Mu Mujyi wa São Paulo muri Brésil habereye Ihuriro ry’ubucuruzi rihuza u Rwanda na Brésil ryitabiriwe n’abayobozi basaga 200 baturutse mu nzego za Leta n’iz’abikorera, baganira ku mahirwe ari hagati y’ibihugu byombi mu bucuruzi n’ishoramari.
Ni amakuru yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ku wa 20 Kanama 2026.
Iri huriro ryari rigamije gushakisha uburyo bwo kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’u Rwanda na Brésil, ndetse no kugaragaza amahirwe ari ku isoko rya Afurika.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Brésil, Lawrence Manzi, yavuze ko u Rwanda ari ahantu heza hafasha ibigo byo muri Brésil bishaka kwinjira ku isoko rya Afurika.
Yagize ati “Ku [bigo] by’u bucuruzi byo muri Brésil bishaka kugaragara muri Afurika, u Rwanda ni irembo ridashidikanywaho. Uburyo tworoherezamo abacuruzi n’ahantu heza rubarizwa bituma ruba ikiraro cyiza gihuza umugabane.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Tuyishimire Claver, yavuze ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito ku buso, gifite amahirwe menshi y’ishoramari.
Yagize ati “Nubwo u Rwanda ari ruto, amahirwe yarwo ni menshi. Kuba ruherereye mu mutima wa Afurika, rubarizwa mu Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) n’amasoko yo mu karere, bituma ruba irembo rihuza abaguzi barenga miliyari 1.3 ku mugabane.”
Iri huriro ribaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushishikariza abashoramari mpuzamahanga kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu no gukoresha umwanya rufite nk’ikiraro gihuza amasoko atandukanye yo muri Afurika.
Mu 2025 mu Rwanda handitswe ishoramari rifite agaciro ka miliyari 2,62$ rikubiye mu mishinga 799 yanditswe, ivuye kuri 612 mu 2024.
Ishoramari rishya ryanditswe ryiganje mu nzego zirimo ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa, inganda n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Bitarenze mu 2029 u Rwanda rwiyemeje gukuba kabiri ishoramari ritari irya leta, rigere kuri miliyari 4,6$ mu 2029.
Umubano w’u Rwanda na Brésil watangiye mu 1981 ndetse kuva icyo gihe ibihugu byombi byagiye bisinya amasezerano. Nko mu 2019, hasinywe amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z’indege azwi nka ’Bilateral Air Service Agreement (BASA).’
Mu 2011 na bwo hasinywe andi masezerano y’ubufatanye bugamije kwihaza mu biribwa. Brésil ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyeza ikawa, soya, ibisheke n’amaronji.
Kuva mu 2022, u Rwanda rutumiza ingano muri Brésil nyuma y’aho izo rwatumizaga muri Ukraine zigabanutse. Runasanzwe kandi rutumizayo ibirimo isukari.
Muri Gashyantare 2026, Leta y’u Rwanda n’iya Brésil byashyize umukono ku masezerano atanga umurongo ku mikoranire y’ibihugu byombi mu guteza imbere ubucuruzi, korohereza ishoramari ndetse n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!