IGIHE

BioMassters igiye gutanga amashyiga arenga 1200 afite agaciro karenga miliyoni 94 Frw

0 24-09-2026 - saa 18:17, Tuyishimire Umutesi Celine

Ikigo kizobereye mu kubungabunga ibidukikije binyuze mu gukora amashyiga yimakaza isuku hirindwa imyotsi kandi ahendutse, BioMassters, kigiye gutanga amashyiga 1280 n’amakara acanwa kuri ayo mashyiga (pallet) ibilo ibihumbi 25,6 bifite agaciro karenga miliyoni 94 Frw.

Ni amashyiga agiye guhabwa abaturage batuye mu midugudu y’icyitegererezo, irimo uwa Busanza, Mpazi, Karama, Ayabaraya, na Rugendabari.

Iki gikorwa cyatangiriye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Busanza ku wa 23 Nzeri 2026, aho imiryango 450 yahawe amashyiga agezweho yo gutekeraho ndetse n’amakara acanwaho (pallet) ibilo 20.

Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyubakire (RHA), Ikigo gishinzwe ibikorwaremezo byo gukwirakwiza umuriro w’amashyanyarazi (EDCL), Umujyi wa Kigali ndetse na Innovate UK.

Umuyobozi Mukuru wa BioMassters, Claudia Muench, yagaragaje ko aya mashyiga azamara imyaka myinshi ndetse afashe abayahawe kuzigama amafaranga.

Ati “Intego yacu ni ugusimbuza amakara uburyo bwiza kandi buhendutse. Pallet zikorwa mu ibarizo, kandi zigabanya hafi kimwe cya kabiri cy’amafaranga musanzwe mukoresha mu kugura amakara buri kwezi. Iyo zikoreshejwe mu ishyiga rya BioMassters, ntizisohora umwotsi kandi zifasha kuzigama igihe cyo guteka. Ikindi kandi, iyo amashyiga yacu agize ikibazo, duhamagare tugufashe kuyakora; buri shyiga ryacu rizana na garanti y’imyaka itatu.”

Kugeza ubu, BioMassters ifite ahantu harenga 40 hagurisha izo pellets, kandi iri kwagura uwo muyoboro binyuze mu maduka yayo ndetse n’uburyo bwo gukorana n’abafatanyabikorwa (franchise) muri Kigali no hanze yayo, ndetse buri mudugududu uzafashwa muri iyi gahunda uzahabwa iduka ricuruza ibyo bicanwa.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri BioMassters, Sylvain Rucyaha, yavuze ko iyi sosiyete iri gushora imari mu kwagura amaduka ageza ibicanwa ku baturage kugira ngo abayakoresha bazajye bayabona byoroshye.

Yagize ati “Ntabwo turi kugurisha amashyiga gusa. Turimo kubaka uburyi bwo kubona ibicanwa bikenerwa.”

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyubakire (RHA), Hitimana Jean Pierre, yagaragaje ko aya mashyiga yahawe abaturage batuye mu midugudu y’icyitegererezo kugira ngo bakoreshe ibikoresho bijyanye n’aho batuye.

Ati “Muri iyi miturire igezweho igikoni cyegeranye n’uruganiriro. Iyo muri icyo gikoni ukoreshejemo imbabura isanzwe, imyotsi ijya mu ruganiriro ikahateza umwuka mubi, ikajya mu myenda n’ahandi hose mu nzu, ukabona ko biteje ikibazo. Ariko ayo mashyiga azakemura ibyo bibazo byose.”

Mukarutesi Beatha wahawe ishyiga yavuze ko aya mashyiga agiye kubarinda umwanda kuko amakara asanzwe kuyatekesha mu nzu byanduzaga mu nzu cyane.

Ati “Mu gikoni cyanjye nari narahasize amarange narahakoze neza, ariko ubu ngiye kongera gusiga amarange kuko harongeye harahindana. Iyo mba mfite iriya mbabura ayo mafaranga mba nyakoresheje ibindi.”

Akomeza agaragaza ko mu kwezi yakoreshaga ibihumbi 32 Frw agura amakara kuko yakoreshaga imifuka ibiri mu kwezi, ariko ubu abaze azajya akoresha nibura umufuka umwe wa pallet w’ibihumbi umunani.

Iyakaremye Jean Pierre we yagaragaje ko amakara atari ajyanye na gato aho batuye kuko yatumaga haza umwanda ariko ubu bagiye gusirimuka.

Aya mashyiga ya BioMassters ubusanzwe agura ibihumbi 65 Frw naho amakara yayo (pallet) akagura 430 ku Kilo. Uretse kuba aronderezwa ntabwo yangiza ikirere kuko akoresha ikoranabuhanga rituma izo pallet zitagira imyotsi. BioMassters kandi itanga serivisi zo gusana no gukora amashyiga yagize ikibazo.

Sylvain Rucyaha Yakomeje agira ati “BioMassters, kubufatanye na MINEDUC, bamaze guhindura ibikoni by’amashuri icumi (10), ubu akaba asigaye akoresha pallet. Bakaba bafitanye intego yo kuzahindura ibikoni by’amashuri 250 mu myaka iri imbere.”

BioMassters imaze gufasha ibigo by'amashuri 10 kubona uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije

Ibi bikorwa byagezweho ku nkunga ya guverinoma y’urwanda ibicishije Ikigo gishinzwe ibikorwaremezo byo gukwirakwiza umuriro w’amashyanyarazi (EDCL), muri gahunda ya Rwanda Energy Access and Qwuality Improvement Project (EAQIP) na Bank y’Isi na Innovate UK.

Umuyobozi Mukuru wa BioMassters, Claudia Muench, yagaragaje ko intego yabo ari guha abaturage amashyiga yo gutekeraho yoroshye gukoresha, ahendutse kandi atangiza ibidukikije
Amashyiga ya Biomassters akoze mu buryo butangiza ikirere kuko nta myotsi asohora
BioMassters igiye gutanga amashyiga arenga 1200 n'amakara yayo bifite agaciro karenga miliyoni 94 Frw
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza