buhatera ibiti.”
“Kubyuka twicaye nyine bituma bamwe baba abanyarugomo, bakaba bakwiga nizindi ngeso mbi zitandukanye, ninaho bamwe bava bajya kuba inzererezi iyo za Kigali, ariko inaha urubyiruko ntirufite icyo rukora rwose.”
Aba basore bakomeza bavuga ko hashize nk’imyaka itandatu babujijwe guhinga ku cyohoha.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Bihari mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, Ngarambe Richard avuga ko batabujije abaturage guhinga ati “Muri metero 50 uvuye ku kiyaga no muri metero 20 uvuye ku gishanga, ni ubutaka butagomba gukorerwaho imirimo iyariyo yose, keretse ubuyobozi cyangwa inzego zibifitiye ububasha zivuze ngo nihakorerwe ibi. Ushaka guhinga ajya inyuma y’ibyo bipimo twavuze, kuko aho ari ahandi hatewe ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Nta ngurane bahawe kuko bahingaga aho batemerewe guhinga kandi nabo babizi.”
Abaturage batandukanye baganiriye na IGIHE bavuga ko aho ubuyobozi bubabwira guhinga nta mazi ahari, mu gihe imboga bahinga ziba zikeneye guhingwa ahantu hari amazi.
Ngarambe akomeza avuga ko ibyo aba basore batangarije IGIHE nta nshingiro bifite ngo ahubwa hari bamwe bamaze kugira akamenyero iyo babonye umunyamakuru bamubwira n’ibitari ukuri.
Ati “Ibyo bavuga ko babuze icyo bakora ni ibinyoma, kuko uko ubareba aha ngaha ntabwo babyuka bicaye ni abakozi, ubu bamwe barangije kuhira imboga.”
Akomeza avuga ko abantu bo mu cyaro bagira ingeso yo kuganya iyo babonye umuntu w’umushyitsi, ngo kuko baba bumva ko hari ikintu ari buze kubafasha.
Ati “Icyo twateganya nukubashyira mu makoperative cyangwa twa association duciriritse, hagati aho mu gihe baba bavuye kuvomerera imyaka, bakagira utundi tuntu bakora tubabyarira inyungu.”
Akomeza avuga ko basabye inzego z’urubyiruko ko bashaka uko bashyira urubyiruko mu matsinda guhera ku mudugudu, kuko kugeza ubu bafite amatsinda abiri ahuriwemo n’abanyonzi, hamwe n’irindi ry’abikorera imizigo y’abarundi baranguye ibicuruzwa mu Rwanda.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!