IGIHE

Bugesera: Abanyeshuri ba Nyamata High School barinubira kurarana n’abiga ku bindi bigo

0 7-02-2014 - saa 12:14, IGIHE

Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya ry’i Nyamata mu Karere ka Bugesera - Nyamata High School baravuga ko babangamiwe bikomeye no kurarana n’abanyeshuri batiga mu kigo kimwe kuko bituma bibwa bimwe mu byangombwa n’ibikoresho byabo ndetse bakaniga badatekanye.
Bamwe mu banyeshuri biga muri iki kigo, ubwo bari mu kiruhuko, baje kugaragariza IGIHE ko kuba bararana mu icumbi ry’ikigo cyabo n’abandi banyeshuri biga mu yandi mashuri, bibabangamira cyane kuko hari igihe bibwa ntibamenye (…)

Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya ry’i Nyamata mu Karere ka Bugesera - Nyamata High School baravuga ko babangamiwe bikomeye no kurarana n’abanyeshuri batiga mu kigo kimwe kuko bituma bibwa bimwe mu byangombwa n’ibikoresho byabo ndetse bakaniga badatekanye.

Bamwe mu banyeshuri biga muri iki kigo, ubwo bari mu kiruhuko, baje kugaragariza IGIHE ko kuba bararana mu icumbi ry’ikigo cyabo n’abandi banyeshuri biga mu yandi mashuri, bibabangamira cyane kuko hari igihe bibwa ntibamenye ababibye bitewe n’uko barara mu icumbi rimwe (Dortoire/dormitory) bavanze n’abo batiga mu kigo kimwe.

Umwe muri abo banyeshuri yabwiye IGIHE ko bababazwa n’uburyo aho baryama hahinduwe nk’amacumbi bitewe n’uko baryama bavanze n’abo batiga ku kigo kimwe kandi bakaryama ari babiri babiri ku buriri bumwe “mu gihe nta handi hantu biba mu Rwanda.”

Undi munyeshuri IGIHE yasanze ku ishuri ku wa Kabiri tariki ya 4 Gashyantare, yagize ati “Tubabazwa no kurarana n’abantu tutiga mu kigo kimwe kuko bituma twibwa ibintu byacu kandi ntitumenye aho byarengeye ku buryo akenshi twibaza impamvu hahinduwe nk’amacumbi rusange kuko nta handi hantu na hamwe ushobora gusanga dortoire iraramo abanyeshuri biga ku bigo bitandukanye!”

Undi munyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’ishami ry’imibare, ubutabire n’ibinyabuzima nawe agira ati “Aha mu kigo cyacu turyama turi babiri babiri kubera ko ubuyobozi bwacu bukunda amafaranga cyane ndetse n’iyo butabonye abanyeshuri bwifuza bukabona babaye bake, bukoresha uburyo bwose bushoboka bugaha n’abandi banyeshuri biga mu bindi bigo uburenganzira bwo kuryama aha bubakodesha uburyamo, tukararana mu gihe ibi ntaho biba mu Rwanda ku buryo twe twifuza ko mwatuvugira iki kibazo pe!”

Byaruhanga Wilson, Umuyobozi w’ikigo cya Nyamata High School yemereye IGIHE ko ibyo abanyeshuri bavuga ari ukuri, ariko ko bikunze kuba iyo ikigo cyagize abanyeshuri benshi, ariko ngo ntibikabije kuko abahiga ari bake ndetse ko bari kugenda bakemura iki kibazo ku buryo kitazongera kugaragara.

Yagize ati “Ngira ngo kuryamana si ikibazo kuko na za kaminuza, abahiga barararana, ariko aha bikunze kuba kenshi iyo twagize nk’abanyeshuri benshi ariko ntibararana hakirimo imyanya kandi numva nta kibazo kirimo.”

“Ariko iyo hakiri imyanya baryama umwe umwe, naho ku bijyanye n’abandi banyeshuri barara muri iki kigo muri Dortoire imwe n’abiga aha, ibyo birahari ariko abarara aha biga mu bindi bigo ntabwo ari benshi kuko ari batanu gusa, kandi tubikora kubera ko amafaranga y’abanyeshuri biga aha abadahagije kubatunga; tukabikora mu rwego rwo gushakisha andi ayunganira. Gusa iyo barara aha tubarihisha kimwe cya kabiri cy’ayo abiga aha bishyura niba bishyura ibihumbi 90 bo bariha ibihumbi 45.”

Nubwo uyu muyobozi agaragaza ko abarara muri iki kigo batahiga ari batanu gusa, abanyeshuri biga muri iri shuri bavuga ko abaharara batahiga bageze kuri 30 cyangwa 40 ku buryo umubare mwishi wabo ubabangamira bitewe n’uko hari bimwe mu bikoresho byabo bakunze kubura bakabura uwo babishinja bigatuma batangira kwitana bamwana.

Twahamagaye Gasana Janvier ushinzwe ireme ry’uburezi muri Minisiteri y’uburezi ngo atubwire niba ibikorwa muri Nyamata High School bitanyuranyije n’amategeko, ariko mu gihe cy’iminsi ibiri ntiyitaba telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ntabusubiza.

Amarembo ya Nyamata High School icumbikira abanyeshuri biga no ku bindi bigo
Amacumbi y'abanyeshuri araramo abanyeshuri biga kuri Nyamata High School n'abaturuka ku bindi bigo
Aho abanyeshuri biga hanze ya Nyamata High School barara iyo batashye
Byaruhanga Wilson, Umuyobozi w'ishuri ryisumbuye rya Nyamata High School
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza