Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation, Elodie Shami, yasabye urubyiruko 240 rugizwe n’abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation, rwasoje Itorero Imbuto Zitoshye, icyiciro cya gatatu, kuzarangwa n’amahitamo meza mu buzima bwo hanze rugiye gukomerezamo.
Yabigarutseho ku wa 25 Kanama 2026 ubwo hasozwaga Itorero Imbuto Zitoshye, Icyiciro cya gatatu, cyari kigizwe n’intore 240 zirimo abahungu 90 n’abakobwa 150, zatorezwaga mu mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, mu Karere ka Burera.
Bose bari abanyeshuri bafashwa na Imbuto Foundation binyuze muri gahunda ya ‘Edified Generation Scholarship Programme’.
Iki cyiciro kandi cyari kigizwe n’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye mu 2025/2026, abahanzi n’abanyabugeni baciye mu marushanywa atandukanye nka ArtRwanda Ubuhanzi, n’indi.
Uru rubyiruko rwari rumaze iminsi 10 rutozwa indangagaciro z’Ubunyarwanda, gukunda Igihugu no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda n’ibindi.
Bakurikiye bagenzi babo 384 baciye muri iri torero kuva ryatangira mu 2024, aho abavuye muri iri torero bahita bajya mu muryango mugari wa Imbuto Foundation.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation, Elodie Shami, yagaragaje ko u Rwanda rukeneye abantu bize kandi barangwa n’indangagaciro, bazirikana indangagaciro na kirazira biranga abana b’Abanyarwanda, batagamburuzwa n’ibibazo ahubwo bashaka ibisubizo ndetse ibyo ari byo biteze muri uru rubyiruko.
Ati “Mufite amahirwe menshi imbere yanyu. Ariko hamwe n’ayo mahirwe, muzahura n’ibishuko byinshi bishobora kubayobya, mugateshuka ku nshingano zanyu. Muzahura n’abantu bazababwira ko gukora ibidakwiye ari byo byoroshye, ko gukomeza kuba inyangamugayo bidatanga umusaruro, cyangwa ko mutagomba kwita ku byo abandi batekereza.
Muzagire amahitamo meza.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye uru rubyiruko kuzakurikiza amasomo rwigiye muri iri torero ndetse no kuzayigisha abandi benshi batageze muri iri torero.
Ati “Byumwihariko ndabasaba kwirinda ibiyobyabwenge, ndetse n’izi nzoga zateye zitwa ibyuma mubyirinde. Ndabasaba gukora cyane mukiteza imbere, mwirinde ibi bintu bagenzi banyu bihaye byo kwirirwa mu rusimbi n’ibindi nk’ibyo ngo niho bazakura ubukire, ibyo byose muzabyirinde mwerekane ko muri imbuto nziza kandi zitoshye.”
Umuyobozi ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Marie Alice Kayumba Uwera, wahaye izina ndetse n’icyivugo iki cyiciro, yagaragaje ko icyivugo ari icyo kubibutsa abo biyemeje kuba bo muri sosiyete Nyarwanda.
Ati “ Icyivugo muhawe ni ishusho y’imyitwarire myiza mwigomba mwebwe ubwanyu, imyitwarire mugomba imiryango mukomokamo, n’imyitwarire myiza mugomba igihugu muri rusange.”
Izi ntore zahawe ikivugo kigira kiti “Ndi Imbuto Itoshye mu Nkomezamihigo, ndi umuhamya mu miyoborere myiza, ndi umusemburo w’impinduka nziza, ndi nkore neza bandebereho, ndi indashyikirwa mu bumenyi n’ikoranabuhanga, ndi umurinzi w’ibyagezweho, nkaharanira kwigira no kwihesha agaciro, nkaba ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya n’iterambere rya Afurika.”
Imbuto Zitoshye ni Itorero ryatangijwe mu 2024, ritangijwe n’Umuryango Imbuto Foundation, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), aho kuva ryatangira rimaze gucamo urubyiruko 384.
Ni itorero ricamo urubyiruko rw’abanyeshuri ruterwa inkunga na Imbuto Foundation mu myigire no kwiteza imbere. Intego yaryo ni ugutoza uru rubyiruko indangagaciro z’Ubunyarwanda, ubupfura, gukunda igihugu, ubwitange no kurutegura kuzaba abayobozi n’abaturage bafite uruhare rugaragara mu iterambere ry’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!