Brig Gen (Rtd) Cômes Semugeshi wabaye Umushinjacyaha Mukuru w’umutwe w’iterambwoba wa FDLR, yagaragaje ko kuba bamwe mu barwanyi bakuru b’uyu mutwe barakoze Jenoside biri mu bituma badataha ahubwo bakarushaho kwigisha abakiri bato ingengabitekerezo no gutsimbarara ku kuguma mu mashyamba ya RDC.
Brig Gen (Rtd) Semugeshi yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1994 afite ipeti rya Sous Lieutenant, aba mu mutwe wa FDLR ari Umushinjacyaha Mukuru wawo. Nyuma yabaye mu mutwe wa CNRD aza kwitandukanya na wo, maze tariki ya 8 Werurwe 2017 yakirwa ku butaka bw’u Rwanda.
Mu biganiro by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa byabereye mu Karere ka Rwamagana, byahurije hamwe abo mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe ku wa 8 Ukuboza 2026, ni umwe mu batanze ubuhamya bw’uko FDLR igifite abayobozi bafite ingengabitekerezo.
Brig Gen (Rtd) Semugeshi yavuze ko yinjiye mu ngabo za Ex-FAR mu 1990, ahera muri Ecole des Officiers Miltaire (ESM), arangiza amasomo mu 1992 ahita yinjira mu kazi. Uyu mugabo ubusanzwe uvuka mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya, yabaye umujandarume.
Mu kiganiro yatanze, yagarutse ku buryo Leta yashyigikiraga imyigaragambo yamagana inyenzi ndetse abayikora bakarindwa n’ishami yakoragamo ryari rishinzwe gukumira imyigaragambyo.
Yavuze ko iyo hari abandi baturage bakoraga imyigaragambyo bashaka kwamagana ubutegetsi bwa Habyarimana, babamishagamo imyuka iryana mu maso ku buryo imyigaragambyo yari yemewe gushyigikirwa gusa ari iyamagana FPR-Inkotanyi.
Brig Gen (Rtd) Semugeshi yavuze ko ubwo ingabo zari iza RPA zafata igihugu mu 1994, abari mu buyobozi bukuru bw’igisirikare basabye abasirikare bose kwerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo bisuganye bagaruke gukuraho ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bwari bumaze kubatsinda.
Bageze mu mashyamba ya RDC, bahise bahabwa amabwiriza yo kwishyira hamwe kugira ngo bagaruke mu Rwanda kurwanya Umututsi kuko yari amaze kubakura ku buyobozi.
Yakomeje avuga ko mu 1996 ari bwo batangiye gutera mu Rwanda bagamije kongera gufata ubutegetsi ariko ntibyabahira, ibyatumye abasirikare bamwe batatana, bamwe bajya i Masisi abandi berekeza muri Centafrique ari naho we yari ari.
Yavuze ko mu 1998 Laurent-Désiré Kabila ari we wongeye guhuza abari abasirikare mu ngabo zatsinzwe bose kugira ngo bamufashe kurwanya Ingabo za RPA, na we abemerera ko azabafasha gusubira ku butegetsi mu Rwanda.
Ati “Yaratubwiye ngo tumufashe kurwanya abasirikare b’Abatutsi bamuteye, na we azadufasha nk’Abahutu gusubira ku butegetsi ibihugu byombi bibane neza.’’
Brig Gen (Rtd) Semugeshi yavuze ko we yari ari mu Ntara ya Equateur aho yahuriye n’abasirikare ba Tchad bafatanya intambara yo kurwanya ingabo zari iza RPA.
Bigeze mu 2000, bakomereje intambara muri Katanga ari na ho haje kuvukira FDLR. Yavuze ko mu 2004 ari bwo abasirikare bakuru benshi b’uyu mutwe bahuye batangira gushyiraho amategeko ari na ko bamanika amafoto ya Gitera, Kayibanda na Habyarimana nka bamwe mu bayoboye ingengabitekerezo ya Jenoside.
Brig Gen (Rtd) Semugeshi yavuze ko mu 2006 ari bwo uyu mutwe w’iterabwoba washyizeho amategeko akarishye cyane, y’uko umuntu wese uzajya ukekwaho gushaka gutoroka ngo aze mu Rwanda azajya ahita yicwa, bituma benshi mu barwanyi barushaho kugira ubwoba no gutinya gutaha.
Impamvu hari abarwanyi ba FDLR badataha
Brig Gen (Rtd) Come Semugeshi yavuze ko hari benshi yasize mu mashyamba ya RDC avugana na bo, akabasobanurira ko abayeho neza, bamwe bakamwumva bagataha abandi ntibabyumve bitewe n’ingengabitekerezo binjijwemo.
Ati “Hari abo tuganira ntibatwumve ngo baze, twakurikirana tugasanga wenda yakoze Jenoside, Inkiko Gacaca zaramukatiye, uwo ntashobora kuza. Ikindi akaba ari umwana wavukiye hariya akahakurira bakamupakiramo iyo ngengabitekerezo. Kugira ngo uwo umwigishe biragoye.’’
Yasabye ababishinzwe kujya bareba imiryango iri hano mu Rwanda igifite abantu bari mu mashyamba ya RDC bakabafasha kuvugana na bo kugira ngo babigishe, babereke uburyo ubuzima n’amahoro bimeze neza imbere mu gihugu kugira ngo barebe ko bataha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!