IGIHE

Basambanyijwe baborewe, baheka abana macuri, imiryango irasenyuka: Ababaswe n’inzoga z’ibyuma biruhukije (Video)

0 5-08-2026 - saa 07:34, Ayera Belyne

“Ni zo zankuyemo amenyo nsigarana abiri nk’ay’ifuku. Ku myaka 32 mfite ziranshajishije. Nta n’ubwo tumenya abadusambanyije twebwe abagore.”

Izi ni imbamutima za Uwimana Adelphine, umubyeyi wabaze iryo yaraye nyuma y’uko icyaka kimubanye icyorezo akanywa ibimukururira ibyago.

Uyu mubyeyi wo mu Mujyi wa Kigali yagaragaje uburyo inzoga zitujuje ubuziranenge zamushavuje, kugera ubwo anasambanywa ntamenye uko byagenze, amenyo akavamo ubutitsa.

Uwimana afite umwana yabyaye n’ubu atazi se kubera ubusinzi. Ashimira Leta kuba yarahagurukiye inganda zikora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Mu mezi abiri ashize, inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 50 abandi 100 barahuma mu gihe u Rwanda rubarura abantu bagera ku bihumbi 11 babaye imbata zazo mu gihugu hose.

Ibi byatumye inzego zose z’igihugu zihuriza hamwe imbaraga mu guhashya ibi binyobwa kuva ku ruganda ruto kugera ku runini ndetse isuzuma rikaba rikomeje.

Kugeza ubu hamaze gufungwa inganda 136 zikora amoko y’inzoga abarirwa mu magana ndetse inganda 47 zagaragayeho kutubahiriza ibisabwa mu gutunganya ibinyobwa bisembuye no gukoresha nabi ikirango cya S-Mark.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana aherutse kubwira IGIHE ati “Kuva mu kwa Mbere kugera mu kwezi kwa Karindwi turangije, twabonye abantu barenga 500 baje kwivuza kuko banyoye ku nzoga [...] baza barembye baruka, bacibwamo, abandi batabona, abandi babatwaye mu ngobyi bavuye mu bukwe, kanaka yamuzimaniye, ariko wakurikirana ugasanga bifitanye isano na za nzoga bavangavanga.”

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ubu abantu bicwa n’indwara zitandura ari bo benshi kurusha abicwa n’indwara zandura kandi ko ibyo byose bifitanye isano n’inzoga n’ibindi binyobwa.

Ati “Dufite urubyiruko rurwaye impyiko kubera izo nzoga.”

Nyuma y’aho iki kibazo gikomeje gukaza umurego, Leta yafashe umwanzuro wo gufunga inganda zakoraga izi nzoga, nyuma yo kugenzura igasanga inyinshi zikora mu buryo butadukanye n’uko zagombaga gukora.

Ati “Abamaze gusurwa bose, nta n’umwe wujuje ibyo yari yarasinyiye ko azakora.

“Abagore turasambanywa ntitubimenye”

Iyo ugerageje gutembera mu bice bitandukanye nko mu Mujyi wa Kigali, wumva agahinda k’abagizweho ingaruka n’izi nzoga, aho umugore umwe yashoboraga guheka umwana yagiriye ku gise amucuritse akumva ari ibisanzwe.

Aba baturage barimo na Ikirezi Nadia, bashimye Guverinoma y’u Rwanda yabatabaye ikabakiza izi nzoga zari zigiye kubata ku gasi.

Ikirezi ati “Iki cyemezo cyafashwe ni cyiza, twese twishimye. Izi nzoga zaranyangije, nta bitekerezo bizima nkigira, iyo nanyoye icyuma abana banjye baraburara kandi nakoze, iyo nakinyoye n’agashoro nari mfite ntabwo nongera kubyuka ngafite."

Uyu mubyeyi wo mu Mujyi wa Kigali yagaragaje ko izi nzoga zamwangiririje umuryango, umugabo bashakanye baratandukana kubera ko nta kabari yahitagaho.

Ati "Kubera ubuyoga umugabo yarigendeye, niba ampaye ayo guhaha nk’ibihumbi 100 Frw ngo mpahire abana, nageraga muri ‘Kiwingu’ akaba aragiye, sinibuke ko ngomba kwishyurira abana ishuri, sibuke ko umwana agomba kwambara inkweto nzima, nanjye ubwanjye kwigurira igitenge bikaba intambara kandi mbona amafaranga.”

Izi mbamutima Ikirezi azihuje na Uwimana Adelphine, wavuze ko hari byinshi yahombye kubera kunywa inzoga zizwi nk’ibyuma, ndetse ko rimwe na rimwe yahuraga n’abantu bakamusambanya ntabamenye kubera imbaraga z’agasembuye.

Mu mvugo iteye agahinda ati “Kiriya cyemezo naracyakiriye ndishima cyane, kubera ko ziriya nzoga zankuyemo amenyo nsigarana abiri nk’ayifuku, ku myaka 32 mfite nabaye nk’umukecuru, nta n’ubwo tumenya abadusambanyije twebwe abagore.”

Uwimana utarasibaga icupa agaragaza ko kenshi yakundaga kugotomera izi nzoga kugira ngo ajye mu kizwi nka ‘mood’ ariko akagaragaza ko zamuhombeje mu buryo bwose bushoboka.

Ati “Narazinywaga umwana nkamuheka acuramye simenye ko mpetse umwana, ntabwo nzi uwanteye inda kuko nabaga nahaze Kiwingu.”

Uretse uyu mubyeyi, zatumye abandi batita ku miryango, abana basiba amashuri, guhahira ingo bisimbuzwa umusemburo n’ibindi.

Sibomana Gaspard ati “Izi nzoga nanjye ndazinywa ariko kwifatira umwanzuro byari byarananiye. Perezida Kagame ni umubyeyi wacu, arebera abaturage. Ibi byuma byari byaratumazeho inshuti kuko ntabwo wanywa ibyuma ngo uganire n’umuntu mwungurane ibitekerezo bizima, ndetse no mu rugo twasuzugurwaga kubera ibyuma twanywaga.”

Sibomana yakomeje agira ati “Mfite umuryango ariko ntacyo nywumariye kubera ibyuma nirirwa nywa, umugore twirirwa dushwana, byaransuzuguje.”

Ku wa 31 Nyakanga 2026, ikigo cya cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, cyahagaritse impushya zo gutumiza mu mahanga ikinyabutabire cya ’ethanol’ cyifashishwa mu gukora izi nzoga.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza