IGIHE

BioMassters yahaye ab’i Rubavu amashyiga y’arenga miliyoni 16 Frw atangiza ibidukikije

0 17-07-2026 - saa 15:59, Nshimiyimana Eric

Ikigo kizobereye mu kubungabunga ibidukikije binyuze mu gukora amashyiga yimakaza isuku hirindwa imyotsi, BioMassters, nyuma y’uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 15 ku munsi cyahatangije, cyahaye abaturage bo mu Karere ka Rubavu, Amashyiga 155 n’ibicanywa bifite agaciro karenga miliyoni 16 Frw, mu rwego rwo korohereza abahatuye kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije kandi bidahungabanya ikirere.

Igikorwa cyo gushyikiriza amashyiga atangiza ibidukikije imiryango 155 yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira, mu Murenge wa Rugerero cyabaye kuri uyu wa kane, tariki 16 Nyakanga 2026, cyitabirwa n’abayobozi bakuru muri BioMassters, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu n’izindi nzego zitandukanye.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV7) bwagaragaje ko ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije mu Rwanda zageze kuri 5,4% mu 2024 zivuye kuri 1% mu 2017.

Iki kigo kimaze imyaka ine gitanga amashyiga ari mu moko abiri, arimo ishyiga ryiswe ‘Iryacu’ rikorerwa mu Rwanda hifashishijwe amatafari, ndetse n’irikorwa mu byuma rizwi nka ‘Inzuchief’, yombi akaba azwiho kuramba, isuku, gukoresha ibicanwa bihendutse ku kigero cya 50% ugereranyije n’igiciro cy’amakara.

Nyirandimubanzi Valentine, we na bagenzi be batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira bahawe aya mashyiga mu kiganiro na IGIHE bagaragaje ko aya mashyiga agiye kubafasha kunoza isuku y’aho batuye no kubasha kuzigama amafaranga.

Ati “Aya mashyiga twahawe azadufasha mu buryo bw’amafaranga, kuko amakara ikilo twakiguraga amafaranga 700 Frw kandi ntatubuke, ariko ikiro cya parette kigurishwa 430 Frw. Twishimye cyane kuko aya mashyiga asanzwe yihagazeho byari kuzatugora kuzigurira.”

Avuga kandi ko amashyiga bahawe agiye kubafasha kunoza isuku, kuko bakoreshaga amakara ibibambasi bigahora byanduye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BioMassters, Karam Yasmine, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko intumbero yabo ari ugufasha Abaturarwanda kwimakaza uburyo bwo guteka bugezweho, budahenze ndetse bufasha mu kubungabunga ibidukikije.

Ati “Twahereye ku miryango 125 yo muri Nyagatare, uyu munsi hari hatahiwe abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira kandi intego yacu ni ukugera ku Banyarwanda benshi, bose bagakoresha uburyo bwo guteka bugezweho, budahenze kandi burengera ibidukikije. Turi kugenda twagura ibikorwa hino no hino mugihugu kugirango buri muryango uzabone amahirwe yo gutunga aya mashyiga.”

Karam akomeza avuga ko BioMassters yaje ari igisubizo ku giciro cy’ibicanwa (Inkwi, amakara na gaz) bikomeza kuzamuka uko bwije n’uko bukeye, ariko bo parette zikoreshwa mu mashyiga bakora uko bashoboye kugirango igiciro cyazo kigume hasi, kuko zikorwa mu bisigazwa by’ibyikomoka kubiti cg ibihingwa, ari naho ahera ahamagarira abaturage kuziyoboka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko aba baturage Amashyiga bahawe azabafasha kugabanya ingano y’amafaranga bakoreshaga mu bicanwa.

Ati “Nta makara azongera kwinjira muri uyu mudugudu, kuko bahawe amashyiga akoresha parette zihendutse amafaranga bakoreshaga agiye kugabanyuka, bizagira ingaruka nziza ku kubungabunga isuku y’inzu nziza batujwemo, kurengera ibidukikije, ibi bivuze ko bakorewe ikintu kimwe gikemura ibibazo byinshi birimo kurengera amashyamba.”

Meya Mulindwa yanaboneyeho gusaba abafatanyabikorwa kujya bakorera abaturage ibintu biramba no kurushaho guhuza ibyo bakora n’ubuzima bw’abaturage.

Amashyiga ya Biomassters afasha kurengera ibidukikije
Abakozi ba Biomassters basobanuriye abaturage imikoreshereze y'imbabura zitangiza ibidukikije
Aba baturage kandi bahawe na Parettes zikoreshwa mu mashyiga ya Biomassters
Biomassters yahaye ab’i Rubavu imbabura z’arenga miliyoni 15 Frw zitangiriza ibidukikije
Akanyamuneza kari kose ku bagize imiryango 150 yahawe imbabura na Biomassters
Igikorwa cyo gutanga izi mbabura cyitabiriwe ni abayobozi mu nzego zitandukanye
Imbabura za Biomassters bavuga ko zigiye kubafasha kunoza isuku mu miturirwa batujwemo
Imbabura zahawe aba baturage
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BioMassters, Karam Yasmine ubwo yarimo aganira ni abana bo muri IDP Model Village ya Muhira
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yasabye abaturage bahawe izi mbabura kuzarushaho kuzibungabunga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza