Banki ya Kigali (BK) yahembye abanyeshuri bitwaye neza basoje amasomo muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB.
Ni ibihembo byatangiwe mu gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 1.474 bashyizwe ku isoko ry’umurimo na Kaminuza ya UTAB.
Byabaye ku wa 20 Nyakanga 2026 ku cyicaro gikuru cya Kaminuza ya Byumba UTAB mu Karere ka Gicumbi.
Abanyeshuri batatu bahawe ibihembo bahize abandi bagenewe milyoni 1 Frw kuri buri wese.
Nshimiyimana Felicien wahize abandi agahembwa na Banki ya Kigali yagize ati “Igihembo mpawe na BK kizakomeza kumfasha mu buzima bundi ngiyemo hanze, kuko icyo twigishijwe na Kaminuza ni ukubyaza umusaruro ibyo batwigishije mu kwihangira imirimo.”
Karekezi Eric na we uri mu banyeshuri bahawe ibihembo, yavuze ko amafaranga yahawe agiye kuyifashisha kwishyura amasomo yo mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.
Ibi abihurizaho na Ntibigize Ruth wahize abandi mu Ishami ry’Ibaruramari wavuze ko amafaranga yahawe agiye kuyifashisha mu gukomeza amasomo ye.
Ati “Iki gihembo bampaye nzagerageza kugikoresha neza niteza imbere ndetse no gukomeza amashuri yanjye, ikindi kandi bimfashije kunera imbaraga zo gukomeza kwiga ikindi cyiciro cya kaminuza ”
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Ishami rya Gicumbi, Gatete Francis, yavuze ko iyi banki ifitanye imikoranire myiza na Kaminuza ya UTAB ndetse mu masezerano bafitanye harimo no guhemba abanyeshuri bitwaye neza.
Ati “Mu masezerano y’ubufatanye tugirana harimo gushimira abanyeshuri no kubabashikariza kwiga cyane, ubundi ibi bihembo ni UTAB yagakwiye kubitanga, ariko turabitanga mu rwego rwo gukomeza ubu bufatanye noneho ayo mafaranga yari gutanga ikayakoresha mu bindi.”
Gatete yavuze ko mu yandi masezerano basanzwe bafitanye na UTAB harimo ko abanyeshuri bo muri iyi kaminuza bishyura amafaranga y’ishuri bifashishije ikoranabuhanga rya Urubuto.
Yagaragaje ko atari ku banyeshuri gusa kubera ko mu masezerano bafitanye na UTAB harimo ko abakozi b’iyi kaminuza bahabwa inguzanyo ku nyungu ntoya muri Banki ya Kigali, ibibafasha kwiteza imbere
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!