Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD Plc, yasinye amasezerano na Jali Finance Ltd, agamije kwagura uburyo bwo kubona moto zikoresha amashanyarazi no gushyigikira urugendo rw’u Rwanda rugana ku bwikorezi butangiza ibidukikije kandi burambye.
Aya masezerano arimo inkunga irenga miliyari 4,5 Frw, izafasha Jali Finance kwagura gahunda yo gutera inkunga abatwara moto, bikazatuma moto zikoresha amashanyarazi zirushaho kubageraho ku giciro cyoroheje ndetse bikagabanya ikiguzi cyo kuzikoresha.
Ni amasezerao ashyigikira gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ubwikorezi bubungabunga ibidukikije.
Moto ni cyo kinyabiziga gitwara abantu benshi muri Kigali no mu bindi bice kandi ni isoko y’ubukungu ku bihumbi by’abamotari n’abandi babashamikiyeho. Gusa mu mihanda harakiganje moto zikoresha ibikomoka kuri peteroli, bihenze kandi zigira uruhare rukomeye mu gusohora imyuka ihumanya ikirere.
Kwimakaza ikoreshwa rya moto z’amashanyarazi bizakemura ibibazo birimo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no gushyigikira intego z’u Rwanda ku mihindagurikire y’ibihe; kugabanya amafaranga akoreshwa kuri lisansi no ku gusana moto, bityo bikongera inyungu ku bazitwara; ndetse no kwagura uburyo bwo kubona inguzanyo zoroheje kugira ngo abatwara moto benshi babashe gukora imishinga ibafasha kwinjiza amafaranga no kugira uruhare mu bukungu bubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Stella Rusine Nteziryayo, yavuze ko ubwikorezi butangiza ibidukikije ari ingenzi mu kubaka ubukungu burambye bw’u Rwanda.
Ati “Ubwikorezi butangiza ibidukikije ni ingenzi mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ubukungu bwohereza mu kirere imyuka mike ihumanye. Binyuze mu bufatanye na Jali Finance, BRD iri guteza imbere ishoramari rigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kongera gushimangira ubushake bwayo bwo gushora imari mu bikorwa bigabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka ihumanya, biteza imbere imibereho y’abaturage kandi bigashyigikira urugendo rw’u Rwanda rugana ku bukungu bubungabunga ibidukikije.”
Umuyobozi Mukuru wa JALI Group na JALI Finance Ltd., Jean Felix Nkundimana, yavuze ko iyi nkunga bayibona nk’ishimwe ry’ibyo bamaze kugeraho ariko kandi ikaba n’inshingano yo gukora byinshi kurushaho.
Ati “Icyizere BRD yatugiriye kidusaba gukomeza kuba ku isonga mu miyoborere, mu micungire y’imari, mu guhanga ibishya no mu gutanga serivisi nziza ku bakiliya, mu gihe twagura ibikorwa byacu byo gutera inkunga uburyo bwo kwikorera no kwiteza imbere kw’Abanyarwanda.”
Biteganyijwe ko uko moto z’amashanyarazi zizagenda ziyongera bizafasha guhanga imirimo, bigashimangira gahunda y’u Rwanda mu guteza imbere ubwikorezi mu mijyi.
BRD ivuga ko izakomeza gutera inkunga ibikorwa biteza imbere ubukungu, ku mibereho y’abaturage no ku bidukikije, ari na ko bishyigikira intego z’igihugu z’iterambere.
BRD yashinzwe mu 1967 kandi ni yo banki y’igihugu yonyine igamije iterambere. Itanga imari ihendutse, y’igihe kirekire kandi ijyanye n’ibikenewe kugira ngo ishyigikire iterambere rirambye.
Mu myaka 58 ishize, BRD yateye inkunga imishinga inyuranye mu nzego zirimo ibikorwaremezo, ubuhinzi, inzu zihendutse, uburezi, kungabunga ibidukikije, ibyoherezwa mu mahanga n’inganda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!