Ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa APACOPE mu Mujyi wa Kigali bwagaragaje ko bwishimiye intambwe ikomeye bwateye mu mitsindire y’abana nyuma y’uko Irumva Bigwi Hugo ari mu bahize abandi, akagira amanota ya kabiri mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ku rwego rw’Igihugu.
Aya manota yatangarijwe i Kigali kuri uyu wa 20 Kanama 2026, akaba ari ay’abasoje amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Ni abanyeshuri bagize intsinzi ku rwego rwiza, aho abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza batsinze ku gipimo cya 88,21%, mu gihe mu yisumbuye ari 85%.
By’umwihariko, umunani bo mu mashuri abanza bahize abandi ku rwego rw’Igihugu mu kugira amanota meza harimo na Irumva Bigwi Hugo wiga muri APACOPE wagize amanota 99,4%, akaba ku mwanya wa kabiri mu bahawe ibihembo.
Irumva yavuze ko kuba ababyeyi be baramushyize mu ishuri ryiza ryita ku burezi ari kimwe mu byamufashije kwandika aya mateka.
Yongeyeho ati “Iyi ntsinzi nyikesha ababyeyi banjye n’abarezi kuko bamfashije muri uru rugendo. Ibanga nakoresheje ni ukugenda mbaza ibibazo ahantu ntumva kandi nkanasubiramo cyane amasomo niga. Najyaga niga cyane nshaka kuza muri batanu ba mbere none ubu ndishimira ko nabigezeho.”
Bigwi yagiriye inama abandi bana bari ku ntebe y’ishuri gushishikarira gusubiramo amasomo yose kenshi kandi bakayasobanuza abarimu cyane, ndetse ko mu mashuri yisumbuye agiye gukomerezamo atazatezuka ku ntego zamugejeje ku ntsinzi mu mashuri abanza.
Se wa Irumva, Nduwayezu Jean Baptiste, yavuze ko kugira umwana wabaye uwa kabiri ku rwego rw’Igihugu ari ikimenyetso cy’imikoranire myiza iri hagati ya APACOPE n’ababyeyi, ariko by’umwihariko ingufu zishyirwa mu kwigisha.
Ati “Ni ishuri nabonye abahiga bakora cyane, bakagira imikoro ihagije kandi nabonye abana bahiga ikigo kibafasha kwimakaza ikinyabupfura. Twabonaga bitanga icyizere ko umwana agomba gutsinda.”
Uyu mubyeyi yaboneyeho kwibutsa abandi babyeyi ko nubwo Isi ya none ifite byinshi abantu bahugiramo bashaka imibereho, bagomba kwibuka ko uburezi ari ukubaka ahazaza h’abana, bakareba uko bababa hafi kuko ari ho intsinzi ya mbere ku mwana ihera.
Umuyobozi wa APACOPE, Indere Serge yabwiye IGIHE ko intsinzi ya Irumva ishimangira ko imbaraga bashyira mu kwita ku burezi bw’abana zagaragaye ku rwego rw’Igihugu.
Ati “Bigaragaza imbaraga dushyira mu burezi kuko iyo dutoje abana tubategurira gutsinda ku rwego cyane cyane rw’Igihugu nubwo n’ubundi basanzwe batsinda bose.”
Uyu muyobozi yongeyeho ko ishingiro ry’uyu musaruro mwiza ari ubufatanye bw’iki kigo n’ababyeyi no kwita ku bana bose, ku buryo babafasha bishingiye ku bushobozi bafite kuva mu mashuri y’inshuke kandi ko Irumva bamwitezeho kuba intangiriro y’intsinzi izakomeza ku rwego rw’Igihugu.
Muri APACOPE, uyu mwaka hari abana bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza 103 kandi bose baratsinze kuko nta wagize amanota ari munsi ya 50%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!