IGIHE

Brig Gen Munyengango na Ndenga bahawe inshingano nshya

0 30-07-2026 - saa 19:44, Igizeneza Jean Désiré

Perezida Kagame yagize Brig Gen Innocent Munyengango, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere (ATL) mu gihe Jules Muheto Ndenga yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere Ikibuga cy’Indege (Airport City).

Ni mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026.

Brig Gen Innocent Munyengango amaze imyaka irenga 35 akora imurimo ya gisirikare, aho afite ubunararibonye bungana n’imyaka hafi 30 mu bijyanye no gutanga amahugurwa, gucunga ibikoresho n’ibikorwa by’ingabo, igenamigambi n’ibindi.

Afite ubumenyi butandukanye yakuye mu mahugurwa ya gisirikare arimo ayerekeye ibijyanye no kurwanira mu kirere, guharanira amahoro n’umutekano, kwimakaza ububanyi n’amahanga n’ibindi.

Brig Gen Munyengango yagiye ahagararira u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, aho yabaye Indorerezi ya Gisirikare muri Sudani, ndetse akanayobora itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere (Rwandan Aviation Unit 5) muri Sudani y’Epfo.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’umutekano yakuye muri National Defence
University/National War College y’i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga yakuye muri Kaminuza ya Ghana ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ibinyabuzima yakuye muri Kaminuza ya Bangalore yo mu Buhinde n’izindi mpamyabumenyi zitandukanye mu bijyanye n’uyu mwuga.

Anafite imyamyabushobozi mu bijyanye n’uburezi bwa gisirikare.

Brig Gen Munyengango ahawe inshingano zo kuyobora ATL avuye ku zo kuba umuyobozi wa brigade ishinzwe ibikoresho mu Ngabo z’u Rwanda, aho ashinzwe imirimo ijyanye no gutanga ibikoresho, gutwara abantu n’ibintu, kubungabunga ibikoresho bya gisirikare ndetse n’imicungire y’intwaro n’ibikoresho bya gisirikare, inshingano yahawe kuva ku wa 29 Ukuboza 2023.

Brig Gen Munyengango yakoze inshingano zitandukanye zirimo kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda n’izindi.

Ni mu gihe Ndenga wahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere Ikibuga cy’Indege (Airport City) na we afite inararibonye yo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa ATL kuva mu 2024. Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 yari Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa ATL n’izindi.

Ndenga afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’imicungire y’ubwubatsi yakuye muri Kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza. Yize no muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’ubwubatsi, akagira n’izindi mpamyabushobozi nyinshi yakuye mu bigo bitandukanye ku Isi.

Brig Gen Innocent Munyengango yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe serivisi z'Ubwikorezi bwo mu Kirere (ATL)
Jules Muheto Ndenga yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere Ikibuga cy'Indege (Airport City)
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza